Umuvugizi w’ Itorero rya Pentecote byavugwaga ko yahunze, yagarutse mu Rwanda.
Hashize igihe bivugwa ko umuvugizi w’ itorero rya Pentecote mu Rwanda ADEPR...
Korari Ukuboko kw’Iburyo ikorera umurimo w’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo muri Paruwasi ya ADEPR Gatenga, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Isezerano”. Bati" Allelluiaaaa! Abizera muhumure dufite ISEZERANO Yesu yaduhaye ko atazadusiga" (Matayo 28:20
Isezerano ni imwemu ndirimbo Korari Ukuboko kw’Iburyo yakoze mu bihe bya Covid 19, umuyobozi w’ iyi korari Kwizera Sept yavuze ko atari abaririmbyi bose bagaragaye muri aya mashuho bitewe no kubahiriza ingamba zashyizweho mu rwego rwo kwirinda covid19. Ubwo yaganiraga na Life Radio yatangaje ko bakomeje ibikorwa by’ivugabutumwa.
Ati”Dukomeje gahunda yo kuvuga ubutumwa bwiza binyuze mu mpano yacu yo kuririmba, kubwiriza ubutumwa bwiza ari yo misiyo Yesu yadusigiye. Turabona ko ubuzima bwatangiye kugaruka, dufite konseri ku itariki 7/11/2021 mu Gashyekero, umurimo urakomeje”
Korari Ukuboko kw’Iburyo yamenyekanye mu ndirimbo” Ikidenezi”, "Intwari yacu", "Aracyakora,...ikaba ari imwe mu makorari akunzwe abarizwa mu itorero rya ADEPR.
Reba hano indirimbo: ISEZERANO _ Official Video 2021 FHD ya Korari Ukuboko kw’Iburyo
Hashize igihe bivugwa ko umuvugizi w’ itorero rya Pentecote mu Rwanda ADEPR...
Mu giterane cyiswe ‘Rwanda Shima Imana’ cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya...
Uwiringiyimana Theogene benshi bazi ku izina rya Bosebabireba kubera...
Kuri ubu, ngo bamwe mu byamamare mu byiciro binyuranye ku isi baba bari mu...
Ibitekerezo (0)