Ndakwifuriza gukomerera mu byo wizeye,(...)

Kwamamaza

agakiza

Ndakwifuriza gukomerera mu byo wizeye, ntusubire inyuma-Dominic Ashimwe


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-09-02 01:11:07


Ndakwifuriza gukomerera mu byo wizeye, ntusubire inyuma-Dominic Ashimwe

Ibyo ijisho ritigeze kureba, ibyo ugutwi kutigeze kumva, ibitigeze kwinjira mu mutima w’umuntu. Ibyo byose Imana yateguriye abayikunda. 1Abakorinto 2:9

Tekereza nawe ibintu byose biryoheye ijisho wabonye ukabitangarira kubera ubwiza buhebuje byari bifite, wibaze amajwi meza wumvise y’abantu bazi kuvuga neza, wongereho amajwi atagira uko asa y’indirimbo ziryoshye uhora wumva.

Ariko ngo ibyo byose biraciriritse ugereranije n’ibyo abizera tubikiwe mu ijuru. Nahoze nibaza nti ese ubwo ibyo bizaba bimeze bite, bituma nkumbura ijuru ry’abana b’Imana.

Ndakwifuriza gukomerera mu byo wizeye, ntusubire inyuma, hari umunezero w’iteka utarigeze kubaho kuva isi yaremwa. Uwo ni wo tuzagira tugeze hakurya hariya mu gihugu cy’isezerano. Imana yacu ishimwe cyane!

Ubutumwa bw’Umuhanzi Dominic Ashimwe yasangije, by’umwihariko abamukurikira kuri Instgram.

Reba hano indirimbo GWIZA IMBARAGA - Dominic Ashimwe | Official Music Video

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?