Mbese uribuka ko iyi si turimo, atariyo(...)

Kwamamaza

agakiza

Mbese uribuka ko iyi si turimo, atariyo gakondo y’abizera Yesu kristo?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2019-06-18 03:57:15


 Mbese uribuka ko iyi si turimo, atariyo gakondo y’abizera Yesu kristo?

Abaheburayo 11: 16
Ariko noneho barashaka gakondo irusha icyo gihugu kuba cyiza, ari yo yo mu ijuru. Ni cyo gituma Imana idakorwa n’isoni zo kwitwa Imana yabo, kuko yabiteguriye umudugudu.

Benedata uyu munsi tugiye kuganira kuri iki gihugu ducumbitsemo tugana muri gakondo y’iwacu yo mu ijuru n’ubwo iyi si tuyituyemo tukaba tubona tuyinezerewe, kenshi twishimira ibyo tuyibonamo, kuko tuyitungiramo, tuyibyariramo, n’ibindi binezeza abantu, nifuzaje kubibutsa ko, aha atariyo gakondo ahubwo turabashyitsi n’abimukira, kuko tuhacumbitse igihe gito, ahubwo iwacu ni mu ijuru, twubake, dushake, tubyare, ducuruze, dukore ibyo dukora byose,ariko twibuka ko turi abashyitsi, kandi umushyitsi igihe kiragera agataha.

Ibi ni bimwe mu biranga umushyitsi utari mu gihugu cy’iwabo :

 Agira ibimuranga ( Agakiza)
 Avuga amagambo make
 Akumbura iwabo
 Akunda kumva amakuru y’iwabo
 Avuga neza igihugu cy’iwabo
 Aratotezwa ariko akihangana
 Akumbura gutaha (mu gihugu cyabo)
 Ntaharundanya ubutunzi (ntimubike ubutunzi bwanyu aho ingese ni nyenzi zitaba)
 Ahora asa neza (kwezwa), ubundi umuntu uri mu rugendo ahora yiteguye ibyangombwa abyigiza hafi kandi imyiteguro yo kujya mu gihugu cyacu dusabwa kwezwa, tukirimbisha nk’abazajya mu gihugu kiruta cyane, icyo turimo kuba kiza.

Ese urigutegura ute uko uzaba muri icyo gihugu imyiteguro ni uyu munsi si ejo:

Tekereza ku bihugu twagiye tuvukiramo, bitandukanye, abavukiye hanze, mu gihe bariyo bubatse amazu,baratunga, birundanyirizaho ubutunzi, nyamara aho bashakiye gutaha, ahenshi bene igihugu ntibemera ko hari icyo bajyana, kuko baba banga gutanga ubutunzi bwabo(bene igihugu), bityo bakavayo ntacyo bavanyeyo, mbese nawe ujya wibuka bataha uko bagiye, nifuje kukwibutsa ko dukwiye kuzirikana ko iyi si atari iwacu, tuzivamo.
Nkwifurije kwiteganyiriza ubu,ukabitsa ubutunzi bwawe mu ijuru.

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?