Umuvugizi w’ Itorero rya Pentecote byavugwaga ko yahunze, yagarutse mu Rwanda.
Hashize igihe bivugwa ko umuvugizi w’ itorero rya Pentecote mu Rwanda ADEPR...
Korali Shalom iri mu zimaze kugwiza igikundiro mu bakunda umuziki uhimbaza Imana yasohoye indirimbo nshya yise “Umuntu w’Imbere’’ ishishikariza abantu gukomeza gukorana ingoga nubwo baba bari mu ntambara zibakomereye.
Iyi korali ibarizwa mu Itorero ADEPR muri Paruwasi ya Nyarugenge, yashinzwe mu myaka yo hambere mu 1986. Kuva icyo gihe ikora ivugabutumwa rigamije guhindura benshi ku kwakira agakiza.
Indirimbo nshya ya Korali Shalom igusha ku buzima abantu babamo buri munsi no kubakomeza mu gihe bari kunyura mu bikomeye.
Korali Shalom irakataje mu kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo
Perezida wa Korali Shalom, Ndahimana Gaspard, yavuze ko indirimbo yabo nshya yubakiye ku butumwa bushimangira ko abantu bakwiye kwita ku muntu w’imbere.
Yagize ati “Umuntu w’inyuma arakubitwa, agaterwa amabuye, akagirirwa nabi ariko uw’imbere ari bwo bugingo arushaho gukomera. Dukwiye kurushaho gukora neza, dukiranuka. Ubutumwa umuntu w’imbere avuga butuma ahinduka mushya.’’
Abajijwe niba ubutumwa buri mu ndirimbo bwaba bufitanye isano n’ibyo Korali cyangwa abakunzi bayo banyuzemo, yasubije ko abakozi b’Imana baca mu bibabaza umubiri ariko bikabakomeza mu gihe bavuga ubutumwa bwiza.
Perezida Ndahimana yavuze ko mu minsi iri imbere, Korali Shalom ifite imishinga iteganya gukora irimo gukomeza gusohora ibihangano binyura abakunzi b’indirimbo zo ku musaraba.
Korali Shalom yahisemo no kongera imbaraga mu gukoresha imbuga nkoranyambaga mu gukomeza gusakaza ubutumwa bwiza mu batuye mu mfuruka z’Isi yose.
Indirimbo “Umuntu w’imbere” igizwe n’iminota ine n’amasegonda 33. Abaririmbyi bayigaragaramo bose baba bambaye imyenda yera. Mu kurushaho kugeza ubutumwa buyirimo kuri benshi, amagambo ayigize yahinduwe mu Cyongereza kugira ngo n’abatumva Ikinyarwanda ibafashe.
Yasohotse nyuma y’iyiswe “Ijambo Rirarema” yashyizwe hanze mu ntangiriro za 2021.
Korali Shalom imaze imyaka 35 ishinzwe, yamamaye mu ndirimbo zirimo “Nzirata’’, “Abami n’abategetsi’’, “Nzamamaza”, ‘‘Nyabihanga’’ n’izindi.
Iyi korali yashinzwe mu 1986 ari korali y’abana bato, yitwaga “Umunezero”. Mu 1990 yemerewe kwitwa izina, ifata “Shalom” rimaze gushinga imizi.
Korali Shalom igizwe n’abaririmbyi 105 hatabariwemo ababa hanze y’u Rwanda n’abandi bayinyuzemo ariko batakiboneka kubera inshingano zitandukanye; ni ubuheta mu makorali y’i Nyarugenge nyuma ya Hoziana. Imaze gukora album enye z’amajwi n’ebyiri z’amashusho.
Amashusho y’ndirimbo "Umuntu w’Imbere" wayisanga hano:
src: ighe.com
Hashize igihe bivugwa ko umuvugizi w’ itorero rya Pentecote mu Rwanda ADEPR...
Mu giterane cyiswe ‘Rwanda Shima Imana’ cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya...
Uwiringiyimana Theogene benshi bazi ku izina rya Bosebabireba kubera...
Kuri ubu, ngo bamwe mu byamamare mu byiciro binyuranye ku isi baba bari mu...
Ibitekerezo (0)