Kuki Imana yemera ko abakristo bageragezwa?

Mu mibereho ya gikristo, abana b’Imana banyura muri byinshi. Rimwe na rimwe ibintu bigenda uko bashaka kandi bateguye. ariko ikindi gihe ibintu ntibigenda nk’uko babyifuza. Rimwe na rimwe Imana yemera ko abantu bayo baca mu mibabaro ikomeye ishobora guturuka mu kubura amafaranga , ibibazo ku kazi, ibibazo by’imibanire , by’urushako , uburwayi n’ibindi.wakwibaza ngo kuki Imana yemera ko bibaho? Ariko mu bigeragezo Imana iba idufiteho umugambi.

Intumwa Pawulo yaravuze iti “ kandi tuzi ko kubakunda Imana byose bifatanyiriza hamwe kutuzanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko yabigambiriye” Abaroma 8:28, ni mu bushake bw’Imana kutuzanira ibyiza cyangwa ibibi.

Kubabara ni kimwe mu bice bigize ubuzima bw’umukristo:
Bibiliya ivuga ko imibabaro ari kimwe mu bice bigize ubuzima bw’umukristo ko buri wese adakwiye kwikanga abonye ibigeragezo “bakundwa, mwe gutangazwa n’ikome ryo kubagerageza riri hagati yanyu ngo mumere nk’abagushije ishyano (1Petero 4:12)

Petero yashakaga kuvuga ku bigeragezo no kwizera Kristo, ibigeragezo ni rusange ku bakristo baba abo mu gihe cyo hambere cyangwa mu gihe cya none. Pawulo mu rwandiko yandikiye Abafilipi yabibutsaga ko imibabaro igendana n’umuhamagaero wa Kristo. “kuko mutahawe kwizera Kristu gusa, ahubwo mwahawe no kubabazwa ku bwe” (Abafilipi 1:29)

Mu bigeragezo duhura nabyo Imana iba idufiteho umugambi:
Imana yemera ko abana bayo banyura mu bigeragezo bitewe n’impamvu zitandukanye:

Tugeragezwa kugirango dukomere ku mwami Yesu:
“ Bene data mwemera ko ari ibyishimo rwose nimugubwa gitumo n’ibibagerageza bitari bimwe , mumenye ko kugeragezwa ko kwizera kwanyu gutera kwihangana. Ariko mureke kwihangana gusohoze umurimo wako, mubone gutungana rwose mushyitse mutabuzemo na gato” (Yakobo 1:2-4) aha Yakobo abwira abakristo
kudakangwa n’ibigeragezo kuko biza kubera umugambi w’Imana.

Ibigeragezo bitugeraho kugirango bitwegereze Imana:
Kugirango Imana itwiyegereze rimwe na rimwe ikoresha ibigeragezo. Turebye mu isezerano rya kera tuhasanga urugero rwa Yobu yarageragejwe bikomeye ariko yarushejeho kwegera Imana no kuyikiranukira. “naho yanyica ngapfa nyiringira, n’ubwo bimeze bityo inzira zanjye nzazikomeza imbere yayo” (Yobu 13:15)

Yobu yakomeje agira ati: “ ariko jye ubwanjye nzi yuko umucunguzi wanjye ariho, kandi ko amaherezo azahagarara mu isi” mu by’ukuri ntiyacitse intege kuko yumvaga ko nyuma y’imibabaro hari ubuzima ku bakiranutsi.

Tugeragezwa kugirango ducishwe bugufi maze duhange amaso kuri Kristo:
Intumwa Pawulo nayo yahuye n’ikigeragezo cyo kurwara ijisho ridakira ibiImana yabikoze ishaka kumurinda kwishyira hejuru ahubwo ahange amaso Imana “ kandi kugirango ne guterwa kwishyira hejuru kurenze, ibikwiriye ni uko nahishuriwe ibikomeye cyane , nicyo cyatumye mpabwa igishakwe cyo mu mubiri aricyo ntumwa ya satani yo kunkubita ibipfunsi ngo ne kwishyira hejuru kurinza ibikwiriye

Pawulo akomeza agira ati: kuri icyo kintu ninginze umwami wacu gatatu ngo kimvemo ariko arampakanira ati: ubuntu bwanjye buraguhagije kuko aho integer nke ziri ariho imbaraga zanjye zuzura, nuko nzanezerwa cyane kwirata integer nke zanjye ngo imbaraga za Kristo zinzeho” (2Abakorinto 12:7-9)

Rimwe na rimwe tubabazwa bitewe n’icyaha twakoreye Imana:
Binyuze mu mibabaro, Imana ishaka guhana umuntu wakoze icyaha kuko icyaha kigira ingaruka zacyo kandi tugomba kuzirengera. Umwami Dawidi yanyuze muri icyo gihe. Kubera ko yasambanyije Bathsheba hanyuma akica Uliya umugabo we, Imana yamubwiye inyuze mu muhanuzi Natani ko itazabura kumuhanira icyaha akoze (2 Samweli 9-12)

Mu by’ukuri kugeragezwa ku bakristo bifatikaniriza hamwe kubazana kuri Kristo Yesu kandi ibigeragezo bimeze nk’ityazo rityaza umukristo akabasha guhagara neza nk’umusirikare wa Kristo.

Source: www.covenantbpci.com