Kwibagirwa bigereranywa no gupfa-Pst Zigirinshuti

Kwamamaza

agakiza

Kwibagirwa bigereranywa no gupfa-Pst Zigirinshuti Michel


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-09-27 07:37:42


Kwibagirwa bigereranywa no gupfa-Pst Zigirinshuti Michel

"Wirinde gusa ugire umwete wo kurinda umutima wawe, we kwibagirwa ibyo amaso yawe yiboneye, bye kuva mu mutima wawe iminsi yose ukiriho, ahubwo ubimenyeshe abana bawe n’abazukuru bawe. Ujye wibuka wa munsi wahagarariye imbere y’Uwiteka Imana yawe kuri Horebu, ubwo Uwiteka yambwiraga ati “Nteraniriza abantu mbumvishe amagambo yanjye, kugira ngo bige kunyubaha iminsi yose bazarama mu isi, kandi bigishe n’abana babo…” Gutegeka Kwa Kabiri 4:9–

Kwibagirwa bigereranywa no gupfa mu gihe gito ukagaruka. Imana yagiye ibyiyama Abisiraheli cyane kuko yabonaga bakunda kuyibagirwa bagasubira mu byaha no mu bidashimishije. Imana kandi ariyo yabakuye muri Egiputa ndetse ikagenda ibagirira neza cyane. Imana yo yumvaga ibyo yari yarakoreye abantu bayo, byari bihagije kubyibuka ko ari impamvu ituma Imana inezerwa kuko nayo hari uko yari yarakoze mu buryo bwo gutuma bibuka iyo neza yayo.

Hari icyatumye ibitekereza ityo(Nk’abantu bazayibagirwa) kuko yari izi neza ko abantu bazabyibagirwa. Ibaze! Burya Imana nawe yagutekereza ityo? Reka mbabwire: Kugira ngo uzibuke ineza y’Imana ugomba kugira ikimenyetso ujyana, aricyo kigaragazwa n’ibyo Imana yagukoreye cyera hashize. Reka turebe iki: Twebwe abantu uko tubana umuntu iyoagiriye neza undi umuntu aba yumva uwo agiriye neza yajya ahora yibuka uwo wayimugiriye, kuko bitera agahinda kubona umuntu atibuka ineza wamugiriye. Imana nayo ni uko iba ibyifuza. Kutabikora rero birayibabaza ikagutekereza ityo!

Yagiriye neza Abisirayeli ibakura muri Egiputa n’imbaraga zikomeye ndetse nyinshi, inahatakariza abantu bayo yiremeye iremera barahapfira. Iyo urebye uko Abisiraheli bageze muri Egiputa, ubona baratotezwaga kugeza ubwo uburetwa bubariye batabaza Uwiteka arabumvira atuma Mose ngo ajye kubwira Farawo abarekure. Kuva ubwo Farawo atoteza Abisiraheli kurusha ho. Byateye Imana kubabara yiyemeza kurengera ubwoko bwayo mu buryo bwose. Iyo usomye mu gitabo cyo kuva mu bice 6,7,8,9 usangamo ibyago byose 10 Imana yateje Egiputa ngo Farawo arekure Abisiraheli nk’ubwoko Imana yakundaga kandi yifuzaga gutabara kubw’imbaraga zikomeye z’Imana.

Iyo ukomeje ukareba mu butayu Imana yagiriye neza bikomeye Abisiraheli, ariko izi neza ko bashobora kwibagirwa. Iyo urebye muri Ezekiyeli ibice 36 Imana igira iti “Icyampa mugahorana umutima ubanyubahisha” bigaragara ko hari uburyo Imana ituzi nubwo itugirira neza, ariko abantu b’abantu turi babi.

Mu myaka 430 Abisiraheli bamaze muri Egiputa Yozefu yabasabiye umudugudu wabo wo guturamo. Mu gihe Imana yatezaga biriya byago icumi ubona ko Abisiraheli bitabageragaho na gato. Umwijima waraje umara iminsi itatu nta muntu uva aho ari, ari umwijima wakoraho nk’uko umuntu yafata ikindi kintu gifatika ariko mu mazu y’Abisirayeli ho harabonaga (hari umucyo), Imana ishimwe!

Imana ikora ibitangaza nk’ibyo, ibigukoreye ukibagirwa yaguhana cyane. Mu kwica ibintu n’abantu by’imfura, Abisirayeli bo ntibyabagezeho. Imana ikoze ibyo ikabona uzabyibagirwa yakakwigijeyo niba ari uko ikuzi nk’umuntu uzibagirwa ineza yayo. Kuba twibagirwa Imana ntitujugunye n’ukubera Kristo Yesu uhora atwingingira ngo hatagira urimbuka! Ariko ndakwinginga ntukibagirwe Imirimo y’Imana yagukoreye.

Imana yadushyiriyeho umudugudu w’ubuhingiro ku buryo niyo waba umunyabyaha ute ukemera kuhaza, uratabarwa ariko ikibazo ni uko Imana yabidukoreye ityo, nuko abana b’abantu tukabyibagirwa. Gutegeka kwa kabiri 4:1-4. Aha ubona uko Mose yigishije urubyiruko rw’Abisiraheli ababwira ko bakwiye kwibuka imirimo Uwiteka Imana yakoreye ba sogokuruza babo kugira ngo bibatera kubaha amategeko yabahaye ngo babashe kumvira Uwiteka Imana.

