Kubera iki abakristo bashobora gusambana(...)

Kwamamaza

agakiza

Kubera iki abakristo bashobora gusambana kandi bakijijwe?. Bishobora guturuka ku mpamvu 5


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-12-15 14:43:46


Kubera iki  abakristo bashobora gusambana kandi bakijijwe?. Bishobora guturuka ku mpamvu 5

Mu rwandiko Pawulo yandikiye Abagalatiya ibice 5: 19-21 havugwamo imirimo ya kamere. Abahanga mu bya Bibiliya izi ngeso za kamere bazigabanyije mu bice 5, aho igice kibanza bavuze kubyangiza umubiri birimo gusambana, gukora ibiteye isoni, n’iby’isoni nke. Mwigeze mubisobanukirwa se?

Twibuke ko Abagalatiya bari abantu bakijijwe ntibari abapagani. Ni ukuvuga ko izi ngeso zose Pawulo yageze aho azibamenyesha bimaze kugaragara ko zababase. Binyuze mu kiganiro ‘Ubutumwa bukiza’ kinyura kuri Agakiza Tv, Pasiteri Habyarimana Desire agaruka ku byaha byo mu maraso n’inkomoko yabyo, agaragaza n’uruhare umuntu akwiye kugira akabitsinda burundu.

Kimwe mu ngeso zibase abantu ku kigero kiri hejuru ni ugusambana, gusambana ni ingeso irenze uko umuntu yayitekereza. Kuri ubu ubusambanyi ntibureba ngo urubatse, ntibureba ngo urakuze, ntibureba ngo uri muto, muby’ukuri bimeze nabi kuruta uko umuntu wese yabitekereza.

Uyu mubiri w’icyaha Satani ashobora kwigaragariza muri wo kandi usenga, ukijijwe bitewe n’uko umuntu atamenye aho akwiriye guhinduka, bitewe nuko atmenye uko batsinda ingeso za kamere, ntabwo yamenye uko akwiriye gutera intambwe no gusa na Kristo Yesu.

Hari ubwo umuntu avuga ati’ Sinabikoze nkiri umukobwa/ umusore, ni gute nshobora guca inyuma umugabo/ umugore wanjye kandi nubatse?. Ntabwo ibi byaha by’ubusambanyi ari iby’abasore n’abakobwa gusa, n’abubatse ingo barabikora. Hari igihe umuntu yishuka akibwira ati’ Ninshaka bizaba birangiye ntabwo nzongera gukora iki cyaha cyangwa se ntabwo nakigwamo’, nutaba maso umenye ko uzabigwamo nta kabuza.

Abagalatiya 5: 24, havuga ko “ Abakristo Yesu babambanye kamere n’iruba n’irari byayo”. Byari bishatse kuvuga ko igihe cyose utabamba ingeso zawe ku musaraba, uzabyisangamo kandi ukijijwe.

Impamvu 5 zishobora gutuma ugwa mu cyaha cy’ubusambanyi kandi usenga

Biri muri kamere

Muri kamere y’abantu harimo kurarikira, iyo umuntu ashatse bigera igihe akararikira n’abo atashatse akumva yasambnana n’abandi, akaba yararikira n’abana. Kurarikira abo mudahuje igitsina ni ibintu bisanzwe ku muntu ariko intabwe y’indi utera ni yo ushobora gushiduka waguye mu cyaha cy’ubusambanyi.

Hari abantu bazi ko iyo umuntu akijijwe kamere ihita ipfa, siko biri ahubwo kamere bisaba guhora uyibamba. Igihe utiga kubamba ingeso zawe za kamere umenye ko uzagwa mu byangwa n’amaso y’uwiteka, birasaba ko ako gatima karehareha ukabamba ku musaraba.

Amaraso

Bibiliya ihamya ko iyo umuntu asambanye rimwe bishobora gufata imyaka igihumbi kugira ngo uwo muvumo uve mu muryango, keretse iyo ugiye muri Kristo Yesu neza. Muri Kristo Yesu niho dukirira imivumo yose, igihe cyose utihishe muri Yesu uzagwa muri ibi bishuko. Biba ari amaraso, ukabona Sogokuru yashatse abagore bane, Papa wawe ashaka batandatu, nawe ukabona urototera kugwa muri ibyo bintu kandi ukijijwe usenga. Ukabona mu muryango wanyu yaba abakobwa cyangwa abahungu, bashaka baramaze kubyarira iwabo.

Kubera ibikomere

Hari igihe abantu baba bakijiwe bagasambana bitewe n’ibikomere, iyo utabonye urukundo rwa papa wawe uri umukobwa, akenshi ukundana n’abahungu utagamije ikintu kibi ahubwo ushaka uwakuzuza aho hantu, ushaka uwakubera papa. Uzasanga hari abagore bakubwira ko badakunda kuba inshuti n’abagore/ abakobwa bagenzi babo bagahitamo gucudika n’igitsina gabo gusa, abagabo/ abasore nabo bikaba uko bagacudika n’igitsina gore gusa.

Bishobora gutangira ari ukwiyumvanamo bikarangirira mu busambanyi. Ikindi iyo umuntu yagize ihungabana mu buzima hari ubwo ahungira mu muziki mu gusambana, mu kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi bimwangiza.

Ibikuzengurutse( Environment)

Muri iki gihe imbugankoranyambaga zikoreshwa cyane, biba bisaba kumenya uko uri bwirinde mu byo ukoreraho. Nk’urugero iyo ufunguye nk’inyigisho kuri Youtube munsi ushobora gusangamo poronogarafi. Ukwiye kuba uri umuntu uzi gukoresha amahitamo yawe ugahitamo ibyo ureba n’ibyo utareba. Pawulo yaravuze ngo “ Byose ndabyemerewa ariko si byose bingirira umumaro”.

Imyuka mibi

Hari abantu iteka barota basambana n’abagore/ abagabo ba nijoro, ugasanga barabaswe barara basambanywa n’abadayimoni. Babyita abagore/ abagabo ba nijoro, niba ugira inzozi nk’izo umenye ko ari ibibazo by’imyuka mibi mu buzima bwawe, ukwiye gusengerwa no kubohoka.

Birashoboka ko Imana yagukiza ubusambanyi, n’irari ry’ubusambanyi, ni cyo Umwuka Wera amaze, Yesu yavuze ko ‘ Uwo Mwuka Wera naza azatsinda abantu abemeze ibyaha abigishe amateka no gukiranuka. Niba umuntu ashobora kuguma mu busambanyi kandi akijijwe, byaba bisa nk’aho agakiza ntacyo kamaze. Ariko gukizwa no guhinduka birashoboka, Yesu yakubatura, Yesu yagukiza ugakora ubushake bw’Imana.

Reba hano inyigisho yose: Uruhare ukwiriye kugira ngo utsinde ingeso za kamere: Izangiza umubiri

Source: Agakiza Tv

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?