Iyo Imana yubashywe,isi itera imbere

Kwamamaza

agakiza

Iyo Imana yubashywe,isi itera imbere


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-02-09 03:00:08


Iyo Imana yubashywe,isi itera imbere

Uwahoze ari umukinnyi wa Bear, Sam Acho ari mu butumwa bwo gushishikariza abakristo kubaho bashize amanga kandi bagendera mu mucyo wa Kristo mu isi iteza imbere uburiganya.

“Iyo Imana ibonye icyubahiro, abantu bagukikije barunguka kandi isi igukikije igatera imbere." Ibi ni ibyatangajwe na Acho mu kiganiro aherutse kugirana na "The Crazy Happy Podcast," ubwo yakirwaga na Pasiteri Daniel Fusco na Billy Hallowell.

Yakomeje agira ati “Iyo uri uwo Imana yakuremeye kuba , mugihe udahimbye cyangwa ngo wiyoberanye kandi ugakoresha impano Imana yaguhaye Ihabwa icyubahiro kubw’ibyo”.

Sam Acho, umukinnyi mu mukino wo gusiganwa (athlete) w’imyaka 32 y’amavuko arasangiza abantu uburyo kwizera kwe kwahinduye ibice byose by’ubuzima bwe.

Acho umuhungu w’abimukira bo muri Nijeriya, yakuze afata ingendo z’ubuvuzi muri Afurika hamwe n’umuryango we.Uyu munsi, akomeje uwo muco wo gufasha, akora nka ambasaderi wa Living Hope Christian Ministries, itanga ubuvuzi ku Banyanijeriya baho.

“Ku babyeyi bacu, urufatiro rwari uburezi, byari akazi gakomeye, ariko kandi hamwe no kwizera Kristo Yesu byose birashoboka, Sinitaye ku bihe urimo, Imana iraruta ibyo bihe. Niyo mpamvu twakoze izo ngendo z’ubuvuzi muri Nijeriya ”.

Yakomeje agira ati: “Ariko hari ikiguzi cyo guhisha uwo ndi we, atari ku kibuga cy’umupira gusa ahubwo no mu baturage.

” Acho yashishikarije abandi bashobora guhisha abo ari bo muri Kristo kubaho bashize amanga, abibutsa ko Imana yabahaye impano kubera impamvu”.

Yatanze impanuro y’ingirakamaro ati: "Ntushobora gushimisha Imana no gushimisha umuntu." “Ntushobora gukorera Imana no gukorera amafaranga yawe cyangwa ubutunzi, kuba icyamamare. Hitamo kimwe cyangwa ikindi. Inyungu zo guhitamo Imana ni ubugingo buhoraho.

Sam Acho yagize ati: ’Nta byishimo biruta ibyo uzagira kuri iyi si, kandi Imana nta byishimo igira biruta iyo umenye Yesu.

Ati: “No mu mutekano muke, Imana iracyatwemera”. “No mu bwoba bwacu, Imana iracyadukunda, aImana ihorana , nawe kandi iguteganyiriza ibyiza si ibibi.

Niyo mpamvu dukwiriye kumenya ko iyo duhaye Imana icyubahiro, isi dutuyemo itera imbere kandi nta muntu n’umwe uri hejuru y’ububasha bw’uwiteka. Nimucyo rero dukurikire Imana kuko ari yo soko y’ubugingo buhoraho.

Source: www.christianpost.com

[email protected]

Ibitekerezo (1)

NSANZIMANA

28-02-2021    05:42

DUSHIMIJWENOGUSHIMIMANA.TUVUGANGOWARAKOZE.

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?