
Korari Elayo yakoreye ivugabutumwa mu Karere ka Muhanga
Korari Elayo yo muri Paruwasi ya Sumba, ho mu itorero ry’Akarere rya...
Korari Naioth yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa, Tuza(Uzajye utuza), Nyigisha kubara, Igihe, hari uburuhukiro n’izindi nyinshi, kuko kuri ubu imaze gukora Imizingo igera kuri ibiri y’indirimbo z’amajwi, umwe muri izo ukaba unafite amashusho .
Korari Naioth ni korari ibarizwa mu itorero rya Pentekote mu Rwanda, ho mu itorero ry’Akarere rya Kicukiro, Paruwasi ya Rwampala, umudugudu wa Sgeem, iyi korari yatangiye umurimo w’Imana, ahagana mu mwaka wa 2003, itangizwa n’abanyeshuri basengeraga kuri uyu mudugugu wa Sgeem, birumvikana ko bakoraga mu gihe bari mu kirukuko, bitwaga korari y’abanyeshuri.
Mu mwaka wa 2008 nibwo iyi korari yahawe izina, kuri ubu Korari Naioth ni korari imeze neza cyane, kuri ubu ikaba ifite abaririmbyi bagera ku 110.
Kuri iyi nshuro, iyi korari ikaba yateguriye igitaramo cy’ivugabutumwa, abakunzi bayo ndetse n’abandi bakunda ibitaramo by’ivugabutumwa, iki gitaramo, gifite intego dusanga mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 3:19(Nuko mwihane, muhindukire, ibyaha byanyu bihanagurwe ngo iminsi yo guhemburwa ibone uko iza ituruka ku Mwami Mana).
Kuri ubu korari Naioth igeze kure imyiteguro y’iki gitaramo, cyiswe REVIVAL CONCERT, kizaba ku cyumweru, cyo kuwa23 Kamena.2019, kikazabera mu rusengero rwa ADEPR Sgeem, i Gikondo, isaha yo gutangira ni saa saba(13hoo’), naho iyo gusoza ni saa moya z’ijoro(Saa19hoo’).
Iki gitaramo Korari Naioth yatumiyemo, umuramyi Bosco Nshuti, ndetse n’umuvugabutumwa ukunzwe cyane Ev.Edissa, Rev.Pasteur Richard niwe uzayobora iki gitaramo, ndetse na Benaiah W.T yo kuri uyu mudugudu, nayo izaba yabukereye, mu gutaramira Imana.
Korari Naioth ifite umunezero mwinshi wo guha ikaze, umuntu wese, kuko biringiye ko uzahaboneka azahabwa umugisha n’Imana bityo ibihe byiza by’ububyutse bikaza mu mitima ya benshi biturutse ku Mwami Mana.
[email protected]
Korari Elayo yo muri Paruwasi ya Sumba, ho mu itorero ry’Akarere rya...
Abanyeshuri babarizwa mu itsinda ry’abaporotesitanti biga mu ishuri...
Tariki ya 18-19 Ugushyingo 2017 kuri ADEPR Kicukiro umudugudu wa...
Ni kuri iki cyumweru, cyo kuwa 26 Gicurasi 2019, Korari Gilgal yongeye...
Ibitekerezo (0)