Menya neza ibiranga umugore mwiza n’umugore mubi, usobanukirwe n’ ubwiza bw’umugore ubwari bwo!
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
Bibiliya irimo amategeko menshi avuga ku bijyanye no gushima Imana (Zaburi 106:1, 107:1, 1Ngoma 16:34, Abatesalonike 5:18). Muri iyi mirongo yose bagenda bagaragaza impamvu zo gushima Imana, harimo ko "Urukundo rwayo ruhoraho iteka" (Zaburi 136:3), "Imbabazi ze zihoraho iteka ryose"(Zaburi 100:5). Gushima Imana buri gihe bijyana no kuyihimbaza. Ntidushobora guhimbaza Imana ngo twibagirwe kuyishima.
Kwiyumvamo gushima Imana ni byiza kuri twe, nk’umubyeyi w’umuhanga, Imana ishaka ko twiga kuyishimira impano zose yaduhaye (Yakobo 1:17) Ni mu nyungu zacu nziza kwibutswa ko buri kintu cyose dufite ari impano iva ku Mana, bitabaye ibyo twatwarwa no kwihugiraho, kwibona. Dutangira kwibwira ko ibyo twageze ho ari imbaraga zacu bwite zabidushoboje. Gushima Imana birinda imitima yacu ikaguma mu busabane n’Imana itanga impano zose.
Gushimira bitwibutsa kandi ibyo dufite. Abantu bakunda kuba imbata zo kurarikira. Dukunze kwibanda ku byo tudafite. Mu gushima Imana ubudahwema twibutswa ibyo dufite. Iyo twibanze ku migisha kuruta ibyo dushaka, turanezerwa. Iyo dutangiye gushimira Imana ibintu dusanzwe dufata nk’ibisanzwe, ibitekerezo byacu birahinduka maze tukamenya neza ko ko tudashobora kubaho tutabonye imigisha n’imbabazi z’Imana.
1Abatesalonike 5:18 haravuga ngo "Mu bibaho byose muhore mushima, kuko ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu". Dukwiye gushima atari uko gusa twabonye ibyo dukunda, ahubwo dukwiye gushima no mugihe twahuye n’inzitizi cyangwa ibibazo tutari twiteze.
Iyo dushaka gushimira Imana ku bintu byose yemerera kwinjira mu buzima bwacu, tuba twirinze umujinya. Ntidushobora gukora igikorwa cyo gushima no gusharira icyarimwe. Ntabwo dushimira Imana ibibi bitubayeho, ahubwo Imana idukomeza binyuze muri byo bibi (Yakobo 1:12). Ntabwo dushimira Imana akaga yemeye ko katubaho, ariko turayishimira iyo Iduhaye imbaraga zo kubyihanganira (2 Abakorinto 12: 9). Turayishimira ku masezerano yaduhaye ko "Ku bakunda Imana, ibintu byose bifatanyiriza hamwe kutuzanira ibyiza" (Abaroma 8:28).
Dukwiye kugira imitima ishima Imana n’ubwo twaba tutabyiyumvisha neza gushima turi mu bibazo n’ingorane zo mu isi. Dushobora guhura n’ingorane ariko tugakomeza gushima Imana muri byose. Dushobora kubabazwa n’icyaha ariko tugakomeza gushima Imana. Ibi ni byo Bibiliya itwibutsa "Nuko tujye dutambira Imana iteka igitambo cy’ishimwe, tubiheshejwe na Yesu, ari cyo mbuto z’Iminwa ihimbaza izina ryayo" (Abaheburayo 13:15). Gushima Imana birinda imitima yacu ikaguma mu mubano mwiza n’Imana kandi ikaturinda amarangamutima mabi yashobora kutwambura amahoro Imana ishaka ko dutunga (Abafilipi 4:6-7).
Muri macye gushima Imana ni ingenzi mu buzima bw’umukristo kuko bimufasha kurinda umutima we kwangizwa n’imihangayiko, bityo agakomeza kugira inyota yo gushaka Imana, uko ashaka Imana, ni ko igenda imuha imbaraga zo kunesha ibimugerageza bityo agahorana amahoro muri we. Kubw’ibyo muri byose dushime nk’uko Bibiliya ibitwigisha.
Source: www.gotquestions.org
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
« Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana» 1 Ngoma 4:10 Yabesi yari afite igikomere...
Iyo tuvuze ijambo “umugisha” buri wese hari icyo ahita yumva kuko umugisha...
“Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye....
Ibitekerezo (0)