Menya neza ibiranga umugore mwiza n’umugore mubi, usobanukirwe n’ ubwiza bw’umugore ubwari bwo!
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
Mugirirane neza, mugirirane imbabazi, mubabarirane ibyaha nk’uko Imana yabababaririye muri Kristo. Abefeso 4:32
Umubyeyi umwe (maman) arimo kubara iyi nkuru ababyeyi bose bagomba gusoma no gutekerezaho:
"Umunsi umwe, habayeho intonganya hagati yanjye n’umugabo wanjye birangira mbabaye ndasakuza. Nahungiye ahantu runaka ndicara, nubika umutwe wanjye mu biganza, ndarira. Umukobwa wacu w’imyaka 2 yumvise induru maze ntiyazuyaza. Yaraje yicara iruhande rwanjye, arampobera ati: "Ndagukunda, mama!"Naramusubije nti: "Nanjye ndagukunda." Yashyize umutwe ku rutugu rwanjye yungamo ati: "Byaba byiza iyaba nawe wakundaga papa".
Ni nk’aho umutima wanjye unsimbutse! Ndarira, icyakora nihagararaho ndavuga nti"Ariko nkunda papa wawe, nubwo twagize ibyo tutumvikanaho. Umukobwa wanjye rero aramwenyura, arahaguruka, ariruka, atera hejuru ati: "Nzahita mbwira papa ko umukunda."
Niba abana bawe ari abahamya b’uburakari bwawe, menya neza ko hari byinshi ushobora gukora ugahindura imyitwarire bityo ugaragarize abantu imbabazi.
Mubigishe gukemura amakimbirane hatabayeho kwanduranya. Ubereke ko itandukaniro ry’ibitekerezo rishobora kuganisha ku cyemezo cyiza ku bandi bantu, ko ushobora kwibeshya kandi ugakomeza kubahwa no gukundwa.
Inshuro nyinshi, ugomba kubigisha ibyo utigeze wigishwa. Niba ari uko bimeze, wigire ku makosa y’ababyeyi bawe kandi uhe isomo abana bawe.
Babarira igihe wababajwe cyangwa wakomerekejwe kandi ntukaryame ufite uburakari mu mutima wawe (Abefeso 4:26). Yesu adusaba kubabarira "Kugira ngo So uri mu ijuru na we akubabarire amakosa yawe" (Mariko 11:25).
Babyeyi, mwibuke ko abana banyu ari mwe bagomba kwigiraho ingeso n’imigirire bizabaranga mugihe kizaza. Muri macye icyo mubababibamo ni cyo muzabasaruramo. Bibiliya itugira inama yo gutoza abana inzira nziza bagomba kunyuramo kuko bazarinda basaza batarayivamo (Imigani 22:6)
Source: www.topchretien.com
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
“Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye....
« Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana» 1 Ngoma 4:10 Yabesi yari afite igikomere...
Iyo tuvuze ijambo “umugisha” buri wese hari icyo ahita yumva kuko umugisha...
Ibitekerezo (0)