Mwami Uwiteka, ni wowe ubizi!-Dr Paul(...)

Kwamamaza

agakiza

Mwami Uwiteka, ni wowe ubizi!-Dr Paul Gitwaza


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-07-09 06:40:37


Mwami Uwiteka, ni wowe ubizi!-Dr Paul Gitwaza

Ukuboko k’Uwiteka kwangezeho ansohora ndi mu Mwuka, aramanura angeza mu kibaya cyari cyuzuyemo amagufwa. Anzengurukana aho yayakikije hose, maze mbona ari menshi cyane muri icyo kibaya, kandi yari yarumye rwose. Maze arambaza ati “Mwana w’umuntu, mbese aya magufwa yabasha gusubira kubaho?” Ndamusubiza nti “Mwami Uwiteka, ni wowe ubizi.” Ezekiyeli 37:1-3

Birashoboka ko uri mu bibazo byinshi bidafite igisubizo, uri mu bibazo byinshi by’insobane, uri ahantu uri wenyine ureba imbere ntuhabone. Kandi uburyo bwose warabukoresheje kugira ngo ubashe kuva muri ibyo bibazo: Gusenga warasenze, kwiyiriza wariyirije, guterana warateranye. Ibyo abakozi b’Imana bagusabye gukora, ibyo uzi kandi ushoboye warabikoze ariko ukomeje kureba ubona nta mpinduka yabayeho. Noneho twibaze ikibazo, bizagenda bite? Ibi bintu ko twabisengeye, ibi bintu ko byanze kuvaho, ko twavuze, ko twarize ariko tukaba nta gisubizo tubona turabigenza gute?

Ndagira ngo nawe noneho uhagarare mu mwanya wa Ezekiyeli uvuge“Mwami ni wowe ubizi” iri jambo ribe iryawe, ibyo udashobora gusubiza, ibyo udashobora kumenya, Mwami ni wowe ubizi! Ubu turimo turavuga ubutumwa hari ibibazo hirya no hino, hari icyorezo (Covi19) cyateye hirya no hino ku isi. Kuki Imana ivuga ngo “Ese aya magufwa yakongera kubaho?”, ni uko yigeze kubaho. Aya magufwa yakongera kubaho kuko bigeze kuba abantu, bigeze kuba ubwoko bwa Isiraheli ariko umunsi umwe bambuka igihugu barakubitwa barapfa bahinduka amagufwa.

Imana irabaza ngo”Mbese aya magufwa yakongera kubaho?’ Bibiliya iravuga ngo” Mwami Uwiteka, ni wowe ubizi”. Ndagira ngo ikibazo kitugoye(kitunaniye) ntitwishakire umuti uyu munsi, tuvuge ngo ‘Mwami Uwiteka we, ni wowe ubizi”

Iyi nyigisho yatambukijwe n’umushumba Dr Paul Gitwaza, mu gice cya kabiri cy’itegurwa ry’igiterane “Africa haguruka” ku nshuro 22. Icyo giterane uyu mwaka 2021 gifite intego igira iti"Africa haguruka wakire umuyaga w’impinduka nziza" (AFRICA EMBRACE THE WIND OF CHANGE)" Ezekiyari37:1-10.

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?