Kwizera ni iki?, Dore ubwoko 10 bwo kwizera

Kwamamaza

agakiza

Kwizera ni iki?, Dore ubwoko 10 bwo kwizera


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-01-27 07:53:28


Kwizera ni iki?, Dore ubwoko 10 bwo kwizera

Yesu ajya mu ijuru yagiye afite impungenge kandi zifite ishingiro, yaravuze ngo’ Umwana w’umuntu naza azasanga kwizera kukiri mu isi?’. Imana ntishobora kuvuga rumwe n’abantu batizera, icyaha gikomeye ni ukutizera imbabazi. Ese ko mu ijuru tuzajyanwa no kwizera, wageze kukigero cyo kwizera nyakuri?

Iyo urebye itorero ukuntu ribayo muri iyi minsi, ubona tutabaho ubuzima bwo kwizera, abantu bafite izina ry’ubukristo ariko ubuzima babaho si ubwo kwizera. Mu nyigisho zizibanda kukwizera, tugiye kuvuga ku bwoko 10 bwo kwizera, tuzagaruka no ku bintu bikuza kwizera, ibintu bibangamira kwizera, n’izindi ngingo zivuga ku kwizera.

Kwizera ni iki?

Mubyukuri biragoye kuvuga igisobanuro cyo kwizera, icyakora mu rwandiko rw’Abaheburayo 11:1, haravuga ngo “ Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari ukuri”.

“Kwizera ni ukumenya”: Intumwa Pawulo inshuro nyinshi yagiye avuga ngo “ Icyo nahawe n’Umwami kumenya, ni cyo nababwiye nanjye”.

Kumenya ntabwo ari ukumvisha amatwi, ntabwo ari ukumenya ko mu ishuri, ahubwo ni ihishurirwa. Ni ukumenya gutangwa n’Imana, ni ukumenya gutangwa n’Umwuka Wera. Abantu benshi bizera ibitandukanye, ariko kwizera nyakuri ni ugutangwa n’Umwuka Wera.

“Ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari ukuri”: Birasa nk’aho kwizera ari nko kumena igikuta, ukareba hirya ibyo utareba kandi ukabyizera nkaho ari ukuri.

By’umwihariko muri iki gihe cya Korona virusi, birasa nkaho Imana irimo kwigisha isi yose kwizera.

Iyo urebye ibihombo, ukuntu abantu batakaje akazi, abantu bari bazi ko batunzwe n’umushahara, gukora cyane…, bivuze ko Imana yifuza ko biga kuyihanga amaso, bakayishyiraho ibyiringiro bakabaho ubuzima bwo kwizera.

Muri iki gihe rero isi yose irimo kwigishwa kwizera nagira ngo nkubwire ko bindeba kandi nawe birakureba . Ubwoko bwo kwizera:

Ukwizera Kristo Yesu nk’Umwami n’Umukiza igihe wihana ibyaha

Agakiza kagizwe n’amagambo 3: Kumva, kwizera no kwatura, iyo ijambo ry’Imana rikumurikiye usobanukirwa ko uri umunyabyaha. Ukamenya ko ibihembo by’ibyaha ari urupfu, impano y’Imana ari ubugingo buhoraho.

Hanyuma iyo umaze kugira agahinda gatera kwihana kuticuzwa, ugasobanukirwa ububi bwawe haba hasigaye kwizera amaraso ya Yesu nk’igitambo kizima cyagukuraho ibyaha, hanyuma ugakurikizaho kwatura. Uku kwizera ni ukuvuka ubwa kabiri( kwihana, guhinduka kuba umwana w’Imana).

Ukwizera guke

Muribuka Petero igihe yari arohamye, yabonye Yesu agendera hejuru y’amazi hanyuma aramubwira ati’ Niba ari wowe mbwira nze’ aramubwira araza ateye intambwe nke, Bibiliya ivuga ko yahise ashidikanya akarohama. Yesu yaramubwiye ngo’ Wa muntu ufite kwizera guke we’.

Hari abantu dufite mu itorero ariko kwizera kwabo kutajya gukura. Ahorana ukwizera guke, ntiyizeye ko azabaho, ubuzima, ntiyizeye ikintu na kimwe. Ibi ni bibi kuko bituma bene uwo muntu arohama mu miraba y’inyanja y’iyi si tugendamo. Imana yifuza ko tubaho ubuzima bwo kwizera.

Ukwizera kwinshi

Yesu yaganiriye n’umusirikare w’umunyaroma wari ufite umugaragu urwaye, igihe Yesu yari hafi aho uwo musirikare amusaba ko yamukiriza umugaragu. Yesu ati ‘ Tugende’, uwo musirikare ati” Oya nanjye mfite abo nyobora, iyo mbwiye umwe ngo agende aragenda, nabwira undi ngo aze akaza, nanjye abanyobora ni ko bigenda.

Ndi umunyabyaha ntabwo wakwirirwa winjira iwanjye tegekera aho uri’.

Yesu amubwira ko agenda, ko kwizera kwe ariko gukijije uwo murwayi. Yesu arangije atanga ubuhamya’ Ngo no mu bisiraheli ntiyigeze abona kwizera kungana n’ukuwo musirikare’. Uwo musirikare ageze mu rugo yaje kumenya ko isaha yavuganiyeho na Yesu, ariho uwo mugaragu yakiriye. Muri iki gihe biradusaba ko tugira ukwizera kwinshi.

