Mfasha dusengere aba Baloch bo muri Pakistan

Kwamamaza

agakiza

Mfasha dusengere aba Baloch bo muri Pakistan


Yanditswe na: Ubwanditsi     2019-11-11 06:18:41


Mfasha dusengere aba Baloch bo muri Pakistan

Mu rwego rwo kwifatanya n’abantu benshi batuye mu bihugu bitandukanye ku isi mu gusengera amoko ataragerwaho n’ubutumwa bwiza,uyu munsi tugiye gusengera aba baloch bo muri Pakistan.

Igihugu cya Pakisatan gifite abaturage 8.202.000 ururimi ruhurirwaho na benshi rwitwa Balochi, ibijyanye n’iyobokamana, Isilamu niyo ifite abayoboke benshi ku kigero cya 100%.

Amateka y’ubwoko bwitwa Baloch
Baloch ni ubwoko bufite umubare mwinshi w’abantu basaga miliyoni 13. Ubu bwoko bukoresha indimi zitandukanye zibafasha kuganira hagati yabo ariko muri rusange bose bahurira ku rurimi rwitwa Baloch.

Uko babayeho
Aba bantu bitwa Baloch ahanini batunzwe n’ubworozi. Borora inka, ihene n’intama. Abandi bajya gusoroma imbuto zo ku gasozi ndetse n’mboga. Ku bijyanye n’ubuhinzi, usanga budatanga umusaruro mwiza bitewe n’izuba rikabije rihaboneka bigatuma abantu bashora imari mu bworozi cyane.

Dwarf palm ni kimwe mu biti byo ku gasozi cyunganira ibyo kurya mu muryango.umubyimba w’iki giti uraribwa naho ibibabi bikoreshwa mu gukora inkweto, amahema ndetse n’inkono z’itabi. muri macye abantu baho babaho bitewe n’agace batuyemo bakora ibiberanye n’ako gace.

Ubukwe bwabo buba biturutse ku bwumvikane bw’umuryango ni ukuvuga se w’umusore na se w’umukobwa. Iyo bamaze kubyumvikanaho, se w’umuhungu atanga inkwano igizwe n’ishyo ndetse n’amafaranga. Ikind kandi gushakana n’umuntu utari uwo mu bwoko bwa Baloch birabujijwe.

Aba balochi benshi ntibazi gusoma no kwandika, ururimi bakoreshaga ntirwabaga ruri mu nyandiko ahubwo bakoreshaga imivugo niyo yahabwaga agaciro gakomeye mu buvanganzo bwabo.

Ibyo bizera
Ubwoko bwa Baloch ni abayoboke b’idini ya Islamu. Buri wese avuka azi ko idini nyakuri ari Islamu. Ibi kandi babifashwamo na Leta kuko nayo ihamya ko idini nyaryo ari Isilamu.

Ibyifuzo byo gusengera
Gusaba umukiza guhamagara abantu bo guhamya Kristo mu bwoko bwitwa Baloch.

Gusenga kugirango ubutumwa bwa Kristo bwamamare mu gihugu cya Pakistani.

Gusaba Imana kugirango yongerere imbaraga ndetse no kurinda ababwirizabutumwa bwiza babasha kugera mu gihugu cya Pakistani

Gusaba Imana kugirango yoroshye imitima y’aba baloch babashe kwakira ijambo ry’Imana.

Gusaba Imana kugirango ifungure imitima y’abayobozi bo muri Pakistan bareke ubutumwa bwa Yesu butangwe.

Source: Joshua project

Vestine agakiza.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?