Menya impamvu atari byiza guha ubuki umwana(...)

Kwamamaza

agakiza

Menya impamvu atari byiza guha ubuki umwana utaruzuza umwaka


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-05-27 06:52:05


Menya impamvu atari byiza guha ubuki umwana utaruzuza umwaka

Ubusanzwe abana bato bakunda ibintu biryohera. Gusa mubyo ugomba kurinda umwana muto, utarageza umwaka 1 harimo ubuki!.

Kubera iki ubuki bubujijwe ku bana bari munsi y’umwaka umwe?

Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (OMS/WHO) uri mu bemeza ko umwana uri munsi y’amezi 12 (ni ukuvuga umwaka 1), atagomba guhabwa ubuki, cg ibindi byongewemo ubuki.

Ariko se ubuki butwara iki umwana muto?

Mbere yuko umwana yuzuza umwaka 1, usanga bagiteri ziba mu rwungano ngogozi (no mu gifu) zitarakura neza ku buryo zishobora guhagarika bagiteri mbi zigamije kwangiza umubiri.

Ubuki yaba ubuyunguruye, ubutunganyirizwa mu nganda cg ubwuzuye bubonekamo bagiteri mbi cyane zishobora kuzahaza umubiri zitwa, clostridium botulinum.

Clostridium botulinum ni bagiteri ikomeye cyane kandi ishobora gushegesha umubiri w’umwana kuko itera indwara izwi nka infant botulism.

Bimwe mu biranga indwara ya infant botulism, harimo:

•Gucika intege cyane kw’imikaya, ukabona umwana yanegekaye ku buryo adashobora kunyeganyeza amaboko cg amaguru

•Iseseme no kuruka

•Kunanirwa guhumeka

Nta ngaruka z’igihe kirekire zizwi zishobora guterwa n’iyi ndwara. Igihe umwana agaragaje ibi bimenyetso hari uburyo kwa muganga bashobora kumuvura, ni ukwihutira kumuvuza.

Ubushakashatsi bwakozwe, bwerekanye ko iyi bagiteri iboneka cyane mu buki, ku bantu bakuru ntacyo ibatwara kuko bagiteri ziba mu gifu zishobora kuyirwanya. Ariko abana bato urwungano ngogozi rwabo ruba rutarakura, ishobora kubagiraho ingaruka zikomeye.

Niyo mpamvu umwana utarageza umwaka 1, ugomba kumurinda ubuki cg se ibindi birimo ubuki.

Source:umutihealth.com

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?