Menya binshi bijyanye n’ikibazo cyo kwikinisha(Mast

Kwamamaza

agakiza

Menya binshi bijyanye n’ikibazo cyo kwikinisha(Mastrubation).


Yanditswe na: Ubwanditsi     2019-05-15 10:21:14


Menya binshi bijyanye n’ikibazo cyo kwikinisha(Mastrubation).


Muri iyi nyandiko, tugiye kubagezaho ibijyanye n’igikorwa cyo kwikinisha, turavuga ku bintu bishobora gutera umuntu kwikinisha, ingaruka bizana, turavuga kandi n’uburyo wakwirinda iki kibazo ndetse n’uko ushobora guhangana nacyo niba wajyaga wikinisha.

Kwikinisha ni igikorwa umuntu yikorera,agakorakora imyanya myibarukiro ye, agamije kwishimisha cyangwa se kwimara irari ryo gukora imibonano mpuzabitsina, kutabasha kwihanganira uku kwifuza cyangwa se iri rari, nibyo bituma agerageza kwikorakora ku gitsina mu buryo bwo kugira ngo arebe ko uko kwifuza cyangwa se iryo rari byashira ntawundi ubimufashijemo.

Kwikinisha bishobora guterwa n’impamvu nyinshi, muri izo twavugamo:kureba amafirime, indirimbo, cyangwa se amafoto y’urukozasoni(pornography), gukunda kuba mu biganiro bivuga ku mibonanompuzabitsinda, n’ibindi

Kwikinisha uretse kuba ari icyaha, ni na bibi cyane ku buzima bw’ubikora ndetse n’abo babana, dore zimwe mu ngorane zishobora kuzanwa no kwikinisha:

 Kwangirika k’ubuzima bwo mu mutwe, bimwe mu bice by’ubwonko bikaba byakwangirika, ndetse no gutakaza ubushobozi bwo kwibuka, kuko ubushakashatsi butangaza ko ubwonko bw’umuntu wikinisha butakaza kimwe cya kabiri(1/2), cyubushobozi bwo kubika no gutanga amakuru)
 Kwangirika kw’imyanyamyibarukiro, ikugeza ubwo yatakaza ubushake bwo gukorana imibonano mpuzabitsina.
 Kurwara indwara zikomeye zifata imyanya myibarukiro nka kanseri
 Guhorana uburwayi budasobanutse
 Bigira ingaruka zikomeye ku bana bavuka ku babyeyi babaswe no kwikinisha, muri izo twavugamo nko: Kutagira imbaraga z’ubwirinzi kamere, gutakaza ubushobozi bwo kwaguka mu mitekerereze, kugabanuka kw’ikizere cy’ubuzima
 Kwikinisha ku bakiri bato, bishobora kubatera uburemba, gusaza imburagihe n’ibindi

Wakora iki mu rwengo rwo guhangana cyangwa gukumiri iki kibazo?

Niba warisanze warabaswe n’iki cyago cyo kwikinisha, humura, wicika intege, kuba ugihumeka, ni igihamywa gikwiye ku kwemeza ko kuba guhagarika kwikinisha bishoboka, niba kandi usomye iyi nkuru, ukaba utaragwa muri iki cyaha, ni byiza ko ufunga imiryango yaho gishobora kwinjirira.
Dore icyo wakora:
 Kumenya uko byatangiye, bikagutera ku menya icyabiguteye bityo ukakizibukira, mu gihe wumva icyo kifuzo kigarutse, gerageza kwibuza kubiterezaho, ahubwo ushake imirimo iguhuza mu bitekerezo
 Kwirinda kureba filime, amashusho ndetse n’indirimbo by’urukozasoni
 Kureka kuba ahantu hawenyine mu gihe ufite agahinda cyangwa ubwigunge
 Kwirinda kuryama mu gihe utananiwe
 Gukunda gukora, igihe cyose ukaba ufite ibintu by’ingenzi biguhuza, ukabivamo unaniwe kuburyo uryama unaniwe
 Guhindura uburyo waryamagamo, mu gihe bukongerera irari ryo kwikinisha
 Niba usanzwe wikinisha, ni byiza ko wagerageza kureba umwizerwa mu nshuti zawe, ukamuganiriza uhereye uko byatangiye, akagufasha mu rugendo rwo gutandukana n’iki kibazo, kuko ushobora kutabicikaho mu unsi umwe, ahubwo bikaba urugendo rwo gukira, ni byiza rero ko wagira uwo mugendana urwo rugendo.

Source:Livre de l’education de la sante
[email protected]

.

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?