Imana nikugirira neza ntuzadamarare ngo wibagirwe kugeza ubwo ubura umwanya wo guterana, ukabura umwanya wo guterana kwera, ukabura umwanya wo gutanga icya cumi, ngo wabuze uko ujya mu materaniro, Imana izabikuziza!. Wasenze Imana ngo igire icyo ikora ku bibzazo byawe! Rero ibisubizo Imana yaguhaye birashoboka ko byakuviramo ibyago bikomeye cyane mu gihe udakomeje kubaha Imana mu gihe biguteye kujya kure yayo. Ushaka kwibagirwa ngo Imana igutekereze ityo?

Kuva 12:24-27 Pasika bisobanura kunyuraho ariko unkingiye ikibaba ngo undengere. Imana itegura Pasika byabaye ngombwa ko ihindura ingengabihe yari isanzweho kugira ngo itabare ubwoko bwayo. Kubara 3:11-13, "Uwiteka abwira Mose ati “Ubwanjye nikuriye Abalewi mu Bisirayeli mu cyimbo cy’abana b’imfura bose bo mu Bisirayeli. Abalewi bose bazaba abanjye. Kuko abana b’imfura bose ari abanjye, ku munsi nicaga abana b’imfura bo mu gihugu cya Egiputa bose, ni ho niyereje abana b’imfura bose bo mu Bisirayeli n’uburiza bw’amatungo. Bazaba abanjye, ndi Uwiteka.”

Imana yategereje ko Abisiraheli bayizanira abana b’imfura, iraheba niko kubabwira ayo magambo kuko bibagiwe isezerazo bagiranye n’Imana ryo kujya bazana abana b’imfura bakabatura Imana kandi bakazaba ab’inzu y’Imana. Ariko Abisiraheli batangiye guhindura igihango bakayima abo bana ihitamo kwihitiramo abana b’Abalewi.

Urwibutso nyamukuru rwakaguteye guhora wibuka imirimo ikomeye y’Imana, ni uko ukwiye kumenya ko niba uriho hari uwapfuye, niba Imana ikuzamuye hari uwo imanuye, niba uri ahantu runaka ni uko hari uwahavuye, kuba Imana yaragutoranyije hari uwo yanze. Ntabwo ari urundi rwango ahubwo ni itegeko rigenga guhitamo. Kuba uriho uri imfura hari iyindi mfura yapfuye, urwo ni rwo rwakakubereye urugero nyamukuru rwo gushima Imana.

Kuva muri Egiputa ugera i kanani ntihari harehare ariko Imana yahisemo kubanyuza inzira y’indi. Hari imigezi ibiri yo kwambuka, umugezi wo kwitangiriro n’uwo ku mpera. Uwambere wari uwo kububakamo ibyiringiro ko urugendo bafite bazarukora ubwo babonaga ingabo za Farawo zarohamaga mu nyanja.

Umugezi wa kabiri(Yorodani) hari hafite imimaro ibiri:

Kuvanamo amabuye y’urwibutso kuko kuhambuka nta mwanzi wari inyuma yabo hari mu mahoro. Ayo mabuye basabwe kuyatwara ku rutugu, bayacyura bakayashyira ahagaragara mu nzu zabo. Umumaro wayo mabuye wari uwo kugira ngo abana babo nibababaza iby’ayo bazabwire uburyo Imana yabambukije inyanja itukura, Ibakuye muri Egiputa n’amaboko akomeye. Wowe iwawe ufite iki cyakubera urwibutso ku buryo wabwira abana bawe ibyo Imana yagukoreye?

Undi mumaro wa Yorodani ni ho Yosuwa yaherewe icyubahiro, mu gihe ku nyanja itukura ariho Mose yaherewe icyubahiro. Yosuwa yazamuwe nyuma yo gusuzugurwa, nawe ukwiye kumenya ko kubahwa bibanzirizwa no gusuzugurwa. Rero iyo Imana igukoreye ibikomeye ukibagirwa iraguhwitura ngo wibuke. Niba rero wumva kwibuka bikunaniye, ukwiye kwihanganira guhwiturwa kandi uzirikane ko guhwiturwa n’Imana atari ibyo kwifuzwa ahubwo wakora ibyo ishaka ugahora uyishimisha umutima ukiranutse kandi uyinogeye, uko ni ko kuyibuka biyikwiriye.

Inzira yo kutibagirwa ibyo Imana yagukoreye rero, ni uko udahanga amaso ibyo itarakora ahubwo uhora uyishimira ibyo yagukoreye kuko hari nubwo urugendo rwarangira nta bindi ikoze.

Gutegeka kwakabiri 20:5-8, 5 Kandi abatware bazabaze abantu bati “Ni nde uri hano wubatse inzu akaba atarayeza? Nagende asubire muri iyo nzu ye gupfira mu ntambara, undi ngo ayeze. 6Kandi ni nde uri hano wateye uruzabibu akaba atararya imbuto zarwo? Nagende asubire imuhira ye gupfira mu ntambara, undi ngo arye imbuto zarwo.

Iyo uri umurwanyi nyakuri ntabwo utinya ikintu icyo aricyo cyose. Niba ujya mu ijuru ukwiye kujyayo wese. Ujye uhora uzirikana ineza y’Imana buri gihe, Imana nibona ko uri uwo kurama uzarame kandi niba uri utaha uhore witeguye gutaha. Ntabwo dukwiye kwifuza ubuzima bwo hanze(bw’ibyaha) aha, ahubwo dukomeze ikibitsanyo twahawe. “Unyubaha niwe nzubahisha, unsuzugura nzamusuzuguza” ni ko Uwiteka avuga.

Imana ibahe umugisha kandi ibabashishe kuba abo yifuza ko muba abo ishaka ko muba. Kandi Imana ntikicuze ku bwanyu.

Source: Cepurnyarugenge.org

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?