Josephine Butler,warokoye abagore benshi mu(...)

Kwamamaza

agakiza

Josephine Butler,warokoye abagore benshi mu buraya akabageza kuri Yesu ni muntu ki?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-07-29 10:29:19


Josephine Butler,warokoye abagore benshi mu buraya akabageza kuri Yesu ni muntu ki?

Nubwo muri iki gihe abantu benshi bashobora kuba batazi ibyamuranze, ubutwari bwe bwagaragaye mu kinyejana cya cumi n’icyenda aho yahirimbaniye uburenganzira bw’abagore, aharanira iterambere ryabo,kwiga neza, ivanwaho ry’amategeko yababangamiraga mu bwongereza, kuvanaho uburaya bwakoreshwaga abana, no guhagarika icuruzwa ry’abantu, by’umwihariko abagore, abakobwa n’abana bashorwaga mu buraya bwakorerwaga mu Burayi.

’Social and economic factors’,ryari ihuriro ry’imibereho n’ubukungu mu bwongereza, ryasobanuye muri raporo ko uburaya bwakwirakwiriye mu Bwongereza mugihe cya Victorian ( ni ku ngoma y’umwamikazi Victoria, guhera ku ya 20 Kamena 1837 kugeza apfuye ku ya 22 Mutarama 1901). kuva ubwo hashyizweho amategeko abogamye , amategeko yari arimo ingamba ziciriritse kubigendanye n’uburenganzira bwa muntu. Ni ibintu byari bihangayikishije kubera ko muri icyo gihe abakoraga uburaya bafatwaga nk’abagome bakoze ibyaha aho kwakirwa nk’abahohotewe.

Abagore n’abakobwa bakunze guhohoterwa mu gihe bahirahiraga bajya mu buraya. Ikibabaje nuko na leta ubwayo yabafataga nk’ibicibwa muri sosiyete , kandi muri icyo gihe nta muti ntan’urukingo rw’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina byabagaho.Byari indengakamere kuko ibikorwa by’uburaya nk’ibi byajyanwagamo abana b’ abakobwa, bahereye kubakiri amasugi.

Ibintu rero byarushijeho kuba bibi kubera ko muri icyo gihe cy’umwamikazi Victoria, byasaga nkaho gukurikirana cyangwa guta muri yombi abantu biyubashye bakoreshaga abakobwa n’abagore ibikorwa by’uburaya byari byarimwe agaciro. Byari ubugome bukabije kubera ko abifite n’abakomeye batakorwagaho iperereza.

Josephine waje kurokora abagore benshi muri uyu mwijima ni muntu ki, yabikoze ate?

Josephine Butler yavutse Ku itariki ya13 Mata, 1828 yitabye Imana kuya 30 Ukuboza 1906 yabaye umugore w’impinduramatwara n’ivugururwa ry’imibereho ya muntu by’umwihariko igitsina gore mu Bwongereza.Yakoranye umwete imyaka ibarirwa muri za mirongo, agerageza gutabara abakoraga uburaya no gukumira abagore bagurishwaga, kandi abikora agaragaza abakoraga ubwo bucuruzi buteye ubwoba cyane cyane abagabo aho babaga bihishe.

Josephine yavukiye mu muryango wagikristo kandi wari wifashije mu by’ubukungu. Umuryango we washishikajwe cyane no guteza imbere imibereho y’umwana wabo kandi bamukorera ibishoboka byose ngo yige amashuri neza. Ku myaka ye y’ubwangavu, Josephine yarushijeho gukomera mu byo kwizera Imana abiheshejwe n’ umwuka wera wamuhaye urukundo rwimbitse kuri Yesu Kristo.

Uyu yashakanye n’umugabo utaramukundaga cyane gusa ahubwo wiyemeje nogusangira ukwemera nawe, kandi yiteguye kumwitaho kuburyo ntagereranywa. Babyaranye abana bane .Mu 1863 igihe murugo rwabo ibintu byari byifashe neza bagwirwa n’ibyago kuburyo butunguranye,umwana wabo muto w’umkobwa Eva yitaba Imana.

