Umuvugizi w’ Itorero rya Pentecote byavugwaga ko yahunze, yagarutse mu Rwanda.
Hashize igihe bivugwa ko umuvugizi w’ itorero rya Pentecote mu Rwanda ADEPR...
Umuhanzi w’icyamamare Justin Bieber, wigeze kuvugwaho ibibi byinshi kuruta ibyiza, yashimiye Yesu ko yamukijije kandi ko atagikeneye kubaho mu kimwaro, ntatewe isoni nokuvuga ko Yesu yamugiriye Ubuntu.
Uyu muhanzi yatangaje iby’ukwemera kwe kwa gikristo ku rubuga rwe rwa Instagram, aho afite abayoboke barenga miliyoni 140. Mu butumwa bwe yasangije imbaga y’abantu ingana ityo bwari bwuzuye amagambo yo gushima Yesu kubwo kumubohora akamugirira imbabazi.
Yagize ati” "Urakoze Yesu kubyo unkorera mu buzima bwanjye. Urakoze kumbabarira! Urakoze kunyereka ko mpagije! Urakoze ko ntakigendana isoni n’ikimwaro, ko ahubwo ngendana ishema ry’uko nziko unkunda, ko natoranijwe, kandi nababariwe!"
Yakomeje, ashishikariza miliyoni z’abamukurikira kuri instgram gukurikira Yesu ndetse bakanamwikoreza imitwaro yabo yose, agira ati”"Niba uhanganye n’amateka y’ibyahise mu buzima bwawe bishyikirize Yesu! Kuko we Ntabwo ajya aremerewe na byo!"
"Yesu aragukunda kandi yubahishwa no kumenya buri kimwe cyose kibera mu buzima bwawe icyiza cyangwa se ikibi! Ntabwo yigeze akurakarira, arakwifuriza ibyiza gusa!"
Ubutumwa bwo kubabarirwa n’Imana ni ikintu Bieber afitiye ubunararibonye kuko nyuma yimyaka myinshi itangazamakuru rimuvugaho ibibi , nko gukoresha ibiyobyabwenge no gufatwa kubera umuvuduko mwinshi. Nanone kaho mu 2014, yatanze amadorari 80.000 kugira ngo akemure ikibazo n’umuturanyi we yashinjwaga gufata kungufu, n’ibindi byinshi bibi byamuvuzweho.
Byabaye amateka atizibagirana rero kuri we kuko muri uwo mwaka wa 2014, nibwo yahindutse cyane maze abatizwa mumazi menshi yakira Yesu nk’Umwami n’umukiza w’ubugingo bwe. Kuva icyo gihe yiyemeje kwizera no gukurikira Kristo.
Source: www.christiantoday.com
Hashize igihe bivugwa ko umuvugizi w’ itorero rya Pentecote mu Rwanda ADEPR...
Mu giterane cyiswe ‘Rwanda Shima Imana’ cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya...
Uwiringiyimana Theogene benshi bazi ku izina rya Bosebabireba kubera...
Kuri ubu, ngo bamwe mu byamamare mu byiciro binyuranye ku isi baba bari mu...
Ibitekerezo (0)