Muka Nebukadineza yigishijwe iki ? Felicite Nzohabonayo

YESAYA 48 : 17 « Uwiteka umucunguzi wawe, Uwera wa Isirayeli aravuga ati : ni jyewe Uwiteka Imana yawe ikwigisha ibikugirira umumaro, ikakujya imbere mu nzira ukwiye kunyuramo. »

Njya ntekereza cyane ku rugo rwa Nebukadineza, ibintu bitangiye guhinduka mu rugo, uko umugore byamugendekeye.

NEBUKADINEZA NI NDE ?

Yabaye umwami w’i Babuloni kuva mu myaka 626 – 605 imbere y’ivuka rya Yesu. Yari umwami ukomeye cyane, agatera amahanga menshi, akayatsinda, aba icyamamare murumva namwe ko umufasha we yari yishimiye intsinzi y’umugabo we.

Ukuntu yari abyitwayemo nta wubizi, ariko icyo nzi nuko intsinzi y’umugabo idatera umugore we guca bugufi, ahubwo zimushyira ahandi hantu.(Hejuru)

Mbese abagore b’abashyizwe hejuru (abayobozi bakuru, abapastori n’abandi) bimeze bite ? Icyubahiro Imana yahaye abatware , hari abo gihindura mu myifatire bakibagirwa ko Imana ishobora guca muri uwo mwanya barimwo kugira ngo ihindure ingeso zabo, bahinduke babe abakozi bashyigikiye umurimo w’Imana batawuteza urubwa.

Kuba umuryango wawe waragiriwe neza n’ Imana ntibivuga kuba muka Mwuka Wera. Turavuga intsinzi hano ariko ntituvuze ku myifatire mu rugo n’abakozi, kubatwaza igitugu, gusharira gusuzugura abandi mutangana n’ibindi…… Muka Nebukadineza hano aragereranywa nabo twubaha mw’itorero, no mw’isi.

Nigeze kugendana n’umu « taximan » (umushoferi wa Taxi) agenda avuga nyirabuja ko ari « IGIKASHI » (inkashi) Icyo, ni igitoke bakuramwo inzoga y’urwagwa, ntigitekwa kuko kirakarata. Uwo ngo yari muka muyobozi runaka, ngo akanga agasuzuguro.

KWA NEBUKADINEZA BYARAHINDUTSE

Mu rugo, ikiziye umugabo, gifata n’umugore. Haje icyubahiro, mwese mukibamwo. Haje akarengane, mwembi murababarana. Haje intambara, mwese muzijyanamo, ariko mugatandukanira ku buryo muzitwaramo. Ndatekereza ko Imana yashatse kwigisha mu ka Nebukadineza ibi bikurikira :

1° GUSHAKIRA IGISUBIZO KU MUNTU

Nebukadineza amaze kwirukanwa n’Imana ku bwami, ibintu byarahindutse mu rugo. Umugabo ashobora kuba ari nta kazi afite, ashomereye, cyangwa se atakigira icyo atanga mu rugo kuko ibihe bitifashe neza. Ibyo bihe, si we aba yategetse ko bibaho.

Imyifatire y’abadamu benshi iba mibi muri icyo gihe kuko aba ahanze amaso utagifite bwa bushobozi bwa mbere, bigatera umwuka mubi mu rugo (gusakuza, kumuvuga hanze, kutamuha icyubahiro akwiriye….).
Hari umugore wagaburiraga umugabo ibiryo bitagira umunyu ati :« ntawo muha, kuko nibyo arya ntamenya aho biva. »

Bibiliya itubwira guhanga amaso Yesu, niwe utanga amahoro mu bibazo, niwe ufite igisubizo, niwe kandi wigisha umuntu ukuntu yifata mu kibazo akagisohokamo yungutse mu mwuka, agakorera Imana afasha abandi biri kunanira.

2° GUTANGA KURUSHA GUHABWA

Ijambo ry’Imana ritubwira ko icyo twifuza ko abandi badukorera, tubanze natwe tukibakorere.

