Umuvugizi w’ Itorero rya Pentecote byavugwaga ko yahunze, yagarutse mu Rwanda.
Hashize igihe bivugwa ko umuvugizi w’ itorero rya Pentecote mu Rwanda ADEPR...
Korali Ukuboko kw’Iburyo yo muri ADEPR Gatenga yakoze igice cyayo cya kabiri yise “Si ku kidendezi gusa”. Ikurikira “Ikidendezi” yahembuye imitima ya benshi.
“Si Ku Kidendezi Gusa” ikubiyemo ubutumwa bushimangira ko imirimo ya Yesu Kristo itarangiriye ku kidendezi ubwo yakizaga umurwayi kuko kugeza n’uyu munsi agikora ibitangaza.
‘‘Si Kukidendezi gusa’’ ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abantu ko mu makuba n’ibibazo bahura nabyo, Imana itabibagiwe kuko isaha yayo iyo igeze iratabara.
Umuyobozi wa Korali Ukuboko kw’Iburyo, Kwizera Seth, yatangaje ko icyatumye bakora iyi ndirimbo bashakaga kubwira abantu ko Yesu agikora imirimo ikomeye.
Yagize ati ‘‘Kugera n’uyu munsi Yesu Kirisitu aracyakora ibitangaza. Mu bihe nk’ibi Isi yose yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19, abantu ntibakwiye gukuka umutima ahubwo bizere Umwami Yesu kuko uko yari ari kera n’ubu niko akiri kandi niko azahora iteka ryose (Abaheburayo 13:8).’’
‘‘Ikidendezi’’ ni indirimbo yigaruriye imitima ya benshi mu Rwanda, yanarenze imipaka ikundwa n’abatumva Ikinyarwanda cyane cyane muri Afurika y’Uburasirazuba.
Nyuma yo gukundwa bihebuje, Korali Ukuboko kw’Iburyo yahisemo no kuyishyira mu Giswahili iyita ‘Kisima’ kugira ngo n’abanyamahanga bumve ubutumwa buyirimo.
Iyi ndirimbo irimo ubutumwa buboneka muri Yohana 5: 1-9 ahari inkuru y’umurwayi wari umaze imyaka 38 ku Kidendezi cya Betesayida, cyihindurizaga maze utanzemo abandi barwayi agakira, we kuko atagiraga umuterera mu Kidendezi yamaze imyaka myinshi ategereje gukira. Igihe cyarageze Yesu rimwe ahanyuze amenya ko arwaye igihe kirekire amukiza atagombye kwiterera mu kidendezi.
Korali Ukuboko kw’Iburyo ni imwe mu nkuru mu Itorero ADEPR mu Rwanda kuko yashinzwe ahagana mu 1989. Igizwe n’abaririmbyi barenga 150.
Kuva yashingwa yakoze ibikorwa binyuranye, itegura kandi yitabira ibitaramo bitandukanye mu Rwanda no muri Uganda.
Igitaramo gikomeye Korali Ukuboko kw’Iburyo iheruka gutegura ni icyabereye muri Dove Hotel cyiswe “Ikidendezi Live Concert” cyabaye ku wa 1 Ukuboza 2019 gihuruza imbaga ku buryo abenshi batabashije kubona aho bicara bagikurikiranira hanze y’icyumba cya Dove Hotel ku Gisozi.
Korali Ukuboko kw’Iburyo izwi mu ndirimbo zihimbye mu magambo y’ubuhanga, umuziki unoze n’injyana iryoheye ugutwi. Yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘‘Ikidendezi’’, ‘‘Ibyiringiro by’ubuzima’’, ‘‘Imitima yacu’’, ‘‘Kulo’’, ‘‘Imirimo’’, ‘‘Urukumbuzi’’, ‘‘Urihariye’’, ‘‘Imitima’’, ‘‘Kuva Kera’’, ‘‘Nafurahiya’’ n’izindi nyinshi zigaruriye imitima ya benshi mu bakunzi b’umuziki uhimbaza Imana.
Amashusho y’indirimbo "Si Ku Kidendezi Gusa" wayasanga hano:
Source: igihe.com
Hashize igihe bivugwa ko umuvugizi w’ itorero rya Pentecote mu Rwanda ADEPR...
Mu giterane cyiswe ‘Rwanda Shima Imana’ cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya...
Uwiringiyimana Theogene benshi bazi ku izina rya Bosebabireba kubera...
Kuri ubu, ngo bamwe mu byamamare mu byiciro binyuranye ku isi baba bari mu...
Ibitekerezo (0)