Korari Rehoboth mu gitaramo gikomeye cyo(...)

Kwamamaza

agakiza

Korari Rehoboth mu gitaramo gikomeye cyo gushima Imana yise “Akira Ishimwe Live Concert”


Yanditswe na: Ubwanditsi     2019-06-19 10:25:08


Korari Rehoboth mu gitaramo gikomeye  cyo gushima Imana yise “Akira Ishimwe Live Concert”

Korari Rehoboth yamenyekanye cyane ahagana mu mwaka wa 2000, nyuma yo gusohora umuzingo wayo wa mbere, witiriwe indirimbo yabo,Ntiyaryama twashira, ari nayo yamenyekanyeho cyane.

Kuri iyi nshuro igiye gukora igitaramo gikomeye cyo gushima Imana, ari nabwo izashyira ahagaragara umuzingo wayo wa kane w’amashusho, witwa Akira ishimwe, ari nawo witiriwe iki gitaramo.

Muri iki gitaramo, korari Rehoboth yatumiyemo abaramyi b’abahanga, bafite amavuta kandi bakunzwe cyane aribo: Simon Kabera na Giselle Precious, bazafatanya na korali gushima Imana mu buryo bw’indirimbo, ndetse hazaba hari n’umwigisha w’ijambo ry’Imana ukunzwe cyane Rev.Pst Joshua MASUMBUKO, aho azifashisha intego y’igitaramo iboneka muri Zaburi 145:4-5

Akira ishimwe live concert ni igitaramo kizabera mu rusengero rwo mu itorero rya ADEPR, mu itorero ry’Akarere ka Gasabo, ho muri paruwasi ya Rukiri ya I, ku mudugudu witwa Rukiri ya II, ahazwi nka Rehoboth, hakunzwe kwitwa Godiyari, ku muhanda ujya muri galle y’i Remera mu Giporoso, ari naho iyi korari ikoreraho umurimo w’Imana. Igitaramo kizaba kuri iki cyumweru cyo kuwa 23 Kamena.2019, isaha yo gutangira ni saa munani z’amanywa(Saa 2hoo’PM), bikaba biteganijwe ko gusoza ari saa moya z’ijoro(Saa19hoo’PM).

Mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi wa Korari Rehoboth Antoine NIYITEGEKA, yadutangarije ko imyiteguro y’igiteramo bayigeze kure, aho bari kwitegura bakora imyitozo ngororamajwi, ndetse banasenga, yadutangarije ko kandi muri iki gitaramo, indirimbo zose ziri kuri uyu muzingo wa kane, bazashyira ku mugaragaro, bazaziririmba zose, , ndetse ko bazatanga umwanya, wo gusaba indirimbo, muzakunzwe mu bihe byahise nka “Ntiyaryama twashira, ibikomere by’umwami Yesu, Isezerano ntirisaza n’izindi”.

Kanda hano wumve indirimbo Akira ishimwe, ari nayo yitiriwe umuzingo wa kane wa Korari Rehoboth.

https://www.youtube.com/watch?v=9L0Kw25slk4

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?