Kuki ubwenge bw’umuntu bwananiwe burundu(...)

Kwamamaza

agakiza

Kuki ubwenge bw’umuntu bwananiwe burundu kwakira no kumenyera urupfu?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-02-05 08:51:11


Kuki ubwenge bw’umuntu bwananiwe burundu kwakira no kumenyera urupfu?

Umuntu wese wavutse akaba ariho birazwi neza ko afite igihe azapfira. Ukurikije ko nta muntu n’umwe uzi ko atazapfa ntibyakabaye bigiteye ubwoba cyangwa ngo abantu bananirwe kubyakira no kubyihanganira.

Hariho ibindi bintu byinshi bibaho kandi biteye ubwoba, ariko ikiremwamuntu kigerageza kwakira, ariko byagera ku rupfu bikanga burundu. Umuntu arafungwa abantu bakabyihanganira ahari kuko batekereza ko bazamusura.

Hari ariko n’igihe umuntu atandukana n’abe akagenda burundu ntagaruke ntibongere no kumenya amakuru, cyane cyane nko mu bihe by’intambara. Hari n’igihe usanga yarapfuye ariko ntibice igikuba mu mitima y’abantu kuko batabimenye. Kuba gusa batekereza ko akiriho bibaha umutekano. Ariko reka hagire ubabwira ko yapfuye, igikuba kiracika bikaba bibi kandi n’ubundi batamubonaga haba no kumwumva.

Kuki ari ikintu kitakirwa kandi kitamenyerwa kandi gihoraho ?

Imana irema umuntu mu bintu yari yaramugeneye gupfa ntibyari birimo. Mu bwenge bw’umuntu nta cyumba cyo kwakira urupfu kirimo, niyo mpamvu rutajya rubona aho rukwirwa mu muntu. Iteka ryose urupfu ruragora kurwakira kabone n’uwanze kubaho akiyahura ku bushake bwe agira abamuririra, n’umwe isi yita umugome ku rwego rwose yaba ariho iyo apfuye agira abamuririra.

Ese hari icyo byamarira umuntu gutinya urupfu cyane no kwanga kurwakira ?
Rwamaze kwinjira mu bantu icyo wakora ngo rusohoke uko byanda kose uzapfa. Ntihakiriho impamvu zo kurutinya rero kuko rwahindutse ihame ry’ubuzima, nta n’ikintu kurutinya bikumarira namba.

Dore icyo twakabaye dutinya giteye ubwoba kuruta urupfu : ICYAHA

Imana irema umuntu yamuhaye ingobyi ya Edeni yose ngo ayibemo uko ingana, ariko imubuza igiti kimwe cyitwa ikimenyesha ikibi n’icyiza, abwirwa ko nabirengaho no gupfa azapfa. Itangiriro 2 :17

Kuki Imana yavuze ngo : « No gupfa azapfa ? »

Byumvikane ko mbere yo gupfa hazaza imivumo myinshi izanywe n’uko kutumvira kandi bizaba bibi kugeza ubwo no gupfa bizazamo. Iyo hatabaho icyaha ntabwo urupfu rwari kubaho.

None twibaze : Ari abubaha Imana n’abatayubaha bose ko bapfa, uru rupfu dutinya buriya ruracyahagije kuba igihano cy’abanyabyaha ?

Ubundi ikitwa urupfu ntikiraza, kuko uru dutinya umwana w’Imana yararupfuye asiga aruhinduye irembo rituvana muri uyu mubiri upfa twambara undi udapfa. Bivuze ngo nyuma y’uru rupfu rwa rusange hari urupfu rwihariye rw’abanyabyaha.

Biteye ubwoba kuzapfa kabiri. Abapfanye amatwi yumvira Imana, impanda nivuga bazazukira ubgingo buhoraho, abapfuye ari abanyabyaha bazazukira gupfa iteka, iki dutinya twese abatubaha Imana bazakibamo ubuziraherezo, bizaba bibabaje kuruta cyane gupfa kuko urupfu narwo ubwarwo ruzaba rutakiriho.

Nta kindi wakora ngo uhunge urwo rupfu, kuuhunga ni uguhunga icyaha. Icyaha wagihungira kuri Yesu Kristo watanzwe kuba inshungu y’abanyabyaha agapfira ku musaraba ngo atange amahirwe yo kudapfa iteka, abamwemerera abahe ubugingo bwinshi. Yohana : 6 :10

Gutinya urupfu kwiza ni ugutinya ibyaha, kuko ucirira ibyaha muri we aba yororera muri we urubori rw’urupfu, azapfa ndetse by’iteka.
Nutizezwa Yesu n’urukundorwe, gerageza basi umwizezwe no gutinya ibyago bizagwirira abanzi b’Imana ku munsi w’imperuka.

Dusenge : MANA HUMURA ABANTU BAWE UBEREKE ICYO BAKWIYE GUKORA KUGIRA NGO BAHUNGE UBUKANA BW’URUPFU RUBI ABATAKWUBAHA BAZAPFA. TUBISABYE IMANA MU IZINA RYA YESU. Amen !

Vedaste [email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?