Umuvugizi w’ Itorero rya Pentecote byavugwaga ko yahunze, yagarutse mu Rwanda.
Hashize igihe bivugwa ko umuvugizi w’ itorero rya Pentecote mu Rwanda ADEPR...
Abantu baba mu bihugu bikize kwemera ko Imana ari ngombwa kugirango umutu abeho biri ku kigero cyo hasi ugeraranyije n’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bo bizera ko Imana ikenewe.
Ikigo cy’ubushakashatsi cya Pew cyasuzumye imyumvire n’imyitwarire abantu bagira ku Mana mu bihugu 34 gisanga imyizerere itandukanye ukurikije uko ibihugu bigenda bishyikira iterambere ry’ubukungu. Muri rusange, hafi kimwe cya kabiri (45%) mu bantu 38.426 babajijwe bavuze ko ari ngombwa kwizera Imana ko kandi ari umuco ikindi bituma umuntu agira indangagaciro nziza.
Mu bihugu byose byakoreweho ubushakashatsi, 62% by’ababajijwe bavuze ko itorero ryagize uruhare runini mu mibereho yabo, mu gihe 61% bavuze ko Imana yagize uruhare runini mu mibereho yabo. Hanyuma abarenga kimwe cya kabiri (53%) bagize imyumvire imwe kubyerekeye amasengesho, bavuga ko bayemera.
Hari uduce twinshi , aho ababajijwe mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bahamije ko itorero ari ingenzi mu mibereho yabo.
Mu bihugu bitandukanye ubushakashatsi bwerekanye ko abatizera ko kubaho kw’abantu hakenewe Imana byagaragaye ko aribo bake. Muri Indoneziya na Filipine wasangaga bahuza kwizera Imana no kubona umusaruro w’indangagaciro nziza kukigero (96% buri umwe), bakurikirwa na Kenya (95%) naho Nijeriya (93%).
Abarenga bitatu bya kane mubuhinde (79%), Turukiya (75%) ndetse na Tuniziya ifite (84%) bose babyumva kimwe.
Ibinyuranye n’ibyo, ni uko kimwe cya kane cy’Abanyakanada (26%) na kimwe cya kabiri cy’Abanyamerika (44%) aribo bonyine gusa bemeje ko kwizera Imana ari ngombwa kugira ngo umuntu abeho.
Ibihugu byinshi by’Uburayi bw’iburengerazuba na byo ntibyemera ko Imana ari ngombwa mu kubaho kwa muntu, kuberako ubu bushakashatsi bwagaragaje ko kimwe cya gatanu cy’ababajijwe mu Bwongereza, nibo bonyine bavuga ko ari ngombwa kwizera Imana kugirango umuntu abeho, naho Abafaransa bo ni 15%. Muri Suwede, umubare w’ababajijwe bahuza kwizera Imana n’imyitwarire ya muntu ntiwari munsi ya cumi (9%).
Mu bihugu 14 by’Uburayi byakoreweho ubushakashatsi, Ubugereki nabwo bwagaragaje ko kwizera Imana ari ngombwa mu mibereho ya muntu kukigero cya (53%), bukurikirwa na Bulugariya (50%) naho Silovakiya (45%).
Source: Christian today
Hashize igihe bivugwa ko umuvugizi w’ itorero rya Pentecote mu Rwanda ADEPR...
Mu giterane cyiswe ‘Rwanda Shima Imana’ cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya...
Uwiringiyimana Theogene benshi bazi ku izina rya Bosebabireba kubera...
Kuri ubu, ngo bamwe mu byamamare mu byiciro binyuranye ku isi baba bari mu...
Ibitekerezo (0)