Mama Lionel n’umuhanzi Manishimwe Stella(...)

Kwamamaza

agakiza

Mama Lionel n’umuhanzi Manishimwe Stella bataratse bogeza ibitego by’amashimwe Imana yatsinze mu buzima bwabo


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-11-06 07:49:32


Mama Lionel n’umuhanzi  Manishimwe Stella bataratse bogeza ibitego by’amashimwe Imana yatsinze mu buzima bwabo

Umuvugabutumwa w’icyamamare uzwi cyane ku izina rya Mama Lionel ariko ubusanzwe amazina ye yitwa Nyirabagenzi Alice yigishije ijambo ry’Imana asa nkuwogeza umupira w’amagaru ariko arimo yogeza ibitego Imana yatsinze, ibakura mu buzima bubi. Mama Lionel afatanyije n’umuhanzi w’icyamamare uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana , Manishimwe Stella basubiye mu mubare w’ibitego Imana yabatsindiye ikabateturura.

Iyi nyigisho yayitanze ubwo bari mu giterane cyo gushima Imana, cyateguwe na Robert Imana yakijije urupfu rukomeye. Igitego yakigereranya n’igisubizo cyo kuva mu buzima bugoye, yahozemo kera, bamwita insuzugurwa. Ijambo ry’Imana ryasomwe n’umuhanzi Manishimwe Stella, riboneka muri Zaburi 107:13 “Maze batakira Uwiteka bari mu makuba, abakiza imibabaro yabo. Abakura mu mwijima no mu gicucu cy’urupfu, Aca iminyururu yabo. Abo bashimire Uwiteka kugira neza kwe, n’imirimo itangaza yakoreye abantu.”

Stella amaze gusoma aya magambo, Mama Lionel yamusabye kuba arekeye aho, agaruka ku ishimwe rya Robert wateguye iki giterane cy’amashimwe ko Imana yamukijije urupfu baramushyizemo sonde kwa muganga, yavuze ati “ Yavuze ngo abantu baba baragiye kwa muganga bakabashyiramo amasonde, ati nibahaguruke, iryana ite !Njyewe nahagurutse ku mwanya wa mbere ingiyemo inshuro eshatu, noneho n’umuntu yaravuze ngo ibanga ry’umunyonzi rimenwa n’umunyonzi mugenzi we . Nawe uri hano ufite ibyo warokotse, utararokotse iseta bakubaga, warokotse uburozi bwa Generoza (izana ry’umuntu utazwi), utararokotse uburozi bwa Generoza yarokotse impanuka y’ikamyo hepfo aho ngaho , utararokotse impanuka y’ikamyo hepfo aho yarokotse impanuka y’imvura imaze iminsi igwa igahitana abantu , utararokotse impanuka y’imvura yarokotse iy’imvura imirabyo n’inkuba bimaze iminsi bihitana abantu, fata umwijima n’igicucu cy’urupfu Uwiteka yagukuyemo, umumpere icyubahiro”

Yageze igihe avuga ku cy’ubahiro cy’Imana, avuga ukuntu umunsi umwe abamaleki bari barazengereje abisirayeli, Uwiteka abwira Mose ati “ntabwo ndiburwanire mu mbaraga zanyu, sindiburwanire mu ntwaro zindi zikomeye, ndarwanira mu cyubahiro, ati zamura amaboko abiri. Mose we nunanirwa ndazana Aroni na Uri, bagushyigikire, nabo nibananirwa ndabategeka gushyiraho amabuye, ndarwanira mu cyubahiro”

Ageze ku murongo wa 15 uvuga ati “Abo bashimire Uwiteka kugira neza kwe, n’imirimo itangaza yakoreye abantu” yahasobanuye avuga ati “ Iyi ni nka rofure y’ino ndirimbo , turimo turirimba. Abo ni bande ? Ni abo yakuye hahandi ku maseta, abo yakuye mu maboko yabatubariye iminsi ku ntoki, abo yahaye kurama barababariye iminsi, abo yakuye mu cyaro abahungishije icumu rya Goliyati , abarokotse babyara baravuze ngo nubwo muzitwise ntimuzazibyara, abageze kuri bomboni,abarokotse igare bari abanyonzi mu minsi yashize,feri igacomoka wabandika bikanga, ukarwana aho ugeze Uwiteka akarihagarika , abo bose bashimire Uwiteka kugira neza kwe kubw’imirimo itangaza yakoreye abantu”

