Kuki ndi hano?

Kwamamaza

agakiza

Kuki ndi hano?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-07-20 09:43:26


Kuki ndi hano?

Kuki ndi hano? ni ikibazo gikwiye kwibazwa na buri wese kandi kigaruka ku ntego n’agaciro k’umuntu. Igisubizo kigenwa n’uko umuntu atekereza we ubwe n’uburyo akorana n’isi. Turi hano ngo twubahe Imana, twiunge nayo ndetse tuyubahe.

Abantu bamwe bashyigikira igitekerezo cy’uko abantu baje binyuze ku isi mu nzira zidasanzwe, ubwihindurize(evolution) kandi ko ubuzima ari impanuka gusa. Niba aribyo, ubwo rero ntampamvu ifatika yatuma turi hano mu gihe ubuzima nta ntego nyamukuru bufite.

Icyo Bibiliya ibivugaho:

Itangiriro 1: 1-27 hasobanura uburyo Umuremyi wuje ubuhanga yaremye ibintu byose mu minsi itandatu. Imana yaravuze iti: “Reka tureme umuntu mu ishusho yacu, ase natwe , kandi ategeke amafi yo mu nyanja n’inyoni zo mu kirere, ku matungo, ibiremwa byose n’bigenda ku butaka.

Ku murongo wa 26 hadusobanurira uburyo Imana yaremye umuntu mu ishusho yabo kugirango ategeke ibyo yaremye, ariko uwo muntu wa mbere yahisemo gusuzugura Imana ndetse azana icyaha n’urupfu hano ku isi. (Itangiriro 3:12-19, Abaroma 5-12) kuva icyo gihe abantu bitandukanije n’Imana (Yesaya 59:2; Abaroma 3:23) Mugihe tudafitanye isano n’Imana, dusigara twibaza abo turibo, impamvu turi hano n’intego yacu.

Kuki ndi hano? impamvu ndi hano ni "Guhimbaza Imana". Mubyukuri Imana yaturemye kubw’icyubahiro cyayo; intego yacu ni ukuyihesha icyubahiro muri iyi si yangiritse no kuyimenyesha abandi (Yesaya 43: 7; Matayo 28: 18–19).

Abantu ntabwo ari impanuka; ntabwo turi hano kubw’amahirwe. Ibice byinshi byo muri Bibiliya byerekana neza ko intego y’abantu ari uguhimbaza Imana no kuyiha icyubahiro, kuko yaturemye ikaduha ubuzima (Umubwiriza 12:13; Ibyahishuwe 4:11). Augustin of Hippo avuga muri make intego zacu ati:“Uwiteka, waturemye ubwawe, Mwami, kandi imitima yacu iraruhutse kugeza iruhukiye muri wewe”

Kuki ndi hano? impamvu ni ukwiyunga n’Imana, “itegeka abantu bose ahantu hose kwihana” (Ibyakozwe 17:30).

Yesu yapfuye mu cyimbo cyacu, yishyiriraho igihano cy’ibyaha byacu (Abaroma 5: 6-8; 2 Abakorinto 5:21). Binyuze mu kuzuka kwe, yatsinze icyaha n’urupfu kandi bituma adushoboza kugirana umubano n’Imana, bityo agarura umubano wacitse igihe abantu bagwaga (2 Timoteyo 1:10; Abaroma 5:10). Kwihana no kwizera urupfu rwa Yesu n’izuka rye, twibohoye icyaha. Bibiliya isobanura itya " Imana idashaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo abantu bose baza kwihana" (2 Petero 3: 9).

Kuki ndi hano? Impamvu ni ugukorera Umwami no kumwumvira. “Byose bimaze kumvikana, umwanzuro w’ikibazo ni uyu: "Wubahe Imana kandi ukurikize amategeko yayo, kuko iyi ari yo nshingano ya buri muntu wese” (Umubwiriza 12:13, ). Nta ntego isumba iyo kuba umugaragu w’Umwami wisi n’ijuru (Zaburi 84:10).

Kuki ndi hano? impamvu ni ukwitegura kubaho ubuziraherezo. Abayobewe impamvu bari hano bashobora gurikirana umunezero cyangwa ubutunzi cyangwa kuba ibyamamare nk’intego yubuzima, ariko ibyo bintu byose ni impfabusa, nk’uko igitabo cy’Umubwiriza kibyemeza.

Bimwe mu byatumye turi hano ni ukwitegura urugendo byanze bikunze tugomba gufata nyuma y’urupfu: "Abantu bateganirijwe gupfa rimwe, hanyuma ni urubanza" (Abaheburayo 9:27). Yesu yarabajije ati: "Byaba bimaze iki umuntu kubona iby’isi byose, ariko akabura ubugingo bwe? Cyangwa ni iki umuntu yatanga kugira ngo agurane ubugingo bwe? ” (Mariko 8: 36-37).

Nyuma yo kumenya, guhimbaza, no gukorera Umwami, dufite igisubizo cy’impamvu turi hano. Mubyo dukora byose, mu buzima bwa buri munsi, dukwiye guhimbaza Imana (1 Abakorinto 10:31). Kubera ko Umwami yaremye buri wese muri twe, dushobora kumuhimbaza mu buryo budasanzwe muri kamere zacu n’impano zacu (Zaburi 139: 13-14; 1 Petero 4: 10-11). Kuberako Imana yaturemye, idukunda, kandi ikaducungura muri Kristo, ikwiye gushimwa ndetse igahabwa icyubahiro cyose.

Source: www.gotquestions.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?