Umubyeyi w’umurundikazi aragira ati : « Inyuma y’ imyaka 10 ndi mu rugo nshaka cyane n’ingufu zanjye zose gukundwakazwa, kwitabwaho n’umugabo wanjye, nirirwaga ndira, ngahora mbyimbye umutima kandi simbe nabasha gusobanura impamvu meze ntyo gusa impamvu n’uko ntabonaga bya bindi nashakaga noneho ngasanga kurira no kubyimba ariwo muti. nasenze Imana nza gusanga umutware wanjye murenganya, atari we mubi ahubwo ari jye mubi »

Arakomeza ati twaje kuganira mvuye mu masengesho, umwuka ampata guteka neza uwo munsi, kugira isuku ahantu hose. Umugabo arankundira turaganira, musaba imbabazi, ko maze igihe kirekire nitwara nabi, ibintu nabifashe uko bitari, mwemerera ko ubu ngiye kumubera umutegarugori mwiza, n’umubyeyi w’abana mwiza, musaba kubimfashamwo.

Umugabo nawe amusubiza ati : « jyewe nashatse umugore nifuza ko yambera mama nabuze kera, akambera inshuti akankunda akankundira n’abanjye. Ntabyo nigeze nkubonamo, mpitamwo guceceka no kukwihorera. Amagambo yawe niyo yatumaga ntaha ntinze. Natekereje kenshi kukugurira imyenda, cyangwa ko tujyana iwanyu nkasanga wahindanye, usa nabi cyane wabyimbye nkabona sinabona aho mpera nkubwira ibyo nabaga nshaka kukubwira.»

Niba ushaka gufatwa neza, banza nawe ubikore, ubikorane urukundo utarindiriye ko abigusubiza. Komeza, ubikore, igihe gikwiye, Imana izabikugarurira byose kandi bidahindurwa n’ibihe.

Umubyeyi umwe yigeze kumbwira ati ese ko utaje kumbaza ukuntu intambara ya Irani na Iraki yarangiye?

Irani sinari nzi ko ari we wari uri kwivuga, naho Iraki ikaba umugabo we !! Icyo nari nzi n’uko hari umwuka mubi mu rugo rwabo, hari ibyo umugore yashakaga ko umugabo amukorera ntabikore. Namubajije nti byagenze bite se? Ati Imana Yampaye aya magambo ubu niyo ndi kugenderaho : 1 Yohani 3 : 16 ( Musomyi ihangane uyasome). Ati nize kubabarira, kureka ibintu no kurekera umuntu ibintu none narasubijwe, ibyo nifuzaga byose ndi kubibona. Hallelluia

3° GUSHIGIKIRA UWO MWUBAKANYE

Muka Yobu byaramunaniye, ahitamwo kwibera umupfakazi aho kugira ngo icyubahiro cy’umugabo kimuveho. Hari umugani bajya baca bati incuti zisangira akabisi n’agahiye. Abagore benshi bakunda agahiye gusa, akabisi, ntubabwire. Bagahitamo kwahukana, cyangwa kwihisha, ntibabe bakijya mu materaniro, kuko umugabo yacishijwe bugufi.

Igisubizo nta kindi : Ubwami bwa NEBUKADINEZA ntibwavuyeho igihe cyose yari ari mw’ishyamba arisha ibyatsi nk’inyamaswa. Hari ahantu nahamwe mwari mwumva igihugu cyaba cyaramaze imyaka irindwi kitagira umuyobozi ? Imana iyo iri kwigisha umuntu birashoboka.

Burya ubutware bwose ni ubwa Yesu. Ukwigisha kose ni ukw’Imana. Iyo Umugabo ari kwigishwa n’Imana, umugore nawe barigana. Igihe kigeze, waremeye guca mu nzira Imana iri kukwereka, ibyo wifuzaga byose biragaruka. Ndakeka ko umunsi, Nebukadineza asubizwa ubwami, umugore we nawe yari asigaye avuga nk’ umugabo we ati : « None jyewe Nebukadinezari ndashimisha Umwami wo mw’ijuru, ndamusingiza, ndamwubaha kuko imirimo ye yose ari iyukuri kandi inzira ze ari izigororotse, ariko abibone abasha kubacisha bugufi. » Daniyeli 4 : 37

Imana Ibahe Umugisha