Nabwiye Pasiteri nti”Njye na Yesu batwambuye,(...)

Kwamamaza

agakiza

Nabwiye Pasiteri nti”Njye na Yesu batwambuye, batwirukanye!”: Igice cya 2 cy’ubuhamya bwa Pasiteri John


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-08-03 05:46:01


Nabwiye Pasiteri nti”Njye na Yesu batwambuye, batwirukanye!”: Igice cya 2 cy’ubuhamya bwa Pasiteri John

Nyuma yuko Pasiteri Jean Bpatiste Nsabimana yiyemeje gukomeza umurimo w’ivugabutumwa yahamagariwe gukora, uwo bakoranaga ku kazi yaramuhindutse amutwara ibintu byose bari bafatanyije, ni ukuvuga yamuriganije ibifite agaciro ka miliyoni enye(4500000frs). Ngo uwo icyo yabikoreye ni uko Pasiteri John yari yararundumukiye mu bya Yesu. Icyo gihe kandi hari hegereje ngo akore ubukwe, ariko nubwo byagenze gutyo we yababarirye uwo wamuhemukiye. Muri ubu buhamya muramenya uko ubutabazi bw’Imana bwamugezeho byihuse.

Pasiteri John ati” Kubera ko narundumukiye mu by’Imana, mu genzi wanjye(uwo bari bafatanyaje ubucuruzi) nawe arundumukira mu isi. Naje gushiduka reo ibintu byose yarabyiyanditseho, n’amafaranga yarayinditseho, arambwira ati” Genda wahisemo Yesu, njyewe amafaranga ni ayanjye, amazu, ibintu byose ni ibyanjye! Ibyo bintu byari bifite agaciro ka miliyoni enye n’igice(4500000frs). Icyo gihe naramubabariye, nandika urwandiko, numva umwuka w’Imana ambwiye ngo nimubabarire. Ubundi abantu b’Imana barababarira bagahara! Naramubwiye nti”Ndakubabariye, umwami Yesu nanjye yarambabariye".

Nari narasomye igitabo cya Yobu, mbona ukuntu yasubije ahuye n’ibibazo bimukomereye (Yobu1:20), yaravuze ngo” Maze Yobu aherako arahaguruka ashishimura umwitero we, arimoza yikubita hasi arasenga ati “Navuye mu nda ya mama nambaye ubusa, nzasubira mu nda y’isi nta cyo nambaye. Uwiteka ni we wabimpaye, kandi Uwiteka ni we ubintwaye. Izina ry’Uwiteka rishimwe.” Muri ibyo byose Yobu ntiyakoze icyaha, haba no kubiherereza ku Mana".

Nubwo yari yarabwirije abantu benshi ubutumwa bwiza, ntiyigeze ajya kubaremerera yagiye gucumbika kwa Pasiteri

Icyo gihe rero nahise ndirimba indirimbo ivuga ngo “Njye ndi umukristo”. Ntabwo nzi uko yabyakiriye ariko njyewe naramubabariye, nubwo abantu bambwiraga bati” Wagiye kumurega” ndavuga nti’ Ntabwo najya kuburana n’umuvandimwe” kandi icyo gihe nari ndi muri Fiyansaye(Fiançailles). We yari amaze iminsi mike ashyingiwe, nanjye niteguye gushyingirwa maze kubona fiyanse. Amaze kunyambura ayo mafaranga, nahise niyemeza ko nzavuga ubutumwa kandi nkazajya mu ijuru. Nahise njya kwa pasiteri ndamubwira nti"Njye na Yesu batwambuye, batwirukanye!" Bahita bampa icyumba kwa pastier ahongaho cyo guturamo. Bukeye ndamubwira nti”Yesu yararishye, tuiye kuvuga ubutumwa, tuzajya mu i Juru kandi ko ibyo kurongora mbiretse!"

Icyo gihe twakomeje kuzenguruka tubwiriza ubutumwa, njyenda mbwira abantu nti” Nimwihane kuko ubwami bwo mu i Juru buri hafi”, Fiyanse wanjye nari ntaramubwira ko ibyo byabaye. Numvaga aho tuzahurira hose nzamubwira nti’ Ndakubohoye uracyari umujene, genda wishakire undi! Ariko igihe cyarageze ndimo kuvuga ubutuwa ahantu hitwa i Shyorongi nibwo natahutse nkubitana n’umukristo umwe,[…Kuko nubwo ibyo pasiteri we yajyaga abibwira abakristo, njye ntawe nari kubibwira!] Umukristo umwe nari narabwirije ubutumwa arambwira ngo “Akira amafaranga ibihumbi 60000” arayampa ariko nari nabanje gusenga. Mbaza Imana nti” Aha hantu turi kwa pastie, twahabaga turi benshi, nti ese mwami Yesu aha hantu ntabwo tuzabaremerera?”

Ubwo nari nabanje kujya gusenga amasegsho y’iminsi 3 ku musozi” Mbwira Yesu nti aba bantu twabanye imyaka igera 8, muri uyu mujyi ko uzi ko nta kibazo twagiranye ntabwo tuzabaremerera? Nti niba utaje mbwira nze!" Impamvu rero navugaga ngo ‘Nambwire nze, numvaga ngomba kuzagenda nkagumayo(Ku musozi) ibintu bikarangira! Uwo muntu rero yaje ari igisubizo Yesu ampaye, ampa bya bihumbi 60000, naragiye ndangura imyenda na nahahurira na wa mugenzi wanjye wanyambuye. Naraje imyenda ndayicuruza nungukamo ibhumbi 20000, mba ngize ibihumbi 80000! Maze kugira ibihumbi 100000, mbwira Yesu nti "Ariko ikitubuza gukora ubukwe ni iki?” ubukwe nabwo rero bwaje kuba, kandi buba neza Imana irabutaha n’abamalayika!

Pasiteri Jean, benshi mu bo yambwirije mu gihe cye batashye muri Jenocide yakorewe abatutsi mu1994. Umwihariko wagaragaraga mu ivugabutumwa rye, ni uko yajyaga asura abantu abasanze mu ngo ibyo bikamworohera mu kubagezaho ubutumwa wiza. Amaze kuba pastieri yihatiye gusenga biruseho no kunguka ubundi bumenyi bushya, nk’umuntu wari ugiye kuba umushumba kuko yumvaga ari inshingano zikomeye ahawe.

Uyu pastieri John kandi azwi cyane kuba ari umuhanga mu gufata Bibiliya cyane mu mutwe, naho ibyanditswe byera ahuguza abashumba n’abanyamatorero nk’intashyo ze, ni mu Ibyakozwe n’Intumwa 20:28, hagira hati “ Mwirinde ubwanyu, murinde n’umukumbi wose Umwuka Wera yabashyiriyeho kuba abarinzi, kugira ngo muragire Itorero ry’Imana, iryo yaguze amaraso yayo."

Ubu buhamya n’ibindi twababwiye kuri pastieri Jean Bpatiste Nsabimana, bikubiye mu byo yaganiriye na Life Radio, iradiyo y’itorero rya pantekote mu Rwanda ADEPR, mu kiganiro kitwa The Gosple Relax.

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?