Menya neza ibiranga umugore mwiza n’umugore mubi, usobanukirwe n’ ubwiza bw’umugore ubwari bwo!
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
Wibuke ijambo wasezeranije umugaragu wawe, kuko wanyiringije. Iki nicyo kimara umubabaro mu makuba yanjye no mu byago byanjye, niko ijambo ryawe ryanyuzuye (Zaburi 119: 49-50).
Ese waba warigeze ugira ikintu runaka wibutsa Imana? Umwanditsi wa Zaburi aragira ati: "Ibuka amasezerano wasezeranije umugaragu wawe, kuko wampaye ibyiringiro!" Mubyukuri Imana iduha amasezerano binyuze muri Bibiliya naho andi akanyura mu bundi buryo butandukanye.
Bishobora guterwa n’ikibazo cyangwa igihe umuntu arimo, cyangwa bikanyura ku muvandimwe wawe w’umukristo. Ariko uko byagenda kose, Imana ubwayo niyo iduha ibyiringiro kugirango dukomeze gutegereza twihanganye kugeza igihe azasohora.
Twahawe amasezerano y’Imana kugira ngo aduhumurize kandi adukomeze mu mibereho ya gikristo:
Amasezerano y’Imana twarayahawe ngo aduhindure bashya kandi atwongeremo imbaraga. Umwanditsi wa zaburi aragira ati: “Amasezerano yawe ampa ubuzima (yangize mushya)." Kubwibyo, iyo wakiriye amasezerano aturuka ku Mana ukwiriye kumenya ibi bikurikira:
• Ntukemere ko agucika
• Ntukemere ko ava mu bitekerezo byawe
• Ntukayibagirwe
• Kandi ntugomba kubyibuka gusa, ahubwo ufite uburenganzira bwo kuyibutsa
Imana.
Ukwiye kubwira Imana uti:"Mwami, mu Ijambo ryawe wavuze ibi n’ibi. Kandi nizeye iri jambo kandi ndagusaba kubikora neza bigasohora. Iri jambo ryawe ryampaye ibyiringiro, ikindi kandi ijambo ryawe ryampumurije no mubibazo byanjye byose. Mwami, mpagaze muri iri jambo kandi ndi imbere yawe ubu, nzi neza ko uri umwizerwa kandi ko utigeze usezerana ibyo utazasohoza".
Muri macye mu bibazo byose duhura nabyo muri iyi si, dukwiye guhanga amaso ku Mana cyane ko yaduhaye amasezerano binyuze muri Bibiliya n’ubundi buryo bunyuranye. Ni ingenzi kwibutsa Imana amasezerano yaduhaye kuko bitwongeramo imbaraga mugihe duhuye n’imiyaga ndetse n’im
Source: www.topchretien.com
Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo...
“Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye....
« Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana» 1 Ngoma 4:10 Yabesi yari afite igikomere...
Iyo tuvuze ijambo “umugisha” buri wese hari icyo ahita yumva kuko umugisha...
Ibitekerezo (0)