Nuramuka ubonye ibimenyetso bikurikira uzihutire kugana kwa muganga
Ibimenyetso 5 utagomba kwirengagiza Ibimenyetso bimwe na bimwe, nko...
Watermelon ni igihingwa cyera ahantu hameze n’ubutayu nkuko inkomoko yacyo ari muri m’ubutayu bwa Kalahari muri Africa y’epfo, mu miterere yacyo kiriburungushuye nk’igihaza ,inyuma gisa nk’icyatsi kibisi ,iyo usatuye imbere usanga ari umutuku ukeye ,watermelon igira imbuto z’umukara.
Watermelon benshi bayikoresha nk’urubuto ikaba ikungahaye kuntungamubiri zitandukanye,vitamine ndetse n’imyunyu ngugu(manyesiumu,iron,potasiyumu). aho usanga muri g100 habonekamo kalori30,inyubakamubiri zingana na g 0.5,ibinyamavuta bingana na g 0, ibinyabisukari bingana na g8, ndetse n’uturemangingo ndodo tungana na g0.6 .vitamin dusangamo twavugamo nka vitaminaA,C.
Ibintu bitangaje kuri watermelon
Watermelon ahanini igizwe n’amazi(92%),ibice byose biyigize biraribwa habe n’igishishwa cyayo,igira icyo bita Lycopen biruta cyane iboneka mu nyanya(turavuga umumaro wa Lycopen hasi),kubantu batuye mu butayu watermelon ishobora kuba isoko y’amazi, nyuma yo kuyirya igipimo cy’isukari mumaraso kiba kiri hasi(Law glycemic index), ibinyamavuta ndetse n’urugimbu ntiwabisanga muri watermelon.
Imimaro itangaje ya watermelon
Ifasha mukurinda Asthma kuberako ikungahaye kuri vitaminC
Ifasha mukugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso :abashakashatsi b’abanyamerika batandukanye bavuga ko umutobe wa watermelon ufasha mukugabanya iki kibazo no kurinda indwara z’umutima n’imitsi iyobora amaraso.
Ifasha mukurinda kanseri zitandukanye ibifashijwe nuko ikungahaye kuri vitaminC byumwihariko kanseri ya prostate kuko ikungahaye kuri Lycopen.
Ifasha urwungano ngogozi igogora(Appareil digestif) gukora neza kuko igizwe n’amazi menshi hamwe n’uturemangingo ndodo dugafasha mukurinda impatwe(constipation) ndetse ikaba igira uturemangingoduto tw’inyubakamubiri dufasha mugusohora imyanda ikomeye n’inkari mumubiri
Ifasha mukugabanya ibiro kuko igizwe n’amazi menshi,uturemangingo ndodo ndetse igira na citrulline ifasha mukurinda kwikusanya kwamavuta menshi mumubiri(accumulation of fat) bityo n’urugimbu rukagabanuka.
Uko ishobora gukoreshwa
-Kuyikoresha nk’urubuto
kuyikoresha nk’uruboga
ushobora no kuyikoramo umutobe
Source:www.medicalnewstoday.com
[email protected]
Ibimenyetso 5 utagomba kwirengagiza Ibimenyetso bimwe na bimwe, nko...
Impyiko ni rumwe mu rugingo rw’ibanze ku mubiri w’umuntu, zifite umumaro wo...
Abana nka bamwe mu bakeneye kwitabwaho cyane, by’umwihariko guhabwa ibiribwa...
Isombe ni imboga ziva mu bibabi by’imyumbati, bigifite itoto, uburyohe bwayo...
Ibitekerezo (0)