Nari karasharamye, zibura ibiri, cunga(...)

Kwamamaza

agakiza

Nari karasharamye, zibura ibiri, cunga abarezi, Ariko ubu Yesu yampinduriye amazina


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-12-08 03:48:39


Nari  karasharamye,  zibura ibiri, cunga abarezi, Ariko ubu Yesu yampinduriye amazina

Nitwa Mukamurenzi Leoncia, mvuka mu Karere ka Kamonyi ahahoze ari muri komine Musambira. Maze kumenya ubwenge ubwo nigaga mu wa gatanu w’amashuri abanza, nakuze mbona iwacu duterekera, barabitonza .Ibi twabikoraga rimwe mu mwaka.

Karande zaje kunkurikirana bitewe nibyo banyaturiyeho kandi ndagira ngo mbwire abantu ko kugirango umudayimoni wo mu muryango agutere bidasaba kuba mwarabonanye amaso ku maso cyangwa warageze aho babandwa ahubwo iyo umuryango wawe wigeze kubandwa ukurikiranwa na karande ariko nanone tuzitsindira muri Luka 18:1-8 hatubwirako dukwiye guhora dusenga tugatitiriza, tukaniyiriza. Kuko karande ntizitinya umuntu uwo ariwe wese kabone naho waba uri bishop runaka keretse warasenze ukabigira umwuga. Iyo wagiye usenga biguru ntege za mbaraga ziragufata.

Kubera kwangwa n’umuryango naje kuza i Kigali, njyeze i Kigali birumvikana amafaranga narinazanye yaranshiranye ntacyo nari mfite cyo kugaburira abana. Natangiye umwuga w’uburaya. Aha nitwaga amazina menshi y’isi ajyanye n’umwuga nakoraga, yatakaga ibyo nakoraga icyo gihe nitwaga : Cungabarerzi, gatokeza, karasharamye, ndetse nitwaga zibura ibiri ibyo byari ibisingizo byo mu isi.

Mu buraya nakoreyemo byinshi cyaneee byangwa n’amaso y’Uwiteka burya iyo umuntu ari umunyabyaha ntacyaha adakora kuko nta mwuka wera aba afite umubuza gukora icyaha cyangwa umubuza amahoro iyo yakoze icyaha ngo umuhatire kwihana: narishe, nararoze, naribye ntacyo ntakoze ngo ninezeze ariko Bibiliya ivugako nta mahoro y’umunyabyaha(Yesaya 3:11). Imana ishimwe ko yampaye agakiza ubu ndanezerewe. Ijambo ry’Imana riravugango “wamenyesheje inzira y’ubugingo uzanyuzuza umunezero kuko ndi mbere yawe.” (Ibyakozw 2:28)

Intandaro yo gukizwa kwanjye ni uburwayi bw’ umwana wanjye wa kabiri nakundaga cyane kurusha abandi. Ubwo burwayi ni ubwa Kanseri yo munda nagerageje ku muvuza ahantu hose biranga ndetse yewe no mu bapfumu nagiyeyo ariko biranga kuko Imana ariko yari yarabiteguye kugirango nzakirizwe ku burwayi bw’uwo mwana wanjye. CHUK bagerageje kumubaga biranga namaze kwa muganga imyaka ibiri biba iby’ ubusa bibangombwa ko umwana mucyura murugo arushaho kuba nabi.

Nyuma yuko CHUK bamunaniwe twaratashye tujya mu rugo umwana abana n’uburwayi. Muri uko kuba mu rugo najyaga muha umuturanyi wanjye wari ukijijwe ngo bajyane gusenga. Burya mujye mureka dukirizwe no murugo aho dutuye kandi abantu badusoromeho imbuto nziza bitume n’abaturanyi bacu bakizwa. numvagako Imana ikiza ariko ngatekerezako ari ibipindi by’abarokore. Uwo mwana wanjye atarapfa rero iyo bajyaga gusenga agarutse namubazaga uko bamubwiye akambwirako bamubwiyeko: Njye nzaba umukozi w’Imana ikindi kugirango akire ko ngomba kubanza gukizwa. Ibyo bituma ntangira gutekereza ku bintu by’agakiza. Umwana wanjye atarapfa njya gusenga bwa mbere Imana irambwira ngo nsenge amasengesho y’iminsi itatu mbone umuterankunga w’umuzungu amfashe kuvuza umwana narayasenze bwa ari ubwa mbere sinzi uko byagenze ariko Imana yarayumvise kuko uwo muzungu yaje ku munsi wa gatatu ndi gusenga. Aramfasha bifata ubusa kuko narinanze gukizwa maramaze icyo gihe nari naretse abagabo bose nsigarana umwe nawe utari uwanjye kuko ntitwari twarasezeranye iyo ngeze hano njya mbwira abantu ngo gukizwa nabi bitera umwaku.

Nihuse rero muri ubwo busambanyi nanduriyemo indwara ya SIDA njya ku miti. Natangiye kunywa ibinini bya bagitirimu guhera mu mwaka wa 2000 ariko kuko Imana ari umutunzi w’impuhwe n’imbabazi nyinshi kandi yibuza kugira nabi ikindi ari umubyeyi wacu, uko nakomeje kuyegera nsenga nyinginga cyanee yarambabariye inkiza indwara ya SIDA ubu tuvugana ndi muzima kandi ndi umuhamyako ku Mana SIDA ikira nk’igicurane. Nyuma umwana wanjye amaze gupfa sinacitse intege kuko narimaze kumva imvugo y’Imana maze kubonako itandukanye n’abantu kubw’amasezerano meza yarimaze kumpa.

Kugeza ubu ndakomeje Gukizwa Imana yangabiye umurimo wayo, nsengera mu itorero rya ADEPR Paruwasi ya Kacyiru mu Kanserege nsigaranye abana babiri umuhungu n’umukobwa. Kuri iyo photo muraza kuza kumbona nari nasoje amasomo mu ishuri ry’abahanuzi.
Imana ibahe umugisha kubwo kumva ubu butumwa kandi mwemereko Imana yacu ikiza, isubiza umuntu agaciro. Ikunda abayikunda kandi abayishakana umwete bose bazayibona.


Ubuhamya bw’amajwi bwa Leoncie MUKAMURENZI

Ismael [email protected]

Ibitekerezo (1)

Nshimiyimana Dieudonne

29-12-2017    10:34

Mukamurenz ndamuz twaraturany ndumwana muto ankubita atukana ankwinzoga mbese azwi nabose kubwingeso ze ark IMANA ishimw

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?