Kubera iki nizeye Yesu ?

Kwamamaza

agakiza

Kubera iki nizeye Yesu ?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-06-14 09:49:47


Kubera iki nizeye Yesu ?

Amazina yanjye nitwa, Shamitha "Sam" Yapa, mvuka muri Siriranka .Sinigeze niyumvamo kuba umukrisito,Ubwo naringiye gutangira kwiga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika., Aho naringiye mu mwaka wa mbere mu bijyanye n’ubuvuzi. Umwaka wa mbere wambereye mwiza cyanee, kuko nabonye n’amanota meza. Icyo gihe narimfite umukobwa twaridukundanye(girlfreind) n’izindi nshuti nyinshi.

Narinzi abakrisito benshi. Mu byukuri nasomaga ijambo ry’Imana rimwe na rimwe ,kandi iteka nahoraga njya impaka n’abantu bari abakirisito. Nashakaga kumenya icyo bizera ku bw’ibyo byatumaga nsuzugura imyizerere yabo. Nk’urugero umwarimu wanyigishaga ubutabire n’ubugenge yari umukirisito, yahoraga ambwira ibitangaza byakoretse mu buzima bwe, uburyo yabonye imirimo itangaje y’Imana mu isi ariko nta gaciro nabihaga, twajyaga impaka cyane kandi nkamwumvisha ko ari umusazi mu byo kwizera krisito. Ibyiringiro bye byari urwenya kuri njye.

Ntabwo byatwaye igihe kirekire Imana kugirango impindure ibitekerezo. Nkiri mu mwaka wa mbere wa kaminuza, buri kimwe cyose kuri njye cyatangiye guhinduka. Umukobwa twakundanaga twaratandukanye, ntangira kubura amafaranga, mva mu ishuri kandi ibintu birushaho kuba bibi, natekereje gusubira mu muryango iwacu muri Siriranka, ariko ubwo nabitekerezaga byananiye kubyakira.

Ijoro rimwe, Nicaye mu isomere ry’ikigo , natekereje uburyo bwo kwivana muri icyo kibazo. Igisubizo nabonye ubwo nari nkicaye aho, nateguye kwiyahura kuko aricyo gisubizo nabonaga kiza kurusha ibindi kugirango mbasshe kwivana muri ubwo buzima bubi n’bibazo. Nkirimo kubitegura numvise ijwi rivuga ati “ Waba wagigeze unsaba kugufasha ?” Narebye hafi yanjye sinagira umuntu mbona. Nahize njya mu rujijno. Nongera kumva ijwi rivugango “ Ndi Yesu, ni ukuri ndi hano bugufi bwawe”
Numvise iryo ridasanzwe, munyumve, Nafashwe namarangamutima adasanzwe kubera iryo jwi,Mu byukuri numvise Yesu amvugisha. Numvise ari ikintu kidasanzwe kandi kitigeze kimbaho mu buzima bwanjye.

Natangiye kumva nuzuye ibyinshimo, umubabaro urashira, ntangira kumva noneho ko ibiri kuba ari ukuri ko koko Yesu yansuye. Nashatse kuvugisha umuntu ntarinzi, Numvise Imana insaba kujya gushaka wa mwarimu wanjye wanyigishaga ubutabire n’ubugenge hamwe nabamwe bose najyaga ngisha impaka.

Nahise njya kumushaka musanga muri biro ye. Nkimubona namubwiyeko nejejwe no kumubona, mubwirako Imana yambwiye kuza kumushaka, twaganiriye umwanya munini mubwira ibyambayeho. Mubwira nuko nshatse kwiyahura ubwo narindi mu isomer(library), mubwira uburyo navuganye na Yesu akampindura, mubwirako niteguye gukurikira Yesu. Mwarimu wanjye yaransengeye, uwo niwo munsi wa mbere nabaye umukirisito.

Kuva icyo gihe ibinyu byarahindutse. Imana yampaye ibyo narinkeneye,Impa aho nabaga ntahishyura ariko si ibihe bibi narimo byahindutse gusa ahubwo n’umutima wanjye warahindutse. Sinigeze nongera guhangayikishwa n’imibereho yanjye kuberako namenyeko Uwiteka ariwe uzampa ibyo nifuza.

Abantu bari banzi, barebye impinduka zanjemo. Mbere yuko mba umukirisito, nari umwibone, narikundaga,narasekanaga. Nakoraga ibintu byahinduraga abantu bikabavana mu byizerwa ariko maze guhinduka nakishijwe bugufi ku bw’imbarga z’Imana. Nishatse ko abantu babona Yesu mu buzima bwanjye, natangiye kumva nejejwe n’intambara zanjye kuko narinziko Imana izanshoboza muri byose.

Nubwo nabonaga ibintu binkomereye, narinziko Imana iri kumwe nanjye. Nabona ubwiza bw’Imana binyuze mu bantu twasenganaga ku rusengero iwacu, kuko bansengeraga bakanamfasha. Nabona Imana ikorera mu nshuti z’abakirisito twasenganaga. Nakoreraga Imana aho natangaga inama ku bijyanye na bibiliya nakomeje kumva ijwi ry’Imana binyuze mu ijambo ryayo no mu masengesho.

Kubera iki nizeye Yesu? Ni ukubera ari umunyakuri, ubwo nari mu isomer(Library),Nizeraga Buda(Buddha) ariko ntacyo yamariye icyo gihe.

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?