Menya neza ibiranga umugore mwiza n’umugore mubi, usobanukirwe n’ ubwiza bw’umugore ubwari bwo!
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
“Ndaza vuba, komeza ibyo ufite hatagira ugutwara ikamba ryawe". Ibyahishuwe 3:11
Ubutunzi dufite ni ubugingo nk’abakristo, ubugingo dushobora kububura kandi dukwiye kubukomeza kuko bushobora gutakara ndetse no kwibwa, umujura wabutwiba ni Satani, umwanzi Satani ariba yarangiza kwiba akica ndetse akarimbura, ni yo mpamvu dukwiye gukomeza ubutunzi bwacu ndetse tukaba maso.
Dusome Yuda 1:3" Bakundwa, ubwo nagiraga umwete wo kubandikira iby’agakiza dusangiye niyumvisemo ko mpaswe no kubahugura, kugira ngo mushishikarire kurwanira ibyo kwizera abera bahawe rimwe, bakazageza iteka ryose".
Dusome Umubwiriza 10:1" Isazi zipfuye zituma amadahano anuka nabi, ni ko ubupfapfa buke bwonona ubwenge n’icyubahiro". Kuva gato mu mugambi w’Imana cyangwa icyaha wita ko ari gito kirimbura ubugingo.
Dusome Ezekiyeli 33:12 "Nuko rero mwana w’umuntu, ubwire ubwoko bwawe uti " Gukiranuka k’umukiranutsi ntabwo kuzamurokora ku munsi w’igicumuro cye, na byo ibyaha by’umunyabyaha ntibizamwica umunsi azahindukira akava mu byaha bye, nyamara ukiranuka ntabwo azabasha kubeshwaho na ko ku munsi azacumura".
Yesu naza azareba aho agusanze, duhore turi maso. Yesu azaza kandi ntabwo azatinda. Uwiteka abahe umugisha kandi mbasabiye kurindwa
Umwigisha: NDINDIRIYIMANA Abel
Src: cepurhuye.org
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
“Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye....
« Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana» 1 Ngoma 4:10 Yabesi yari afite igikomere...
Iyo tuvuze ijambo “umugisha” buri wese hari icyo ahita yumva kuko umugisha...
Ibitekerezo (0)