
Byenda gusetsa: umwana w’imyaka itatu yabwiye nyina ati mama, ubwo ndibwa mu nda ngiye kubona umugore!!
1.Rimwe ababyeyi bakijijwe bari bibereye mu rugo baganira bavuye ku meza...
Umuhanzikazi Liza Kamikazi yasohoye amashusho y’indirimbo “Yesu Wanjye” ivuga ku gihango nk’umukristo yagiranye na Yesu amaze gusobanukirwa urukundo rwe no kwitegereza ubuhangange bwe n’imbaraga ze agafata icyemezo cyo kumukorera atishisha.
“Yesu wanjye” ni indirimbo ifite iminota 05 n’amasegonda 07. Amashusho yayo yasohotse mu rucyerera rw’uyu wa Gatatu tariki 15 Nyakanga 2020 ikaba igaragaramo bamwe mu bahanzi bazwi mu myidagaduro barimo Aline Gahongayire, Clarisse Karasira, umuhanzi Ngarambe Francois n’umugore we, Miss Hirwa Honorine n’abandi.
‘Yesu wanjye’ ni indirimbo irata ubutwari bwa Yesu Kristo ndetse n’ishyaka ryo kumwamaza kubamwemeye.
Liza Kamikazi yabwiye INYARWANDA, ko iyi ndirimbo yashibutse mu mutima wuzuye umunezero mwinshi ku bwo gutunga Yesu mu buzima bwe.
Liza Kamikazi mu ndiribo ye "Yesu wanjye"
Yavuze ko yasenze kugira ngo umunezero yayandikanye n’uwo yayikoranye uzasendere mu mitima y’abazayumva ndetse n’abazayireba.
Uyu muhanzi yagize ati “Ibintu byose ndirimbamo ni ukuri rwose byambayeho kandi n’uwo bitarabaho ndabimwifurije, guhamagarwa, gutabarwa no gucungurwa.”
Liza Kamikazi yavuze ko iyi ndirimbo izafasha abafite Yesu muri bo kumwizihiza bakanezerwa bamuhimbaza.
Izashotora abantu, bataragera aho batunga Yesu wabo atari uwo bumvanye abantu gusa cyangwa batojwe n’ababyeyi bakagira inyota yo kumwimenyera by’ukuri akaba uwabo nabo bakaba abe; bakagirana nawe umubano wimbitse.
Iyi ndirimbo izafungura imiryango y’ivugabutumwa kugira ngo abantu batazi Yesu cyangwa badakijijwe bakire agakiza, bamenye ibyiza bya Yesu.
Video y’indirimbo "YESU WANJYE" wayisanga hano:
Source: inyarwanda.com
1.Rimwe ababyeyi bakijijwe bari bibereye mu rugo baganira bavuye ku meza...
Kwiyicisha inzara, kwigomwa amafunguro cyangwa Kwiyiriza ubusa
Ikuzo gospel Concert ni igitaramo gikomeye kiri gutegurwa na Moriah...
UMUVUGO: MUKUNDANE MUJYE INAMA RUKUNDO MBUTO ITARUMBA NZIRA Y’ IBYEZA...
Ibitekerezo (0)