Josephine wahoraga yumva yarwanya akarengane muri we , yahise atangira kwinjira mu bikorwa by’ubugiraneza, atangira gusura amazu yakorerwagamo uburaya, atangira kurokora abagore n’abakobwa bakoraga uburaya hirya no hino mumihanda.

Josephine yafashe ingamba ebyiri , abikora muri ubu buryo:

Yakoze ibishoboka byose aba inshuti n’abakoraga uburaya, yiyemeza kubabwira ibya Yesu gusa, kandi aho byashobokaga yabarokoraga rwihishwa . Yafataga bamwe akabacumbikira mu nzu ye, abandi akabakodeshereza muri hoteli .

Josephine yagiye akora inama hirya no hino muri rubanda, akora ubukangurambaga bwo gukumira uburaya no kurwanya abashoraga abagore n’abakobwa muri ibi bikorwa mu gihugu.

Josephine Butler warokoye abagore benshi mu buraya akabageza kuri Yesu

Byasabye ubutwari bukomeye, kandi yabikoranaga ubwenge kuko inshuro nyinshi yagabwagaho ibitero,haba mumagambo ndetse no mubikorwa .Ikindi cyari gikomeye nuko muri kiriya gihe cy’umwamikazi Victoria , kuvuga kumugaragaro ku bagore ntibyari bisanzwe, byafatwaga nk’ikizira noneho byagera kukuvuga kubyerekeye ibibazo by’ imibonano mpuzabitsina byari ukwikururira akaga.

Nubwo byageze aho ubuzima bwa Josephine bugenda nabi, akarwaragurika inshuro nyinshi, yakoreraga mu ntege nke ze akazenguruka hirya no hino mu gihugu avuga ahantu hose avugira abagore aho yabashaga kugera hose . Uko imyaka yagiye ishira yakomeje guharanira uburenganzira bw’abakoraga uburaya. Yarokoye abagore benshi n’abana b’abakobwa muri uwo mwijima. Bitewe no guhirimbana kwe byatumye yunguka inshuti nyinshi zamushyigikiye mu bukangurambaga yakoraga.Kubera ibikorwa bye amategeko mabi yaje kuvanwaho, hashyirwaho amategeko aboneye arengera abagore n’abana .

Mu myaka ya 1880, yatangiye ubukangurambaga bwo kurwanya uburaya bwakoreshwaga abana, ubukangurambaga bwanatanze umusaruro ukomeye kuko hahise hashyirwaho ubutabera, byemezwa ko ubushinjacyaha buzajya bukurina abagabo bazajya bagira uruhare mugusambanya abana cyangwa gushora abagore mu bikorwa by’uburaya.

Ishyaka rya Josephine ryarenze akarengane kakorerwaga abagore bakoraga uburaya kugera ahantu hose abagore bafatwaga nabi . Yabaye intangarugero mu gusaba ko umugore yashyirirwaho uburyo buboneye bwo kwiga,ikindi abagore nabo bakagira uburenganzira bwo gutora mu gihugu.

Umusaruro ukomeye yabonaga mu bukangurambaga bwe byatumye ajya no ku mugabane wa Afurika aho yashishikarije benshi gukora ibikorwa byo kurwanya akarengane kakorerwaga abagore bakoraga uburaya. Ikindi kintu gishimishije ni uko ubukangurambaga bwe bwanageze mu buhinde aho ingabo z’ubwongereza zari, bituma abakoraga uburaya bose bakusanyirizwa hamwe bavanwa muri ibyo bikorwa bibi , byanafashije kandi kurinda ubuzima bw’abasirikare b’ubwongereza, bibakumira kutishora mu buraya.

