New Melody yashyize hanze indirimbo nshya(...)

Kwamamaza

agakiza

New Melody yashyize hanze indirimbo nshya "Ndakwiringiye" ihumuriza abari mu bibazo


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-08-02 01:52:39


New Melody yashyize hanze indirimbo nshya

Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana, New Melody, ryashyize hanze indirimbo ryise "Ndakwiringiye", ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abantu bari mu bihe bikomeye.

Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Nyakanga 2021, yumvikanamo umuntu ufite ibibazo byamurenze ariko agasenga yizeye ko gutabarwa kwe kuri ku Mana.

New Melody yasohoye "Ndakwiringiye" mu gihe Isi n’u Rwanda bimaze igihe bihanganye n’icyorezo cya Covid-19, aho usanga buri muntu wese yibaza igihe kizarangirira. Kubera ibibazo kimaze guteza Isi usanga benshi baramaze kwiheba.

Mu kiganiro na IGIHE.COM dukesha iyi nkuru, Umuyobozi wa New Melody, Neema Marie Jeanne, yavuze ko iyi ndirimbo bayihimbye bagira ngo bibutse abantu ko ibihe byose baba barimo iyo biringiye Imana babasha kubivamo neza.

Yagize ati “Ni indirimbo ikubiyemo isengesho risenganywe kwizera, tugendereye kubwira utwumva wese ko igihe cyose waba uhagazemo niba wiringiye Uwiteka ntuzakorwa n’isoni. Zaburi 125.”

Yakomeje ati “Byaba ibi bihe turimo bigoye, inzara n’izindi ngorane zigose ubuzima bwawe, Uwizera wese arahirwa kuko ibyo yabwiwe n’Umwami Imana bizasohora. Luka 1:45”

New Melody yashinzwe muri Mata 2012, ihuriyemo abaririmbyi biganjemo ababarizwa muri Korali n’abaririmba ku giti cyabo baturuka mu madini atandukanye ya gikirisito.

Iri tsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rimaze gusohora indirimbo zirenga 40. Ryamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo "Nimuze Dushime", "Ibyo wakoze", "Igihe nagutegereje", "Akira ihumure" n’izindi.

Source: Igihe.com

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?