Umuvugizi w’ Itorero rya Pentecote byavugwaga ko yahunze, yagarutse mu Rwanda.
Hashize igihe bivugwa ko umuvugizi w’ itorero rya Pentecote mu Rwanda ADEPR...
Umushumba w’itorero Zion Temple ku isi, Dr Paul Gitwaza Muhirwa yasangije abakristo ubutumwa bw’ihumure muri uku kwezi kwa munani, Kanama mu kinyarwanda. Nkuko yabinyujije kuri Instagram ye, ikiganjemo muri ubwo butumwa ni uko umuntu wese wabibye amusabira kubona umusaruro muri uku kwezi dutangiye, cyane cyane ku bantu babibye ijambo ry’Imana mu batararimenya, ari nayo mpamvu yabiherekeresheje isengesho rya gihanuzi, yifuriza abantu gusarura mu buryo bw’Umwuka ndetse n’ubufatika
Ati" Uwiteka yibutse kurira kwawe umubabaro ingorane zawe agiye kubihinduramo umugisha w’ibyishimo n’igihe cyawe cyo gusarura ibyo wabibye.
"Ababiba barira, Bazasarura bishima. Nubwo umuntu agenda arira asohoye imbuto, Azagaruka yishima azanye imiba ye." Zaburi 126:5-6
Ntutakaze ibyiringiro byawe mugihe kiza cyo gusarura kuko uri umwami n’umutambyi. Asheri yahawe imigisha yo gushimwa na bene se. Gutegeka 33:24, nawe uri umuntu wahiriwe nubiba ijambo ry’Uwiteka mu batarizi, uzashimwa kandi uzasarura ibigega byawe bisendere.
Uwavuze ubutumwa bwiza izina rye rizaturwa imbere ya Data wa twese n’abamarayika.
Mbifurije gusarura mu buryo bw’umwuka, n’ubufatika. Aho uzabiba hose hazavemo imbuto z’umugisha mu urugo rwawe, mu muryango wawe, mu gihugu n’itorero byawe. Ndatura ko ububiko bwabyo buzaba ububiko bw’igiciro.
Ndasenga Imana izane umunezero ku babiba barira. Ndasenga Imana izane abarobyi benshi mu nyanja y’ umwuka aho abanyabyaha benshi batuye. Ndasenga kugirango Isi yakire Yesu nk’igisubizo cyayo. Ndasengera amahanga n’amoko y’abantu atarumva ubutumwa bwiza babwumve.
Ndasenga amavuta amanukire abavuga ubutumwa bwiza. Ndasenga ngo umuryango wawe uhabwe amavuta mashya. Ndasenga ngo igihugu cyawe kibukwe n’Uwiteka. Ndasenga ngo itorero ryawe ryuzure Umwuka n’amavuta by’Uwiteka. Imana ibahe umugisha, Ndabakunda!
Dr Paul Gitwaza
Hashize igihe bivugwa ko umuvugizi w’ itorero rya Pentecote mu Rwanda ADEPR...
Mu giterane cyiswe ‘Rwanda Shima Imana’ cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya...
Uwiringiyimana Theogene benshi bazi ku izina rya Bosebabireba kubera...
Kuri ubu, ngo bamwe mu byamamare mu byiciro binyuranye ku isi baba bari mu...
Ibitekerezo (0)