James na Daniella basohoye indirimbo nshya(...)

Kwamamaza

agakiza

James na Daniella basohoye indirimbo nshya bise "Hembura"


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-08-11 09:30:01


James na  Daniella basohoye indirimbo nshya bise

James n’umufasha we Daniella bamamaye mu ndirimbo"Mpa amavuta" yakunzwe n’abatari benshi, basohoye indirimbo nshya " Hembura", ikubiyemo ubutumwa buhamagarira ubwoko bw’Imana kuririra umurimo w’Imana.

Rutagarama James uririmbana n’umugore we Daniella Rugarama mu itsinda bise James & Daniella, bamaze gukora indirimbo zitandukanye kandi zikunzwe na benshi zirimo; Mpa amavuta, Nkoresha, Ububyutse na Narakijijwe. Ni itsinda ryatangiye kera umuziki, gusa ryamenyekanye cyane mu minsi ishize biturutse ku ndirimbo yabo ya mbere yuje amagambo aryoheye ugutwi n’umutima.

Tariki 1 Werurwe 2020 ni bwo James na Daniella bamuritse Album yabo ya mbere bise ’Mpa amavuta’ mu gitaramo cy’amateka ’Mpa amavuta live concert’ cyabereye muri Kigali Arena ari nacyo cya nyuma cya Gospel cyabaye muri uyu mwaka (kugeza ubu) dore ko nyuma yaho Leta y’u Rwanda yahise ihagarika ibitaramo n’ibindi bikorwa byose by’imyidagaduro mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus gihangayikishije Isi. James na Daniella abaramyi bamenyekanye

Kugeza ubu, iri tsinda ryamaze gushyira hanze indirimbo nshya ’Hembura’ imwe mu ndirimbo zabo ziri kuri Album yabo ya mbere, batabashije gushyira hanze kubera ibibazo tekinike. Daniella yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo yabo nshya ari isengesho bahora basenga umunsi ku wundi binginga Imana kugira ngo yongere guhembura Itorero rya Kristo. Yavuze ko bayanditse mu rwego guhamagarira ubwoko bw’Imana kuririra umurimo w’Imana.

Daniella yavuze ko muri iyi minsi abantu barangaye cyane, mu gihe nk’iki ari bwo Itorero rya Kristo rikeneye guhemburwa kurusha ibindi bihe byabayeho. Yagize ati "Iyi ndirimbo ni isengesho duhora dusenga iyo twumva tunaniwe mu buryo bw’umwuka. Twayijyanye muri studio kugira ngo duhamagarire ubwoko bw’Imana kuririra umurimo. Ntekereza ko nta gihe Itorero rikeneye guhemburwa nk’iki gihe!".

Yunzemo ati "Iminsi ni mibi cyane, abantu bararangaye, dukeneye spiritual awakening kurusha ibindi bihe byabayeho!! Umutima ni uwo, ni ukuririra Imana yongere ihembure Itorero". Yasobanuye impamvu iyi ndirimbo yabo nshya isohotse muri iki gihe. Yagize ati "Iyi iri kuri album ya mbere ntitwashoboye kuyitanga muri concert kubera ikibazo cya technique cyabaye ntibyadukundira. Imana nibishima zirasohoka nyinshi zikurikirana Cyane!

Video yose y’indirimbo "Hembura" wayisanga hano:

Source: inyarwanda.com

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?