Naho itadukiza nta mpamvu yo kuramya izindi(...)

Kwamamaza

agakiza

Naho itadukiza nta mpamvu yo kuramya izindi mana-Dominic Ashimwe


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-07-29 15:39:15


Naho itadukiza nta mpamvu yo kuramya izindi mana-Dominic Ashimwe

"Ariko naho itadukiza, nyagasani umenye ko tutari bukorere imana zawe, habe no kuramya icyo gishushanyo cy’izahabu wakoze." Ba Saduraka bajugunywa mu itanura ntibashya."Daniyeli 3:18

Abantu benshi mu buzima bataka ko Imana yabasize, ariko iyo bageze imbere ikabereka intambara yabarwaniye barihana!

Imana ntiyagusiga kuko ibikoze wahura n’akaga karenze uko ubitekereza! Mu byo ukora byose ntugatakaze ibyiringiro mu buzima bwawe, ahubwo ujye uhora uyisaba kukuba hafi. Uyu munsi utuze umutima Imana yawe ntaho yagiye, irahari ku bwawe.

Yo izemera itange ingabo nyinshi zipfe ku bwawe, ariko wowe ikurengere. Kandi ujye wibuka ko yivugiye ko itazemera ko izina ryayo ritukwa. Humura ntabwo uzakorwa n’isoni Imana niza ntizaceceka, kandi uyiringire ibyo ubona byose ubibwire ko ufite Imana ibirusha imbaraga.

Kandi Satani nakubwira ko Imana yakuretse, ujye umubwira ko itabikora, wisubizemo ibyiringiro.

Umusanzu wawe uroroshye, ni ugusangiza ubu butumwa bugafasha abandi.

Ubutumwa Umuhanzi w’indirimbo ziramya, zikanahimbaza imana, Dominic Ashimwe yasangije abantu, by’umwihariko abamukurikira ku rubuga rwa Facebook.

Reba hano indiriimbo nshya ya Dominic Ashimwe

https://youtu.be/rfnfsaWFAME

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?