Mu buzima bwa buri munsi ntukirengagize(...)

Kwamamaza

agakiza

Mu buzima bwa buri munsi ntukirengagize ijambo ry’Imana


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-06-25 01:58:16


Mu buzima bwa buri munsi ntukirengagize ijambo ry’Imana

"Amagambo yawe amaze kuboneka ndayarya, maze ambera umunezero n’ibyishimo byo mu mutima wanjye, kuko nitiriwe izina ryawe Uwiteka Mana Nyiringabo." Yeremiya 15:16

Nkuko umubiri ukeneye ibyo kurya ngo ubone kubaho, niko n’ibindi bice bibiri muri 3 bigize umuntu bikeneye kugaburirwa. Ni ukuvuga: Umwuka n’ubugingo. Uru rugendo rujya mu ijuru ntirwashoboka tutayobowe n’ijambo ry’Imana. Isi ifite imidugararao myinshi ituma n’abakristo bashobora kugerwaho n’imibababaro, icyakora Yeremiya we yatugiriye Inama ko ni twisunga ijambo ry’Imana( Yesu Kristo niwe Jambo), tuzahorana umunezero n’ibyishimo.

Ntukirengagize amagambo y’Imana kuko ari umutsima utera imbaraga, kandi kutarikunda ni ukwishyira kure y’ijwi ry’Imana.

Mujye murikunda(Ijambo ry’Imana) rirakiza kandi rikazura. Mbifurije kugwiza ijambo ry’Imana mu mutima.

Umwigisha: Innocent BIZIMANA

Ushobora kandi kureba n’iyi nyigisho: Ibanga ryagufasha kugendana n’Imana no guhuza ubuzima bwa buri munsi n’Ijambo ry’Imana || Pst Desire

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?