Kwizera gukomeye

Abaroma 4: 20, hagaragaza ko Aburahamu yizeye, yiringiye n’ibitakwiringirwa. Bavuga ko umuntu acura afiteimyaka 45, ariko utekereze ko Sara we ubwo yari acuze ubwikube kabiri. Sara yari ashaje ari umuntu utakijya mu mihango, Aburahamu we yari afite imyaka 100 ariko babyaye Isaka.

Ibyo rero kubyizera ko umuntu ufite imyaka 90 yabyara, siyansi ntibyemera. Ukuri k’ubuzima tubaho ntikubyemera, ni ibintu bizanwa n’Imana gusa kubwo kwizera. Kwizera kw’ibitangaza by’Imana umwana w’umuntu atashyikira kandi siyansi itemera, ni ukwizera gukomeye.

Ukwizera kubeshaho

Mu mirongo myinshi tutarondora, Bibiliya ivuga ko umukiranutsi azabeshwaho no kwizera. Ntabwo azabeshwaho n’amafaranga cyangwa icyubahiro afite. Aho muri iki gihe abantu babayeho ubuzima buteye ubwoba, dukwiye kwiga kwizera kubeshaho no mu gihe mu isi haza impinduka zirenze izo covid 19 yazanye nka guma mu rugo.

Ukwizera gukiza indwara

Igihe Yesu yari mu nzu abantu buzuye, abantu bamuzaniye umurwayi babura aho bamucisha ngo barazamuka basenya inzu Yesu bamumanuriraho uwo murwayi. Yesu ngo arebye kwizera kwabo abwira uwari urwaye ngo “ Kwizera kw’abakuzanye gutumye ngukiza”.

Iyo urebye muri iki gihe ikigero Kanseri igezeho, indwara zidasobanutse, Diyabete, ibyorezo nka Sida n’ibindi, itorero rikwiye kugira ukwizera kwakiza abarwayi. Kandi Bibiliya iravuga ngo ‘Tuzarambika ibiganza ku barwayi bakire’. Ibyo isi ihangayikiye nk’indwara, dukwiye kwizera ko twazisengera zigakira.

Ukwizera gukuraho imisozi

Yesu yabwiye abigishwa be ko ‘Bagize ukwizera kungana n’akabuto ka Sinapi, bakuraho imisozi’. Mu buzima bw’ubukristo harimo imisozi myinshi, mu nzira ijya mu ijuru duhura n’ibigeragezo bitandukanye. Dukwiye kugira ukwizera kwakuraho imisozi, imisozi izanwa na Satani, iy’ibigeragezo…

Hari ibyo amafaranga atakora, ubwenge butakora, abantu, inshuti n’imiryango batagushoborera byakurwaho n’ukwizera gukuraho imisozi.

Ukwizera kugira ngo abandi bantu bakizwe

Mbere itorero twajyaga kuvuna tukazana abantu kuri Kristo Yesu, tukizera ko abantu bashobora guhinduka muri ako gace itorero rigezemo. Ariko biratangaje ko ubu hari itorero riba rituranye n’akabari ukabona ntacyo bibabwiye, ukabona itorero riri muri karitsiye y’indaya ntacyo bibabwiye.

Ntidufite kwizera kwakiza abanyabyaha!, ariko dukwiye kubasengera twizeye ko Imana yabakiza. Ubundi ahantu ubutumwa bwiza bugeze, n’abadakijijwe ibyaha biragabanuka.

Igiteye ubwoba muri iki gihe, ni ukuntu imibare y’amatorero yiyongera ariko ibyaha ntibigabanuke. Itorero ni itabaza riri ku gitereko cyaryo, ni umunyu w’isi, ni umucyo uvira amahanga, ni umudugudu utabasha kwihishira. Ahantu hari umunyu birumvikana, itabaza riri kugitereko rirabona turi umucyo uvira amahanga.

Ikibabaje rero ni ukuntu umwijima ukomeza kutwegera kandi itorero rihari!. Dukwiye kugira kwizera kwakiza abanyabyaha, kwazana abandi kuri Kristo Yesu.

Ukwizera kw’impano

Uku kwizera niko Imana ikoresha ibitangaza. Ni ibitangaza bikozwe n’Imana kuko hari n’ibitangaza Satani agenda apirata bijya gusa n’iby’Imana. Ubundi ibitangaza by’Imana aho bitandukanira n’ibindi, ni uko ibyo bitangaza biba bifitanye isano n’Imana.

Naho ibitangaza bikorwa mu bundi buryo bikangurira abantu gukunda isi.
Hari abakozi b’Imana bafite ukwizera kw’impano gukora ibitangaza. Abo bantu Imana yagiye ibakoresha ibintu bikomeye mu materaniro, ibakoresha ibintu byari byarananiranye.

Ukwizera kuzimya imyambi ya wa mubi

Mu rwandiko Pawulo yandikiye Abefeso ibice 6 kumanuka hepfo, havuga ku ntwaro z’umukristo, hakavuga ngo” Mufate kwizera nk’ingabo muzabasha kuzimisha imyambi ya wa mubi yaka umuriro”.

Mwibuke ko turi mu ntambara yo kurasana na Satani, aturasa buri munsi. Imyambi ya wa mubi ukwiye kuyizimisha ingabo yo kwizera, ukaba uzi ijambo ry’Imana ukabasha guhagarara muri uko kwizera.

Pasiteri Habyarimana Desire/ Agakiza Tv. Kurikira inyigisho yose

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?