Mukanguke kandi mube maso

Kwamamaza

agakiza

Mukanguke kandi mube maso


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-06-25 10:27:57


Mukanguke kandi mube maso

Icyo duhuriyeho twese ni uko kijambo rya Kristo rigomba kuba rigwiriye muri twe. Dore icyita rusangecy’abakristu; icyo waba uri cyose n’icyo waba warize cyose, n’icyo waba ukora cyose,ariko ukaba udahuje n’ukuri k’ubutumwa bwa kristu,uracyari hanze.

Kurimbuka ni ukuvaho k’ubuzima bwo muri iyi isi ukajya ahandi hatari yesu Kristo. Rero ababaho badafite ubugingo bwa Kristu bazacirwa ho iteka, kandi si abo gusa kuko n’abamwakiriye batagenda nk’uko ubutumwa bwiza buvuga na bo bazarimbuka.Rero, nawe niba utaramwakira, umwakire kugira ngo mugende kandi mubeho nk’uko ubutumwa bwiza buvuga, mutazarimbuka.

Dore icyo bibiliya ibivugaho:

Abefeso, urwandiko Pawulo yandikiye Abaroma12:1. Ibyo dukora bigomba kubabirimo ubutumwa bwiza, amaso yacu tukayarebesha ibitunganye, amaboko yacu agakora ibitunganye, kandi akanwa kacu kakavuga ibitunganye. Abakorosayi 3:36
Dore amadirishya yinijiriramo ibyaha iyo utabaye amaso:

Amaso: Dukwirirye kurebesha amaso yacu ibitunganye, kuko nubwo usinzira, ubwonko bugarura ibyo wabonye.

Amatwi: Shyira abarinzi benshi ku matwi kuko ibyinjira iyo bidatunganye, birakurimbuza.

Niba ushaka kujya mu ijuru ibuka ibi bintu:Genda nk’uko ubutumwa bwiza buvuga.
Ezwa kuko utejejwe atazareba Imana ye. Abaheburayo 12:14 “Mugire umwete wo kubanan’abantu bose amahoro n’uwo kwezwa, kuko utejejwe atazareba Umwami Imana”.

Twezwa n’iki?

Amaraso ya yesu Kristu N’ijambo rya kristu. Yohana 1:1-3
Nimurinde ibyo kwera abera bahawe rimwe,Yuda1. Gusa ab’ikigihe barimo barabirindira, kugira ngo bibaheshe indamu,icyubahiro….ariko mwebwe ho mu mwikomezeho. Yuda1:20.

Matayo 24:1 yesu asohoka mu rusengero, akigenda abigishwa be baramusanga bashaka kumwereka imyubakire y’urusengero, arababwira ati: “Nimureba ko uru rusengero ruhagaze,ndababwira ukuri y’uko hatazasigara ibuye na rimwe rigeretse kurindi ritajugunywe hasi.Yicaye ku musozi wa Elayono, abagishwa baza aho ari biherereye baramubaza bati”tubwire, ibyo bizaba ryari,n’ikimenyetso cyo kuza kwawe n’icyimperuka y’isi ni ikihe?

Turi mu gihe abantu bimuye Imana

2Abatesalonike2:1” turabinginga bene data, kubwo kuzaza k’umwami wacu Yesu Kristu no kuzamuteranirizwaho kwacu, kugira ngo mutanamuka vuba mukava mu bwenge cyangwa ngo muhagarike imitima, naho mwaba mubitewe n’umwuka cyangwa n’ijambo cyangwa m’urwandiko rukekwa ko uvuye kuri twe, bihamya yuko umunsi w’Umwami wacu umaze gusohora. Ntihakagire umuntu uboshya uburyo bwose, kuko uwo munsi utazaza kurya kwimura Imana kutabanje kubaho, kandi urya munyabugome atarahishurwa ari we mwana wo kurimbuka.7 kuko amayobera ney’ubugome n’ubu atangiye gukora, ariko ntazahishurwa keretse uya buza ubu akuweho.9 kuza kuwo mugome kuri mu buryo bwo gukora kwa Satani, dufite imbaraga zose n’ibimenyetso n’ibitangaza by’ibinyoma.

Ibyahishuwe 13:16 itera bose aborohejen’abakomeye, n’abatunzin’abakene, n’abumudendezo n’ab’imbata,gushyirwaho ikimenyetso ku kiganza cy’iburyo cyangwa mu ruhanga, kugira ngo hatagira umuntu wemererwa kugura cyangwa gutunda, keretse afite icyo kimenyetso cyangwa izina ryaya nyamaswa, cyangwa umubare w’izina ryayo.

Dore bimwe mu bimenyetso byo kugarukakwa Kristo:

•Isirayeri. Ibyabaye kuri Isilayeli byose

•Itorero: niho amabanga ahishwe

•Isi yose: ibimenyetso no kurangira kw’isi

•Amadini: hazaza abababwira bati nitwe kristu.amadini atandukanye.

•2abatesalonike2:1.., kuko iminsi iri kurangira nimwimike ubutumwa bwiza bwa kristu aho kwimika imihango y’idini.

Sobanukirwa ANTI KRISTU UWO ARIWE.Antikristu ni umwuka w’ubuyobe winjira mu muntu wese udafite umwuka wa Yesu. Ikindi ni uko ntikristu ari mu buryo Satani iyoboye isi yose. Ikaba ikorera mu bice bitatu.

1. ILLUMINATI. Ati uwo mugome ntarahishurwa kuko ikimubuza kigihari. Abatesalonike 2) ikaba iyoboye isi muri systeme3.

•Ubukungu (amafaranga yose yo ku isi ni yo iyakontorora kandi byarahindutse kukon’abakristu bayishinjikirizaho, kandi Yesu yaravuze ati mwitegereze inyoni ko zitabiba, ntizisarure, ntizinahunik eariko data arabigaburira, yemwe mwabafite kwizera guke mwe. Matayo6:31.

•Imbaraga z’igisirikare cyose cyo kw’isi

•Tekinologi. Ibyahishuwe 13:17

Rero nimwihute mu majyambere ariko mwibuke ko ari impanda ziri kuvuga. Isilayeli ni umuti niwongeye gushibuka, nyuma yaho Yesu yabihanuye muri 70 umwami w’abaromani TITUS yahasenye, igasibangana ku ikarita,Satani yashakaga gusibanganya amateka y’umwami wacu Yesu kuko yavukiye muri Isilayeli. Kugira ngo abantu babeho nta gicumbi cy’Umwami wacu gihari, batamwemera kuko nta bimenyeso.

Turi mu bihe bya nyuma birenze ibyo I sodomu na gomora bakoze aho ubusambany in’ubutinganyi biri hejuru n’ibindi byaha byinshi.

Dore icyagira icyo kikumarira:

•Hinduka

•Akira Yesu nk’umwami n’umukiza w;ubugingo bwawe

•Shaka Yesu bigishoboka kwo abonwa, umwambaze akiri bugufi kugira ngo uhunge akaga kagiye gutera isi.

•Nawe wamwakiriye jyenda nk’uko ubutumwa bwa yesu buvuga.

1Abatesalonike1:13 “Imana y’amahoro ibeze rwose, kandi mwebwe ubwanyu n’umwuka wanyu, n’ubugingo n’umubiri byose birarindwe, bitazabaho umugayo ubwo umwami wacu YesuKristu azaza”.

source:https://cepurhuye.org/

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?