Mubyeyi! Birakorohera gusaba umwana imbabazi?

Gusaba imbabazi ntabwo ari inshingano z’abana gusa, usanga akenshi ababyeyi cyangwa se abandi bafite mu nshingano uburere bw’umwana badaha agaciro igikorwa cyo gusaba imbabazi igihe babangamiye umwana. Nyamara uko kwihagararaho byangiza imitekerereze y’umwana, gutinyuka ukamusaba imbabazi byubaka umwana gukura neza mu bwenge no mu gihagararo.

Gukunda umuntu ni ukumuha agaciro, by’umwihariko, iyo umubyeyi asabye umwana imbabazi byongera urukundo umwana yari afitiye umubyeyi si ibyo gusa ahubwo bituma agira ikinyabufura.

Gusaba imbabazi ntabwo bireba abana gusa ahubwo n’ababyeyi birabareba kuko nta muntu uba intungane muri byose. Mbese ni kangahe ushobora kumva umubyeyi w’umugabo cyangwa w’umugore asaba umwana imbabazi? Mu by’ukuri gusaba imbabazi ni igikorwa cya buri wese.

Igikorwa cyo gusaba imbabazi gisobanura urukundo rutagira umupaka. Bigereranywa kandi n’impano ikomeye cyane umubyeyi aba ahaye umwana we bityo bigasibanganya umwenda wari uri hagati yabo bombi.

Ku rundi ruhande iyo umwana abona ko umuntu mukuru atera intambwe yo kumwegera no kumugaragariza ko atewe agahinda no kuba yarenze ku nshingano zo kurera ko uko bikwiye. Ibi bituma nawe yiga kandi akamenyera gusaba imbabazi abo yahemukiye baba bato cyangwa abamuruta.

Dore interuro zimwe wakwifashisha usaba umwana imbabazi
Mbabarira mwana wanjye kuko nagukoreye ibidakwiye
Mbabarira mwana wanjye kuko hari ibyo nagusezeranyije simbisohoze
Mbabarira mwana wanjye kubwo guteshuka ku nshingano za kibyeyi.

Bibiliya idukangurira kubabarirana ndetse no kwikiranura n’abo twagiranye amakimbirane.: “mugirirane neza, mugirirane imbabazi, mubabarirane ibyaha nk’uko Imana yabababariye muri Kristo” Abefeso 4:32

Source: www.topchretien.com

[email protected]