
Byenda gusetsa: umwana w’imyaka itatu yabwiye nyina ati mama, ubwo ndibwa mu nda ngiye kubona umugore!!
1.Rimwe ababyeyi bakijijwe bari bibereye mu rugo baganira bavuye ku meza...
Ndacyagukunda ni indirimbo isohotse nyuma y’igihe kitari kinini umuhanzi Dominic Ashimwe akoze indirimbo GWIZA IMBARAGA yakunzwe ndetse ikishimirwa na benshi.
Iyi ndirimbo nshya ya Dominic Ashimwe, ni indirimbo iryoheye amatwi ndetse n’amaso kubw’ukuntu amashusho yayo akozwe mu buryo bw’umwihariko. Muri iyi videwo nshya yahurijemo abasore 5 basanzwe bamenyerewe mu muziki uhimbaza Imana, kandi buri umwe agaragara muri iyi ndirimbo acuranga, ibintu ubona ko biryoheye ijisho.
Iyo wumvise indirimbo NDACYAGUKUNDA, irimo amagambo meza agaragaza umutima w’Imana ibwira umuntu ko uko byagenda kose, uko ibihe byaba bikomeye kose, Imana ihorana urukundo kandi ibyo bavuga kuriyo byose ari ukuri. Bityo ntunanirwe cyangwa ngo urambirwe kuko gutinda kw’Imana bidasobanuye kunanirwa ndetse Imana ntikora ku manywa ngo ninjoro iryame, ineza y’imana ihoraho kandi ibihe byose.
Ijambo ryitezwe kuzakundwa na benshi muri iyi ndirimbo ni ijambo nawe asubiramo kenshi rigira riti “Njye simvuga amagambo ahubwo mvuga ijambo kandi nkarikomeza”
Ndacyagukunda ni indirimbo y’iminota 4 n’amasegonda 52, yakozwe mu buryo bw’amajwi na studio imaze kubaka izana izwi nko kwa Bruce na Boris, amashusho yo yakozwe n’umugabo w’umuhanga umaze gukora videwo nyinshi kandi nziza, Fleury Legend.
Indirimbo Ndacyagukunda, irimo amagambo yakomotse ku ijambo ry’Imana riri mu buhanuzi bwa YESAYA 54:7-8 hagira hati “Mbaye nkuretse akanya gato, ariko nzagukoranya ngufitiye imbabazi nyinshi. Nakurakariye uburakari bwinshi bituma nkwima amaso akanya gato, ariko nzakubabarira nkugirire imbabazi zihoraho”. Ni ko Uwiteka Umucunguzi wawe avuga.”
UMVA INDIRIMBO NDACYAGUKUNDA ya Dominic ASHIMWE
Source: Nkundagosple.rw
1.Rimwe ababyeyi bakijijwe bari bibereye mu rugo baganira bavuye ku meza...
Kwiyicisha inzara, kwigomwa amafunguro cyangwa Kwiyiriza ubusa
Ikuzo gospel Concert ni igitaramo gikomeye kiri gutegurwa na Moriah...
UMUVUGO: MUKUNDANE MUJYE INAMA RUKUNDO MBUTO ITARUMBA NZIRA Y’ IBYEZA...
Ibitekerezo (0)