Josephine yari umugore udasanzwe kandi ubuzima bwe n’ibikorwa bye byatanze impinduka zikomeye mugihe cye.Hariho ibintu bigaragara twashingiraho muri make tumufatiraho ikitegererezo: ubwitange, ubutwari, ishyaka, No kudacika intege. Icyakora nubwo hashize ikinyejana n’igice, uyu mugore agerageje kuvana abagore mu bikorwa by’ uburaya,akanarwanya ihohoterwa ryabakorerwaga, muri iki gihe hirya no hino mu isi haracyari ibikorwa bigayitse nkogusambanya abana, gucuruza abantu, uburaya no gufata abagore kungufu.Birakwiye ko hari abamwigiraho.

Reka tuvuge bicye mubyaranze Josephine

Josephine yari umugore ufite kwizera

Josephine yayobowe no kwizerera muri Yesu, aho amasengesho ye ya buri munsi yayafatanyije no kwiga ijambo ry’Imana . yiga Bibiliya, ibintu yavugaga ko byari ngombwa mu buzima bwe. Amwe mu magambo azwiho cyane yaravuze ati” Imana n’umugore umwe bagize ubwiganze”

Josephine yari umugore ugira ubuntu

Mu gihe abakristu benshi ba Victorian bangaga amahano y’uburaya, bagahitamo inzira yo guhana abagore bakoraga uburaya , Josephine we yirinze guca urubanza ahubwo yerekana ubucuti n’urukundo kubari mu mwijima w’uburaya agerageza no kubarokora kandi ababwiriza ubutumwa bwiza bahindukirira Yesu.

Josephine yarebaga kure

Byagaragaye ko rubanda rugufi aribo cyane bakoreshwaga ibikorwa by’uburaya , mu gihe abari bateye imbere batabijyagamo cyane ,kandi Josephine nawe yakomokaga mu muryango ukomeye kuri we yirinze guterera iyo , yifatanya na rubanda rugufi asobanukirwa ko hari icyo yakora akabatabara , kandi byaragaraga ko byanashyira ubuzima bwe mu kaga, ariko aritanga arabikora kandi abigeraho.

Josephine yari afite umutima nama,agashyira mu gaciro

Yahisemo gukora ibyo societe ye yavuze ko atagomba gukora. Abo babonaga ko ari abanyabyaha ndetse ko ari ibicibwa, kuriwe yabonye ko Yesu abakeneye. birumvikana ko yakurikizaga urugero rwa Yesu watunguye abo mu gihe cye ,abereka ubucuti afitanye n’abo bitaga abanyabyaha. ( Matayo 9 : 10-12) Josephine kandi yamenye neza ko amategeko y’abantu afite aho agarukira ku Mana. Nibyo, yari umuntu ukomeye wahinduje amategeko ,arengera ikiremwamuntu ariko ntabwo yigeze yibeshya ko we wenyine ashobora gukiza sosiyete cyangwa abantu. Ibyiringiro bikomeye bya Josephine kwari uguhindura ubuzima bw’abantu binyuze mu guhura na Yesu. Ibye byose yishingikirizaga ku Mana.

Yabaye umuvugabutumwa mu buryo abantu batabitekerezaga

Mu gihe bitari byoroshye ko umugore agira icyo akora ngo cyemerwe ,mugihe cye we yakoze n’ibirenze kure y’ibyo abandi batekerezaga. Yateye intambwe yoguharanira kubohora abagore mu buraya nyamara Leta ndetse n’abaturage barimo n’abakristo bicyo gihe bo bafataga abakora uburaya nk’ibicibwa bagatotezwa bakanakumirwa . mwibuke ko Josephine uburyo yarokoyemo bariya bagore Yababwiraga iby’agakiza ka Yesu gusa.

Ubundi agakoresha ubutunzi bwe haba mukubacumbikira iwe no kubitaho cyangwa kubarihira aho kuba muri hoteli. Ibi rero byatumaga ijambo yababwiraga baryemere bitewe n’ineza yabanje kubagirira, kandi benshi bakiriye agakiza, uretse n’abagore bakoraga uburaya ahubwo n’abandi bumvaga uguhirimbana kwa Josephine byabakoraga ku mutima , bagakizwa kubera imbuto bamusoromagaho.

Umva amateka ya Josephine Butler

[email protected]

Source : Christian Today

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?