Menya zimwe mu mpamvu zitera muzunga

Kwamamaza

agakiza

Menya zimwe mu mpamvu zitera muzunga


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-04-19 09:23:10


Menya zimwe mu mpamvu zitera muzunga

Kuzungera, isereri, muzunga cyangwa kubona ibigukikije byose bigenda ntibiterwa gusa n’umwuma cyangwa ubushyuhe buri hejuru mu mubiri, bishobora no kuba byerekana ko ufite ikindi kibazo gikomeye mu mubiri.

Dore zimwe mu mpamvu zitera kuzungera ugomba kwitondera:

Kugenda gahoro kw’amaraso ( hypotension)

Abarwayi b’umuvuduko muke w’amaraso bakunze kuzungera, iyo umuvuduko w’amaraso utangiye kugenda gacye ugereranyije n’ibisanzwe. Ibi kandi bishobora kubaho mu gihe wari wicaye, ugahita uhaguruka gutyo, ushobora guhita wumva isereri. Ibi biterwa nuko umuvuduko w’amaraso uhita ugabanuka iyo umurwayi wa hypotension ahagurutse.

Gutakaza amaraso cyane

Gutakaza cyane uturemangingo dutukura tw’amaraso cyangwa hemoglobines bishobora kugutera kumva ibintu byose impande zawe bizunguruka. Niba ufite ikibazo cy’amaraso macye, ibi akenshi bikubaho nka nyuma yo gukora imyitozo ngorora mubiri cyangwa undi murimo usaba imbaraga.

Guhumeka insigane

Imwe mu mpamvu za mbere zitera ikizungera harimo guhumeka insigane. Guhumeka insigane no guhumeka cyane birenze ibisanzwe, bituma agace k’ubwonko gashinzwe kuringaniza umubiri no kukwereka ibyerekezo bitandukanye, katabasha gusobanukirwa uburyo uhagaze, ndetse ukaba wakumva ugiye kwikubita hasi.

Abarwayi b’iyi ndwara yo guhumeka insigane, ikizungera gikunze kubabaho kenshi bitewe n’uko bameze; niba bicaye, baryamye cyangwa se bahagaze.

Indwara z’umutima

Indwara zitandukanye zibasira umutima; nko kudatera bisanzwe k’umutima cyangwa gutera umutima uhagarara, bishobora gutera ikizungera. Impamvu ibitera ni uko ubwonko buba butabona amaraso ahagije.

Imiti imwe n’imwe uri gufata

Imiti imwe n’imwe ishobora kugutera kuzungerwa mu gihe uri kuyifata cg se nyuma yo kuyifata. Mu gihe ugiya gufata umuti ni ngombwa kubaza farumasiye cg muganga wawe nib anta bibazo bikomeye uwo muti ushobora kugutera.

Indwara z’ibisazi

Indwara zibasira ubwonko hafi ya zose zishobora gutera ikibazo cyo kuzungera. Impamvu ni uko ubwonko ari bwo bumenya niba ugenda neza, ukabasha no kumenya niba uhagaze, wicaye cg uri kugenda.

Mu gihe ukunze kugira ikizungera kenshi cg bikubaho utazi impamvu, ushobora kugana kwa muganga bakamenya neza ikibitera.

Source: https://umutihealth.com/

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?