Menya uburyo wanoza Imirire ukurikije ubwoko bw’amaraso yawe

Hariho amoko ane y’amaraso: A, O, AB na B. Mu bijyanye n’imirire, ubwoko bw’amaraso bugira uruhare runini mu kugena ibyo kurya dukunda kurusha ibindi. hari uburyo bwiza umuntu aba agomba kumenya ibyo kurya akwiye kwibandaho bitewe n’ubwoko bw’amaraso ye.

umuntu ku giti cye nta ruhare abigiramo ahubwo umubiri we niwo umuha umurongo ngenderwaho w’ibiribwa akunda cyane bitewe n’uturemangingo , tugiye kurebera hamwe buri bwoko bw’amaraso n’ibiribwa bijyanye.

ibiribwa bigabanyijemo amatsinda ane ukurikije umumaro bigirira umubiri:

ibiribwa bifite umumaro cyane, ibiribwa umun tu akwiye kwirinda, ibiribwa bidafite icyo byishe n’icyo bikiza hakaba n’ibiribwa bishobora kubera umubiri uburozi.

ubwoko bwa “O”
Abantu bafite ubwoko bw’amaraso O ni abahigi, bakunda kurya inyama, umubiri wabo ugira ubwirinzi (systeme immunitaire ) bukomeye. Aba bantu barwanya umunaniro ntubasha kubaherana.

Ibiryo bishobora kubafasha kongera ibiro: ibigori, ibishyimbo byumye, lentille n’amashu.

Ibiribwa byabafasha kugabanya ibiro: umwijima, inyama zitukura, epinari, umunyu urimo iode (sel iode)

Ubwoko “A”
Abantu bafite ubwoko bw’amaraso A ni abahinzi basarura ibyo babibye, bagira ubwirinzi bw’umubiri buhagije, bagerageza kandi kurwanya umunaniro. Icyakora Abagore bafite amaraso y’ubwoko bwa A bakunze guhura n’ingorane zo kurwara kanseri y’amabere.

Ibiribwa bibafasha kongera ibiro: inyama, amata n’ibiyakomokaho n’ ibishyimbo byumye.

Ibiribwa bibafasha kugabanya ibiro: amavuta akomoka ku bimera, soya n’ibiyikomokaho, imboga n’inanasi.

Ubwoko “B”
Abantu bafite ubwoko bw’amaraso B ni aborozi, aba bantu bagira ubwirinzi bw’umubiri ukomeye, ibyo kurya umubiri we ukenera biba bivuye mu busitani no ku nyamaswa.

Ibyo kurya bibafasha kongera ibiro: ibigori, lentilles, ubunyobwa,ingano na sesame.
Ibyo kurya bibafasha kugabanya ibiro: imboga z’icyatsi kibisi, inyama, umwijima n’amagi.

Ubwoko “AB”
abantu bafite ubwoko bw’amaraso AB baba bafite imiterere y’ubwoko bwa A buvanze na B. aba bantu bafite ubushobozi bwo kuba ahantu hose nk’uko uruvu rubigenza. Bagira ubwirinzi bw’umubiri bukomeye cyane.

Ibyo kurya bibongerera ibiro: inyama zitukura, ibishyimbo, ibigori , tofu,amafi n’imbuto.

Ibiribwa bibafasha kugabanya ibiro: inanasi, imboga z’icyatsi kibisi n’ibindi.

Ni byiza rero kumnya ubwoko bw’amaraso yawe kuko bigufasha kumenya ibiribwa ukwiye gufata mu gihe runaka niba ari ibigufasha kongera cyangwa kugabanya ibiro, ukwiye kugendera ku bihuje n’ubwoko bw’amaraso yawe.

Source: www.dadamo.com