Korali Ukuboko kw’iburyo igiye kumurika album yayo yise “IKIDENDEZI” mu gitaramo yatumiyemo Korali Jehovayire nabandi bahanzi bakunzwe.

Korali Ukuboko kw’iburyo ibarizwa kuri ADEPR Gatenga ni imwe mu makorali akomeye mu muziki wa gospel hano mu Rwanda ndetse no mu Karere. Iyi Korali imaze imyaka 30 ikora ivugabutumwa kuko yashinzwe mu mwaka wa 1989. Ni korali izwi kundirimbo nka Ikidendezi, Ibyiringiro by’ubuzima, Kuro, Imitima, Nafurahiya, Imirimo, Si kukidendezi gusa nizindi…

Iyi Korali iri gutegura igitaramo gikomeye izamurikiramo Album yayo ya 3 yise ‘IKIDENDEZI’ kikazabera kuri Dove Hotel ku itariki ya 01/12/2019 guhera saa saba z’amanywa. Muri iki gitaramo kandi hatumiwemo Korali Jehovayire igizwe nabarangije muri ULK, ndetse n’abahanzi bakunzwe nka Simon Kabera, Dani mutabazi, Bosco Nshuti, Gisele Precious na Jado Sinza.

Umwigisha w’Ijambo ry’Imana muri iki gitaramo azaba ari Rev Pasteur Jean Jacques Karayenga.

Umuyobozi w’iyi Korali, Bwana Kwizera Seth yadutangarije ko bahisemo kujyana iki gitaramo muri Dove Hotel kugirango babashe kugeza ubutumwa bwiza kubantu bingeri zitandukanye ati: “Burya hari abantu bakeneye ubutumwa bwiza bwa Yesu Christo ariko usanga batiyumvamo kujya mu nsengero bitewe n’impamvu zitandukanye, ariko wabatumira muri Hotel bakaza ugaherako ubona amahirwe yo kubabwiriza ubutumwa kuko intego yacu nyamukuru ni ukwamamaza ubutumwa bwiza tugahindurira benshi kuba abakiranutsi”.

Kuzaza muri iki gitaramo ni ukuzitwaza ibihumbi bitatu (3000 Frw) byo gushyigikira Korali Ukuboko kw’iburyo ugura DVD zizaba zigurishirizwa kumuryango ahazabera concert.