Iyo igihe cyawe cyo kwibukwa kigeze, Igice(...)

Kwamamaza

agakiza

Iyo igihe cyawe cyo kwibukwa kigeze, Igice cya1-Dominic Ashimwe


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-08-04 02:02:43


Iyo igihe cyawe cyo kwibukwa kigeze, Igice cya1-Dominic Ashimwe

"Umwami atumira Mefibosheti, amukura mu rugo rwa Makiri mwene Amiyeli i Lodebari amuzana i bwami". 2 Samweli 9:5

Uyu munsi nafashijwe n’ubuzima bwa Mefibosheti. Natangajwe n’uburyo Imana yamukuye i Lodebari akisanga i Bwami ku meza y’umwami Dawidi.

Mpereye kuri iki cyanditswe, hari amasomo meza nize:

Hari icyo Imana iheraho yibuka umuntu ishaka gukemurira ikibazo: Kuri Mefibosheti Imana yibukije: Dawidi ineza ya Yonatani, kuri Morodekayi Imana yibukije Umwami amakuru yatanze yo kuburizamo umugambi mubisha wamugambaniraga. Ndakwifuriza kugira icyo wibukirwaho uyu munsi!

Iyo Imana igiye gukemura ikibazo cy’umuntu ikoresha umugiraneza: Uwitwa Siba yabaye umutangamakuru, mu gihe cya Yosefu, umuhereza wa Vino y’i Bwami yabaye umuranga. Ndasaba ngo Imana ikoherereze muntu w’ingirakamaro mu buzima bwawe.

Imana ntiyita ku mateka yawe:Ntinanizwa n’uko uri kure (i Lodebari), ntabwo igisha umuntu inama. Iyo Dawidi agisha inama bari kumwibutsa ibibi bya Sawuli.

Ubutumwa bwa Dominic Ashimwe yasangije abantu, by’umwihariko abamukurikira kuri Instagram

Wareba hano indirimbo ya Dominic Ashimwe: GWIZA IMBARAGA - Dominic Ashimwe | Official Music Video

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?