Kubera iki Yesu azatwara itorero aryibye(...)

Kwamamaza

agakiza

Kubera iki Yesu azatwara itorero aryibye nk’umujura? -Pst Desire Habyarimana


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-08-30 04:26:22


Kubera iki Yesu azatwara itorero aryibye nk’umujura? -Pst Desire Habyarimana

"kuko ubwanyu muzi neza yuko umunsi w’Umwami wacu uzaza nk’uko umujura aza nijoro. Ubwo bazaba bavuga bati"Ni amahoro nta kibi kiriho", ni bwo kurimbuka kuzabatungura nk’uko ibise bitungura umugore utwite, kandi ntibazabasha kubikira na hato." 1 Abatesaloniki 5:2:3. "Dore nzaza nk’umujura. Hahirwa uba maso akarinda imyenda ye, kugira ngo atagenda yambaye ubusa bakareba isoni z’ubwambure bwe." Ibyahishuwe 16:15

Nasobanukiwe impamvu Yesu azatwara itorero ameze nk’uryibye! Yesu ntazagaruka ku isi, azaza nk’umujura yibe itorero. Bizaba byagenze bite? Isi izaba irimo kuribyigiramo ahantu, kuburyo benda nko kurifata azahita aryiba aritware!

Mwibuke ko Yesu asengera abigishwa yagize ati" Mu isi muri n’umubabaro, ahubwo muhumure njye nanesheje isi ". Azaducungura tugeze ahantu...,mbese azadutwara tubikeneye, apana ibi by’abantu birirwa baririmba ibiryo, ubuhanuzi bujya muri Amerika,...

Itorero rizaba rigeze ahantu sisiteme yaribyize benda nko kurifata Yesu ahite aritwara! Rero igihe itorero tuzaba tuvuye mu isi, azadutwara tumerewe nabi.

Aho ni ku ruhande rw’itorero, ariko ubu sisiteme y’isi irimo irabyiga itorero kugera aho ryibura! Tekinoloji n’ibindi byose bihari ntugire ngo hari ikindi bigamije, byose bihiga itorero, biganisha ku kwiyerekana kwa Antikiristo. Biganisha ko Antikirisito barimo kumutegurira mu buryo bw’idini rimwe, isoko rimwe, ibintu byose bikorwa mu buryo bumwe nta muntu uzaba afite aho abihungira!

Abadukurikiye munyumve neza, ntabwo Antikirisito arigaragaza ahubwo barimo baramutegurira ku kigero azigaragaza ntawe uvuga ngo ’Haya!’ kuko bazaba baratumenyereje: Ibintu byose bikorwa kimwe muri sisiteme, biri ku murongo ku buryo itorero ari ryo rizasigara risigaranye akajagari! Kuko ibindi byo bizaba byubatse mu buryo bwizewe, nta hantu wabicikira.

Ariko ndagira ngo mbwire abadukurikiye ngo" Muhumure, uko Imana yumvise gutaka kw’Abisiraheli ikumva umuniho wabo ikabatwara ikabakuru muri Egiputa, ni nako izadukura mu isi! Umushinga wa Yesu ntabwo uhomba, amaraso yamennye aracyayakurikirana.

Pasiteri Desire Habyarimana mu nyigisho zihuza gucungurwa kw’Abisiraheli n’ukw’itorero kuri Agakiza Tv

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?