KUGIRA AMAHORO MU GIHE GIKOMEYE

Kwamamaza

agakiza

KUGIRA AMAHORO MU GIHE GIKOMEYE


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-01-26 06:14:40


KUGIRA AMAHORO MU GIHE GIKOMEYE

Biragoye kumva ko umuntu yagira amahoro mu gihe kigoye ariko ibidashobokera abantu ku Mana birashoboka. Yesu ni urugero rwiza rutwereka ko umuntu yagira amahoro mu gihe abantu babona ko bidashoboka ndetse babona ko bapfuye.
Iyo dusomye Mariko: 4: 35-41 tuhasanga inkuru igaragaza Yesu n’abigishwa be bari mu bwato ishuheri ibasanga mu Nyanja barahangayika babona ko bapfuye nta gisigaye, bamukangura bavuga ngo mbese ntacyo bikubwiye kuba tugiye gupfa, ariko Yesu yari asinziriye nubwo byari bimeze gutyo.

Birashoboka kugira amahoro mu gihe cy’ishuheri umuntu akaryama agasinzira. Nubwo abantu bose babona ko nta kindi gishoboka uretse urupfu ariko Yesu we aba abona ubuzima.

Iyo dusomye mu gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa: 12: 1 tuhasanga indi nkuru y’uburyo Herode yashatse kwica Petero, nyuma yuko yari amaze kwicisha Yakobo akabona ko anejeje Abayuda ashaka no kwiyongeza na Petero. Ariko ab’Itorero bagira umwete wo gusengero Petero.

Ku umurongo wa 6 “Herode araye ari bumusohore, iryo joro Petero yari asinziriye hagati y’abasirikare babiri, aboheshejwe iminyururu ibiri, abarinzi nabo bari ku rugi barinda inzu y’imbohe.”

Ntabwo byumvikana uburyo umuntu wari bubyuke yicwa aboheshejwe iminyururu, araye mu nzu y’imbohe aryama agasinzira kuburyo marayika yaje kumukangura akananirwa kuva mu bitotsi akarinda ubwo agera hanze akamenya ko Atari mu bitotsi.

Umurongo wa 11 “Petero agaruye umutima aribwira ati “Noneho menye by’ukuri yuko Umwami Imana yatumye marayika wayo ikankura mu maboko ya Herode ikankiza ibyo ubwoko bw’Abayuda bwatekerezaga byose.”

Abantu batekereza ko amahoro azanwa n’uko umuntu ubuzima bwe bugenda nkuko yifuza, arya ibyo ashaka kurya, yivuriza aho ashaka kwivuriza, yambara ibyo ashaka kwambara, yishyurira umwana aho yifuza n’ibindi ariko ibyo ntabwo bitanga amahoro kuko hari ababifite babuze amahoro, amahoro aturuka ku kwakira Yesu akakubera Umwami n’umukiza w’ubugingo bwawe.

Ku bizera Yesu bagira amahoro nubwo ubuzima butagenda uko babyifuza, mu bihe banyura mu buzima bushaririye bagira amahoro ndetse bagira amahoro n’imbere y’urupfu kuko umuririmbyi yaravuze ngo kubaho ni Kristo no Gupfa ni inyungu ku Mukirisito wese w’ukuri.

Hari imirongo tubona mu Ijambo ry’Imana yadukomeza mu gihe tunyura mu bihe bigoye tukagira amahoro

Abaroma: 15: 13 “Imana nyir’ibyiringiro ibuzuze umunezero wose n’amahoro biheshwa no kwizera, kugira ngo murusheho kwiringira mubiheshejwe n’imbaraga z’Umwuka Wera”.

Abaroma: 16: 20 “Imana nyir’amahoro izamenagura Satani munsi y’ibirenge byanyu bidatinze. Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe.”

Yohana: 16: 33 “Ibyo mbibabwiriye kugira ngo mugire amahoro muri jye. Mu isi mugira umubabaro, ariko nimuhumure nanesheje isi.”

Efeso: 6: 13-16 “Nuko rero mutware intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe gukomera ku munsi mubi, kandi murangije byose mubashe guhagarara mudatsinzwe. Muhagarare mushikamye mukenyeye ukuri, mwambaye gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza, mukwese inkweto ari zo butumwa bwiza bw’amahoro bubiteguza, kandi ikigeretse kuri byose mutware kwizera nk’ingabo, ari ko muzashoboza kuzimya imyambi ya wa mubi yose yaka umuriro.”

2 Tesaronika: 3: 16 “Nuko rero Umwami wacu ajye abaha amahoro iteka ryose mu buryo bwose. Umwami abane namwe mwese.”

Malachie

Ibitekerezo (1)

Vyukusenge pacifique

5-05-2021    18:02

Birashoboka nicogituma uwizera umukama imana adashobora kumaramara .ijambo ryimana riravuga ngo: ntugatwenge mwenewanyu ari mumakuba umenyeko uwamushiz ahas arinaw uzomuduz(sirak 7) benewacu ntimwihebure mumenyeko ibidashobokera abana babant imberf y’imana bishoboka.amen

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?