Kanyarira: Uko abahaturiye bateye ibuye rimwe(...)

Kwamamaza

agakiza

Kanyarira: Uko abahaturiye bateye ibuye rimwe rikica inyoni ebyiri!


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-08-23 17:30:05


Kanyarira: Uko abahaturiye bateye ibuye rimwe rikica inyoni ebyiri!

Umusozi wa kanyarira ni umusozi uherereye mu karere ka Ruhango, umurenge wa Byimana, akagari ka Mpanda. Ukunze kuvugwa cyane ko habera imirimo n’ibitangaza by’Imana ndetse bakavuga ko abafite ibibazo byananiranye byose ariho bijyanwa gusengerwa bikarangira, ndetse abava impande zose, abakomeye n’aboroheje bajya gusengera yo. Si ibyo gusa ngo kuko abaturiye aho kuba hari abaza kuri uwo musozi byabateje imbere abandi bibavana mu bukene, abubakiwe amazu, abacuruzi ngo barunguka!

Ibi bivugwa byatumye ikinyamakuru Urugero.rw dukesha iyi nkuru kigira amatsiko yo kumenya niba koko ibyo abantu bavuga kuri uwo musozi ari byo, gisura abaturage baturiye uyu musozi wa Kanyarira.

Abaturage batuye kumpande z’uyu musozi bahamya ko ibivugwa kuri uyu musozi ari byo, kubera ko bo batabyumva ahubwo babyiboneye.

Bamwe mu baganiriye n’iki kinyamakuru bavuga ko uyu musozi uberaho ibitangaza, ko nabo bajya gusengera yo Imana igasubiza ibyifuzo byabo kandi ko nk’abantu bahatuye, uyu musozi ubafatiye runini kubera ko byabazaniye iterambere.

Bamwe muri bo, bavuga ko bahaboneye imirimo y’Imana harimo kuba barakize indwara zikomeye bari bafite, kuba hari abari barabuze ubwishyu bakabubona,.....,

Bavuga ko kandi abantu baza kuhasengera bagirira akamaro abahatuye kuko hari abo bubakiye amazu yo kubamo, abo bahaye imyambaro, abo bahaye amafaranga,n’ ibindi bitandukanye.

Nitegeka Losette ni umwe mubaturage batuye muri uyu mudugudu wa Kanyarira avuga ko nawe yahaboneye ibitangaza.

Ati" Nanjye njya njyayo gusengerayo hari icyifuzo najyanyeyo umwana wanjye ashaka perime ariko narasubijwe yarayibonye, hari abaza bafite ibyifuzo bitandukanye bakabona ubwishyu bwo kwishyura, n’abarundi barahaje. Kanyarira ni bitangaza birakoreka, abize n’abakomeye baraza. Nuko muri iyi Covid-19 batakiza kuhasengera kubera iki cyorezo, ariko ahubwo nk’igihe iki cyorezo cyaba cyarangiye leta yahashyira abashinzwe umutekano benshi, umusozi ugakomeza ugasengerwaho."

Nitegeka akomeza avuga ko uretse no kuba uyu musozi usubirizwaho ibyifuzo, abaza kuhasengera nabo bafite umumaro munini ku baturage bahatuye, ndetse avuga ko abantu basenga bagomba kujya bubaha leta igihe gusengera ahantu bitemewe ntibabikore.

Ati" kubantu tuhatuye, hari abaza bakadufasha, nanjye nagiye yo mpura n’abaje gusenga bampa amafaranga kubera babonaga meze nabi, hari n’abandi bagiye bafasha. Inama naha abantu baza gusengera hano nukujya babanza kubaza niba kuhasengera byemewe byaba bitemewe ntibaze kubera icyambere bagomba kubaha leta cyane cyane muri iki gihe icyorezo gikomeye."

Sebera Theoneste nawe ni umugabo utuye muri uyu mudugudu wa kanyarira, avuga ko yavukiye muri uyu mudugudu wa kanyarira ndetse watumye abatuye muri ako gace babona iterambere.

Ati" uyu musozi watumye abacuruzi b’inaha batera imbere kubera abaza kuhasengera babagurira, aha mbere ntihagendwaga ariko hamaze kuba nyabagendwa. Iyo abantu baje mu modoka, baha abana bacu ikiraka cyo kuzirinda bakabaha amafaranga, ndetse nanjye nagiye gusengera yo ikibazo nari mfite kirakemuka! Kandi twabigiriyemo n’amahirwe iyo abamotari bazanye abaje gusenga natwe tubona ari iterambere natwe hari igihe uba ukeneye kujya i Muhanga iyo moto igahita ikujyana kuri make." Akomeza avuga ko abaza kuhasengera babagirira akamaro, baza bakabafasha.

Ati "Hari umugabo waha hirya baje gusenga babonye uko ababaye baramusura bamuha amafaranga, abaturage b’inaha uwashaka kubafasha yabaha nk’ubufasha bwo kubasukurira amazu, kubera inzu zaho zimeze nabi."

Niragire Alexia nawe avuga ko ari umusozi ukomeye w’ Imana ndetse ko nawe yahakiriye uburwayi bwari bwarananiranye, ndetse ko abaza kuhasengera nabo bajya bafasha abahatuye.

Ati " Nagiye yo mfite ikibazo cy’uburwayi abaganga bari barananiwe, ariko ubwo burwayi bwarakize! Nigeze no kurwara impyiko njya gusengera yo nabwo zirakira, ubu igihe cyose ngize ikibazo njya yo ibibazo bigasubizwa, umusozi wa Kanyarira ni umusozi Imana yiteganyirije. Kubantu bahatuye bidufitiye akamaro kuko abantu baza kuhasengera baradufasha, dore aha ruguru hari umukecuru bubakiye inzu yo kubamo bari babayeho nabi yari afite inzu igiye kumugwaho."

Byukusenge Aliane ni umucuruzi hafi y’umusozi wa Kanyarira, avuga ko uyu musozi ubafatiye runini.

Ati" Iyo abantu bagiye gusengera i Kanyarira, baraduhahira, kuruhande rw’abacuruzi baduteza imbere muri byinshi."

Aba bantu twaganiriye nabo bose ni abaturiye uyu musozi wa Kanyarira bahuriza ku kuba uyu musozi ari umusozi ukomeye cyane mu buryo bwo kuhasengera ndetse ko ubafasha mu iterambere ryaho binyuze mu bajya kuhasengera.

Aba bantu bose bakomeza bavuga ko n’ubwo bababajwe no kuba covid-19 yaratumye gusengera kuri uyu musozi bidashoboka, ariko bibutsa abantu ko mu igihe gusengera ku misozi biba bitemewe nta mpamvu yo kurenga ku mategeko kuko icyambere ari ukubaha ubuyobozi bwa leta, ahubwo ko bajya baza mu gihe leta ibibemerera gusa.

Source: Urugero. rw

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?