Imyiteguro igeze kure ya « Ikuzo Gospel Concert » igitaramo ngarukamwaka kizajya gihuza abahanzi, amakorali, ababyinnyi n’abacuranzi mu guhimbaza Imana
Ikuzo gospel Concert ni igitaramo gikomeye kiri gutegurwa na Moriah...
Korali Rehoboth isanzwe ikorera umurimo w’Imana, mu itorero rya ADEPR Rukiri II, imaze imyaka isaga makumyabiri(20), ikora uyu murimo, birumvikana ko ko iwufitemo uburambe.
Iyi korali yamenyekanye ku ndirimbo zakunzwe cyane, zimwe murizo twavugamo nk’iyitwa “Ntiyaryama twashira ndetse n’indi yitwa Isezerano Ntirisaza”
Kuri iyi nshuro, yateguye umugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana( Gospel Evening/live concert), uteganijwe kuba kuri iki cyumweru cyo kuwa18 Ugushyingo 2018, ukazabera mu rusengero iyi korali ikoreramo umurimo w’Imana: ADEPR Rukiri II.
Ku isaha ya Saa14h 30’ nibwo iki gikorwa kizaba gitangiye.
Iyi Korali Rehoboth, itegura iyi gahunda, yari igambiriye ko muri uyu mugoroba, wo kuramya no guhimbaza Imana, hazabaho igihe gihagije cyo kuramya no guhimbaza Imana, bagashimira Imana by’umwihariko ku myaka isaga makumyabiri(20), iyi korali imaze ibayeho, kwinjiza abantu mu mashimwe ajyanye n’ibihe turimo byo gusoza umwaka, ikindi twabatangariza ni uko, iyi korali izakoresha zimwe mu ndirimbo nshya, ziri ku muzingo wa kane(4), bazashyira ku mugaragaro kuwa 23 Ukuboza 2018.
Imyiteguro irarimbanije, aho iyi Korali iri kwitegura isenga, ndetse ikora n’imyitozo yo kugorora amajwi, kugirango izataramire Imana mu majwi meza, kandi imitima y’abakristo izongere kuzirikana Ineza y’Imana no guhemburwamu buryo bw’umwuka.
Korali Rehoboth inejejwe no kubaha ikaze mwese, muri uyu mugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana.
Kwinjira ni ubuntu.
Ikuzo gospel Concert ni igitaramo gikomeye kiri gutegurwa na Moriah...
1.Umubare w’abantu benshi cyane watumye hari abataha batarebye
Nk’uko mwabimenyeshejewe binyuze mu bitangazamakuru binyuranye, kuri iki...
Kuri iki cyumweru cya 23 /09/ umuhanzi FRERE Manu yashimishije abakunzi...
Ibitekerezo (0)