Imyiteguro igeze kure ya « Ikuzo Gospel Concert » igitaramo ngarukamwaka kizajya gihuza abahanzi, amakorali, ababyinnyi n’abacuranzi mu guhimbaza Imana
Ikuzo gospel Concert ni igitaramo gikomeye kiri gutegurwa na Moriah...
Korali Penuel ni korali isanzwe ikorera umurimo w’Imana, muri ADEPR, paruwasi ya Rukurazo, mu Itorero ry’akarere rya Gasabo,yabateguriye igiterane “UKO NI UKURI live concert”, gifite intego igira iti BYOSE BIRAYUMVIRA (Matayo8.26).
Iyi korali penuel ifite amateka, yo kubaba yaratangiye mu mwaka w’ibihumbi bibiri(2000), itangira ari gurupe y’abanyeshuri bagera kuri barindwi(7), basengeraga ku mudugudu wa Rukurazo, yakoraga mu gihe batari mu masomo, mbese bari mu kiruhuko, basubira ku ishuri korali ntikore, kuri ubu rero, Imana yarabaguye, aho ubu igizwe n’abanyamuryango basaga mirongo irindwi(70).
Korali Penuel isanzwe ikora ibiterane bitandukanye, ariko kuri uyu wa 9 Ukuboza 2018, baduteguruye igiterane, kizitabirwa n’abantu baturutse imihanda yose, kizaba kirimo abahanzi batandukanye kandi bakunzwe nka PAPI CLAVER, SIMONI KABERA Ndetse na PRECIOUS GISEL, umukobwa w’umuhanga muri muzika, aho aririmba anicurangira gitari, hazaba hari n’andi ma korali yo kuri uyu mudugudu nka Korali ABAKORERAYESU, yamenyekanye ku ndirimbo yabo yakunzwe cyane yitwa ARITAMURURA, ndetse na korali URUMURI yo kuri uyu mudugudu izaba yabukereye.
Muri iki gitaramo, hazabonekamo n’akanya ko kumva ijambo ry’Imana, hamwe n’umuvugabumwa ukunzwe cyane EV. NZARAMBA Jean Paul.
Iki giterane kizabera mu rusengero rwa Paruwasi ya Rukurazo, ni inyuma ya Gereza ya Kimironko, kikaba kizatangira ku isaha ya saa13h00’.Korali Penuel inejejwe no kubaha ikaze nwese, kwinjira ni ubuntu.
Ikuzo gospel Concert ni igitaramo gikomeye kiri gutegurwa na Moriah...
1.Umubare w’abantu benshi cyane watumye hari abataha batarebye
Nk’uko mwabimenyeshejewe binyuze mu bitangazamakuru binyuranye, kuri iki...
Kuri iki cyumweru cya 23 /09/ umuhanzi FRERE Manu yashimishije abakunzi...
Ibitekerezo (0)