Mama Lionel Yakomeje avuga ku mirimo itangaza Imana yakoreye abantu. umuntu umwe niwe wavuze ngo yaturokoye urupfu rukomeye gutyo, na nubu iracyaturokora, izakomeza kuturokora. Yavuze gake ku mirimo itangaza Imana yamukoreye, yavuze ati “ ndi mu bantu bavomesheje ijerekani ntaruzuza imyaka yo gufata irangamuntu, ibyo biri mu bintu byatumye mba mu gufi, iwacu si uku tureshya, aho najyaga mpinga ngahera mu gitondo nkageza saa cyenda ukagirango ndi agoronome, Imana yandeba ikabona nzaba mu mujyi nzavamo umumama ushimishije gutya. Iyo ni imirimo itangaje Uwiteka yakoze. Mu mirimo itangaza Uwiteka yakoze wibuke ejo bundi wambara inkweto bwa mbere, wageze mu nzira uzikuramo zakuriye ugiye guhazwa, mu mirimo itangaza Uwiteka yakoze uriguhinduranya izifunze n’izifunguye.

Mu mirimo itangaza Uwiteka yakoze uze kwibukako mu gisekuru k’iwanyu uwaryamaga neza yiyorosaga ikiringiti cya rufuku, aryamye ku kirago ashashe imbagara cyangwa ibintu by’ibyakatsi, Imana igenda ibarindira aho ngaho, abanyabwoya ntibyabajya mu mazuru, aho hantu Imana irahagukura aho ikugejeje harashimishije, wibukeko so yapfuye atazi kwandika serupyipyinyurimpyisi yampyoye ariko imirimo itangaje Uwiteka yakoze urigupyonda ku mashini, uze kwibuka ejo bundi ugura amamesa ya makumyabiri ugakuraho ayo uteka ugasigaza utwo uzajya wisiga rimwe wajya kutwisiga ugasanga hagiyemo inshishi, mbere wajyaga ugenda bukakwiriraho none ubu iyo udateze moto utega Taxi voiture, iyo udateze ivatiri uba wibitseho ikarita ugakoza ku modoka, iyo si imirimo itangaje Uwiteka yakoze?”

Yibukije abantu imirimo itangaje Uwiteka yakoze, ukuntu barya rimwe cyangwa bakabibura, abibutsa ko bahoreraga ibijumba uriye neza akabihata. Yibukije abantu ko iyo basenga Imana azamuka ari amagambo ariko itajya iyagarura ari amagambo.

Ageze ku muronko wa 22 havuga hati “Batamba ibitambo by’ishimwe, bogeresha imirimo ye indirimbo z’ibyishimo” ageze hano yatanze urugero ku buryo abantu bogeza umupira , atanga urugero rwa wa munyamakuru wogeza, uburyo yogeza n’igitego kitinjiye mu izamu , aracyogeza ati “ aragiye , arawukase, iburyo aramanutse goo, uciye hejuru, akacyogeza , ariko ijambo ry’Imana riravuzengo mujye mwogeresha imirimo” umwe avuga ngo yarankijijeee, undi ngo yaranzuyeee, yampaye kubyaraaa, yampaye agakizaa,yampaye kubyibuhaaa goooo, mujye mwogeresha imirimo itangaje Uwiteka yakoze. Ejo bundi ntiwakoze ubukwe bavuga ngo nta muntu w’iwanyu ujya usezerana , icyo cyo ntiwacyogeza? Icyo gitego ntiwacyogeza? Bavugango ntiyakujyana kuko mutaberanye mugakora ubukwe icyo si igitego Yesu yatsinze?

Manishimwe Stella nawe, yagezeho avugako Imana yamutsindiye igitego akabyara , anasaba abantu bose babyaye batinze kogeza igiteko cy’uko Imana yabahaye kubyara.

Abari bitabiriye iki giterane cy’amashimwe bibukijwe imirimo n’ibitangaza Imana yagiye ikora ku buzima bwabo, ikabarokora impfu zinyuranye, ikabakiza uburwayi. Abantu bongera kunezererwa imirimo ikomeye y’Imana ku buzima bwabo.

Umva Mama Lionel na Stella Bogeza umukino w’ubuzima banyuzemo Imana ikabatsindira ibitego

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?