Theo Bose Babireba azanye impinduka mu muziki we!
Umuhanzi Theogene Uwiringiyimana wamenyekaniye ku kazina ka...
Korali Ijwi ry’Umwami Yesu ibarizwa mu itorero rya ADEPR Paroisse ya Kacyiru, umudugudu wa Kacyiru yamenyekanye cyane mu ndirimbo ’Inuma zaho ziraguguza numva’ n’izindi zitandukanye, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ’Icyemezo cy’umurima’ ivuga ku cyemezo umuntu afata cyo guhitamo kwakira agakiza, akabikora nta muntu wundi umuhase.
Korale ijwi ry’Umwami Yesu
Chorale Ijwi ry’Umwami Yesu yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu mwaka wa 1991 akaba ari nayo korali nkuru muri Paroisse ya ADEPR Kacyiru. Ubu igizwe n’abaririmbyi basaga 100 bari mu byiciro byose ariko abenshi bakaba bari hejuru y’imyaka 30 barimo; abikorera, abakorera leta, abakorera ibigo byigenga,... Kugeza ubu imaze gushyira hanze indirimbo nyinshi zitandukanye, mu zamenyekanye cyane hakaba harimo; ’Inuma zaho ziraguguza numva’.
Korale ijwi ry’umwami Yesu yamamaye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana
Iyi ndirimbo ibwira abantu ko "Gukizwa ari icyemezo umuntu afata ku giti cye kandi uwagifashe abayeho neza anezerewe" nk’uko byashimangiwe na Aimable Niyompuhwe Perezida wa Korali Ijwi ry’Umwami Yesu, aho yagize ati "Mu yandi magambo bivuga ko umuntu atakagombye kuva mu byo yizeye ngo asubire mu byaha kubera ko tutari kubasha guteranira hamwe dusenga".
Video y’indirimbo "Icyemezo cy’umutima" wayisanga hano:
Source: inyarwanda.com
Umuhanzi Theogene Uwiringiyimana wamenyekaniye ku kazina ka...
Abantu bensi ntibakunze gusobanukirwa gospel music icyo aricyo.Kuba...
Nk’uko bitangazwa na Egide umwe mu bayobozi b’Alarm Ministries yadutangarije...
Ibitekerezo (0)